Amajyaruguru – Mu mvura nyinshi yaguye ejo nimugoroba habaye impanuka y’ikamyo (dix pneus) yari mu moromo yo gukora umuhanda yaremereye ikiraro cy’aho bira mu Gatsata kikagwa mu mugezi wa Mukungwa. Ubuhahirane hagati y’imirenge ya Muko na Rwaza ubu ikaba igoranye. Mu mirimo yo gukora umuhanda wa 6Km mu murenge wa Rwaza ukaninjira mu karere ka […]Irambuye
Nyuma y’icyumweru kimwe bimuriwe muri gereza ya Mageragere umugororwa witwa Jovin Rugamba ejo yatorotse iyi gereza nk’uko byemejwe n’inzego zishinzwe umutekano ziri kumushakisha. Jovin Rugamba ngo yari yarakatiwe imyaka 20 y’igifungo ubu akaba yari amaze imyaka itandatu afunze. Rugamba ubu ari gushakishwa uruhindu n’inzego z’umutekano zivuga ko yatorotse gereza ubwo bari mu nzira basubira ahahoze gerezaya […]Irambuye
Mu imurikabikorwa ryitwa Outbound Travel Mart 2017 (OTM) mu Buhinde kuwa gatatu ubukerarugendo bw’u Rwanda bwahegukanye igihembo cy’ahantu hatanga ikizere imbere mu by’ubukerarugendo. Yari inshuro ya kabiri u Rwanda rwitabiriye OTM ryabereye i Mumbai. Outbound Travel Mart (OTM) niryo murika rikomeye mu by’ingendo z’indege n’ubukerarugendo mu Buhinde, kompanyi zirenga 1 000, zirimo n’ibigo by’ibihugu by’ubukerarugendo, […]Irambuye
Nafashe akaboko Kenny turasohoka dutambika gato tuzamuka mu rutoki dukomeza hirya gato nti hari kure, mbega yari inzu ku yindi, tugezo Gasongo arugurura dukomeza hirya arakomanga hakingura akana gato. Gasongo – “Bite Kali? Ntabwo mwari mwaryama se?” Kaliza – “Oya! Twari tugiye gusenga tukabona kuryama.” Gasongo – “Ngaho suhuza abashyitsi.” Njyewe – “Kaliza yambi! Uracyanyibuka […]Irambuye
Bimwe mu byo abahanzi bakunze kwitaho ni imyambarire kuko ari na kimwe mu bikurura abakunzi babo dore ko hari na benshi babera urugero ku buryo bakwifuza kwambara umwenda babonanye umuhanzi bakunda, Umuhanzi Peace Jolis umaze kumenyekana mu Rwanda mu njyana ya R&B avuga ko akenshi abahanzi bahitamo ibyo bambara muri concert bitewe n’uko icyo gitaramo […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu Abanyarwanda baba muri Côte d’Ivoire bashyikireje abaturage 825 bo mu tugari tubiri two mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango ububwisungane mu kwivuza bwa mutuelle de santé bufite agaciro ka miliyoni 2.5 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni muri gahunda yatangijwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga biyemeje kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda […]Irambuye
Kuva kuwa gatanu w’icyumweru gishize, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT)” muri iki cyumweru wazamutseho +0.19. Kuri uyu wa 24 Gashyantare 2017, umugabane w’iki kigega wageze ku mafaranga 103.75. Kuva kuwa gatanu ushize, umugabane w’iki kigega wazamutseho amafaranga +0.19, kuko kuwa gatanu wo ku itariki 17 Gashyantare wari […]Irambuye
Muri iki cyumweru Isoko ry’Imari n’imigabane ryaritabiriwe cyane ugereranyije n’icyuweru gishize, agaciro k’imigabane yacurujwe kazamutseho amafaranga y’u Rwanda 32,511,700. Muri iki cyumweru, Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” ryafunguye imiryango iminsi itanu. Muri iyo minsi itanu, hacurujwe imigabane ya Bralirwa, Banki ya Kigali na Crystal Telecom igera kuri 659,100, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda […]Irambuye
Nyuma y’imyaka 23, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu baracyavuga ko kwiyubaka bikigora benshi muri bo, gusa bagashima Leta ibyo imaze kubagezaho. Ibi ngo binabangamira ubumwe n’ubwiyunge muri aka karere. Kuba Akarere ka Rubavu ari iwabo wa bamwe mu bantu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse n’ubwicanyi bwayibanjirije bwagiye bukorwa nk’igerageza […]Irambuye
Imirwano ikomeye yaraye yadutse mu murwa mukuru wa Libya, imitwe ibiri ishyamiranye ihanganye bikomeye ahitwa Abu Slim. Imirwano yatangiye ku wa kane komeza no kuri uyu wa gatanu. Mohamed Al-Sherif, umukorerabushake mu muryango Libyan Red Crescent mu mujyi wa Tripoli, akaba ari kubitaro muri ako gace yatangarije BBC ko nibura abantu batandatu bishwe muri iyo […]Irambuye