Digiqole ad

Libya: Imirwano ikomeye i Tripoli imaze kugwamo abantu 6

 Libya: Imirwano ikomeye i Tripoli imaze kugwamo abantu 6

Imirwano imaze iminsi ibiri ishyamiranyije inyeshyamba mu mujyi wa Tripoli

Imirwano ikomeye yaraye yadutse mu murwa mukuru wa Libya, imitwe ibiri ishyamiranye ihanganye bikomeye ahitwa Abu Slim.  Imirwano yatangiye ku wa kane komeza no kuri uyu wa gatanu.

Imirwano imaze iminsi ibiri ishyamiranyije inyeshyamba mu mujyi wa Tripoli

Mohamed Al-Sherif, umukorerabushake mu muryango Libyan Red Crescent mu mujyi wa Tripoli, akaba ari kubitaro muri ako gace yatangarije BBC ko nibura abantu batandatu bishwe muri iyo mirwano.

Undi mukoranabushake muri Libyan Red Crescent, Mohamed Al-Badri, ushinzwe ubutabazi bwihuse ku bababaye, yavuze ko bagenzi be b’ababatabazi batabashije kugera ahabera imirwano kubera amasasu.

Ati “Bahuye n’amasasu ubwo bageragezaga kugerayo. Twatabajwe n’abaturage babuze uko bava ahabera imirwano kandi bakeneye kuhava, abandi baheze aho bahungiye mu bihuru, amasasu n’amabombe bishobora kubagwaho.”

Al Badri yavuze ko yamaze kwakira amakuru ya bamwe mu baturage b’abasivile bapfuye n’abandi bakomeretse, ariko ntiyavuze imibare yabo.

Hari amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza inyubako n’imodoka zigurumana, hagaragazwa ko byatwitswe n’ibisasu biremereye.

Umwe mu baturage bo mu gace ka Abu Slim yavuze ko yabonye imodoka z’intambara mu muhanda zerekeza ku Karere ka Abu Slim.

Iyi mirwano biravugwa ko yatewe no kuba hari inyeshyamba enye zo mu mutwe umwe zafashwe n’izo mu wundi mutwe uhanganye na zo zifite icyicaro muri kariya karere.

Kuva Umuyobozi wa Libya Col Muammar Gaddafi yakwicwa tariki ya 20 Ukwakira 2011, iki gihugu cyabaye indiri y’inyeshyamba no kutumvikana kw’abanyepolitiki. Imirwano iba umunsi ku wundi mu gihugu hose nta buyobozi bumwe buhari.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ngiyo demokarasi ba rutuku babazaniye birababaje

Comments are closed.

en_USEnglish