Ku ngengo y’imari 18,7% niyo mfashanyo u Rwanda ruhabwa, kuyishakamo ngo ni vuba
Avuga ku mwanzuro wa mbere muri 12 y’Inama y’igihugu y’Umushyikirano, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Ambasaderi Gatete Claver yatangaje kuri uyu wa kane ko imfashanyo u Rwanda ubu rubona ku ngengo y’imari yayo u Rwanda ruzabasha kuyishakamo mu gihe gito kiri imbere.
Umwanzuro wa mbere w’Inama y’igihugu y’Umushyikirano uvuga “Kugena igihe ntarengwa u Rwanda ruzagera ku rwego rwo kwihaza mu ngengo y’imari, duhingiye ku cyerekezo 2050, twongera umurego mu gukora cyane, kubazwa ibyo dukora no kunoza imikoranire hagati y’inzego zose.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane kuri iyi myanzuro, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi yavuze ko uyu mwanzuro wa mbere uzashoboka vuba kuko mu ngengo y’imari y’u Rwanda ubu angana na 81.3% ruba rwayishatsemo.
Nyamara ngo mu gihe muri 1995 u Rwanda rwagaburirwaga ingengo y’imari ku gipimo cya 90%.
Amb Gatete avuga ko mu ngengo y’imari y’umwaka ushize, angana na 62.4% yaturutse imbere mu gihugu, 18.9% ava mu nguzanyo yagujijwe ibigo mpuzamahanga. Aya y’inguzanyo ngo aba ari mu maboko y’igihugu kuko aba azishyurwa.
Akavuga ko 18.7% gusa ariyo mafaranga y’imfashanyo u Rwanda rwabonye mu ngengo y’imari yayo ishize. Akavuga ko ibi bitanga icyezere ko u Rwanda ruzagera aho rukihaza mu ngengo y’Imari.
Amb. Gatete avuga ko u Rwanda nk’igihugu kimaze imyaka 22 kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko Leta y’u Rwanda yahereye ku busa. Ati ” Kuva muri 1994 kugeza mu 1997 twari dutunzwe n’amahanga.”
Avuga ko nyuma y’iyi myaka, leta y’u Rwanda yashatse uburyo yakwiyambura uku guhora iteze amaboko amahanga, ari na bwo hashyizweho ikigega CDF cyo kwishakamo amafaranga yo guhemba abakozi ba Leta.
Leta kandi yashyizeho ikigo cy’igihugu gishinzwe gukusanya imisoro n’amahooro, Rwanda Revenue Authority kugira ngo imisoro y’Abaturarwanda itangire kugira uruhare mu kubaka igihugu cyari cyarashegeshwe na Jenoside.
Min. Gatete wagarutse ku ngaruka zikunze kuba ku bihugu bijya bihagarikirwa inkunga, avuga ko u Rwanda rutifuza kuzaterwa rutariteguye bityo ko ari yo mpamvu y’uru rugamba rwo gushaka kwihaza mu ngengo y’imari. Ati ” Iyo aturuka hanze ari macye cyane nta n’ingaruka byagira ku Rwanda.”
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
7 Comments
Komeza imihigo Rwanda
18,7%?? Stop lying to Rwandans and start acknowledging facts
WOwe ushingira kuki uvuga ko abeshya abanyarwanda?Ahubwo wowe watwereka ikigarargazako atubeshya?Jya uvuga uziga shah ubamba isi ntakurura!
Ariko Minisitiri muzima abeshya ku manywa izuba riva?! ayo y’imfashanyo uwayafunga nkareba ibipindi wongera gutera unavuga kw’itagaciro k’ifaranga ryacu! Aho ntiyamera nk’amazimbabwe cg ama NOUVEAUX yo kwa SESE SEKO?! Kawunga uzi igeze kuri angahe? Ikiro cy’igitoki kiri kuri 300 naho wowe uri kwivugira…!
Byose ni ubushake bw’abavuga rikijyana. Hariho ugushaka no mu myaka ibiri ukwihaza n’iterambere byaba bigaragarira n’abihitira.
U’re right @umusomyi ureke pamela wibereye muri kawunga n’igitoki
uBU NANJYE NGIYE GUKORA AHA BABIRI, ARIKO IYO NGENGO Y’IMARI TUYIBONERE VUBA BISHOBOKA.
Comments are closed.