Digiqole ad

USA: Umusore yishe nyine n’ishoka amuziza kumubangamira

 USA: Umusore yishe nyine n’ishoka amuziza kumubangamira

Umusore w’imyaka 23 bivugwa ko afite ibibazo byo mu mutwe bituruka ku ndwara ya ‘schizophrenia’ itera umuntu kugira imyitwarire idasanzwe mu muryango, yishe nyina akoresheje ishoka, bikaba byabereye mu mujyi wa Floride mu ijoro rya ku Ubunani.

Uyu musore Gomez yemeye ko yishe nyina
Uyu musore Gomez yemeye ko yishe nyina

Christian Jose Gomez wishe nyina yatawe muri yombi n’inzego za polisi muri Leta zunze ubumwe za America, akaba ashinjwa icyaha cy’ubwicanyi nyuma yo kwemera ko ari wishe nyina, witwa Maria Suarez-Cassagne, nk’uko byatangajwe n’uyobora polisi mu gace ka Pinellas, witwa Bob Gualtieri.

Polisi yo mu mujyi wa Oldsmar yagiye mu rugo rwa nyakwigendera nyuma yo guhuruzwa n’umuturanyi wavuze ko Gomez yaciye nyina umutwe.

Nyuma yo kwica nyina umubyara, yafashe moto arahunga ariko aza gutabwa muri yombi.

Ibitangazamakuri byo muri Amaerica byanditse kuri uru rupfu, byavuze ko Christian Jose Gomez yari yaratahuweho indwara ya ‘schizophrenia’ mbere y’uko yica nyina.

Gualtieri yavuze ko uyu musore yabwiye polisi ko yishe nyina kubera ko yamutotezaga, amubwira guterura ibikarito ngo abishyire ahagenewe imyanda.

Yavuze ko uwo mujinya watumye amara iminsi ibiri ategura uko azica nyina.

7sur7

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ngaho namwe nimunyumvire! Niba byari bizwi ko arwaye mu mutwe kuki batamujyanye i Ndera yaho? Ubwo se Polisi iramukoza iki? Iramufunga se?

  • Abazungu ntibakatwirateho ngo bateye imbere!
    Ahubwo bafite ibibazo bikomeye cyane.
    Satani yarabacengeye kuburyo yabagize abagaragu b’urupfu.
    Ni abo gutabarwa n’umwuka w’Imana yigaragarije muri Yesu Kristo.

  • KUKI BYARI BIZWI KO ARI UMURWAYI WO MU MUTWE NTIBAMUJYANE AHO ABANDI BARWAYI BABAJYANA( INDERA) ? INZEGO ZIBANZE ZAHO ATUYE ZIKURIKIRANWE.

  • Uyu musore asa nka Gahini wishe Abel muri Bible .

Comments are closed.

en_USEnglish