Digiqole ad

FIFA: U Rwanda ruzamutse imyanya 9 rusubira mu 100 bya mbere ku isi

 FIFA: U Rwanda ruzamutse imyanya 9 rusubira mu 100 bya mbere ku isi

u Rwanda rwafashe umwanya mwiza rutigeze rujyaho

Urutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwasohotse kuri uyu wa kane.  Nubwo u Rwanda rutakinnye umukino n’umwe muri uku kwezi rwazamutse imyanya icyenda (9) ruva ku mwanya wa 101 ruba urwa 92.

u Rwanda rwasubiye mu myanya 100 ya mbere 

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA itewe inkunga na Coca Cola, buri kwezi isohora urutonde rugaragaza iterambere ry’umupira w’amaguru mu bihugu 211 biyigize.

Uru rutonde rukorwa ahanini hagendewe ku musaruro w’ikipe z’igihugu z’umupira w’amaguru. Mu Ukuboza u Rwanda ntirwakinnye umukino n’umwe w’amarushanwa cyangwa uwa gicuti wemewe na FIFA mu bakuru.

Gusa ingimbi z’Amavubi zakinnye imikino ya gicuti na Les Lions de l’Atlas za Maroc. Aba basore bayobowe na Savio Nshuti Dominique batsinzwe umukino umwe batsinda undi mu mikino ibiri yabereye i Marrakech.

Byazamuye u Rwanda rugaruka mu bihugu 100 bya mbere ku isi kuko rwavuye ku mwanya wa 101 ruba urwa 92. Urutonde muri rusange ruyobowe na Argentina, ikurikiwe na Brazil, Ubudage, Chile n’Ububiligi.

Uko ibihugu bya Afurika bikurikirana:

  1. Senegal (33 ku isi)
  2. Côte d’Ivoire (34 ku isi)
  3. Tunisia (35 ku isi)
  4. Misiri (36 ku isi)
  5. Algeria (38 ku isi)

 Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’iyo hagati

  1. DR Congo (48 ku isi)
  2. Uganda (72 ku isi)
  3. Kenya (89 ku isi)
  4. Rwanda (92 ku isi)
  5. Ethiopia (112 ku isi)
  6. Sudan (135 ku isi)
  7. Burundi (138 ku isi)
  8. Tanzania (156 ku isi)

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish