Digiqole ad

Inama y’Abaminisitiri yirukanye burundu bamwe mu bakozi ba Leta

 Inama y’Abaminisitiri yirukanye burundu bamwe mu bakozi ba Leta

Iyi nama yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

None kuwa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira 2016, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Inama y’Abaminisitiri yatangiye ishimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika icyizere yagiriye ikipi nshya ya Guverinoma, by’umwihariko iha ikaze Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bakinjira muri Guverinoma, ibifuriza kuzatunganya neza inshingano zabo.

Iyi nama yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
Iyi nama yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yemereye Major-General Richard RUTATINA na Major Issa KARAMAGE kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 13 Nzeri 2016, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje raporo y’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku itariki ya 30 Kamena 2016.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki Rusange y’Imiyoborere y’Ibigo bya Leta n’ingamba zo kuyishyira mu bikorwa.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje itangwa ry’Urwandiko rw’Abajya mu mahanga rukoranye ikoranabuhanga ruhuriweho n’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, imaze gutanga ubugororangingo bwo kurunoza.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje itangwa ry’ikibanza kingana na ha 10 kiri muri ICT Park muri Kigali Special Economic Zone, kigahabwa umushoramari African Leadership University (ALU).

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira: – Umushinga w’Itegeko rigena Imitunganyirize y’Imirimo y’Amabanki;
– Umushinga w’ltegeko Ngenga rishyiraho ururimi rw’Igiswahili nk’ururimi rwemewe mu Butegetsi, imaze kuwukorera ubugororangingo;

– Umushinga w’Itegeko Ngenga rishyiraho Urukiko rw’Ubujurire;

– Umushinga w’Itegeko Ngenga rikuraho Itegeko Ngenga N° 51/2008 ryo kuwa 09/09/2008 rigena Imiterere, Imikorere n’Ububasha by’Inkiko;

– Umushinga w’Itegeko Ngenga rikuraho Itegeko Ngenga N° 03/2012/OL ryo kuwa 13/06/2012 rigena Imiterere, Imikorere n’Ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga;

– Umushinga w’Itegeko rigena Imitunganyirize n’Imikorere y’Ubutegetsi bw’Ubucamanza; – Umushinga w’Itegeko rigena Ububasha bw’Inkiko;

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira: – Iteka rya Perezida rishyiraho Imishahara n’Ibindi bigenerwa Abakozi b’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta (OAG);

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Inshingano, Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara n’Ibindi bigenerwa Abakozi Muri Minisiteri y’Ubutabera/ Serivisi z’Intumwa Nkuru ya Leta (MINIJUST);

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Inshingano, Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara n’Ibindi bigenerwa Abakozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (MINEACOM);

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Inshingano, Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara n’Ibindi bigenerwa Abakozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC);

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri w’Intebe Nº 47/03 ryo kuwa 27/2/2015 rigena Inshingano n’Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara n’Ibindi bigenerwa Abakozi muri Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA);

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Inama y’Igihugu igenga Uburyo bw’Imyishyuranire rikanagena Imiterere, Inshingano, n’Imikorere byayo;

– Iteka rya Minisitiri rishyiraho Abagize Komite Ngishwanama y’Ikigega cy’Ubwishingizi bw’Amafaranga yabikijwe mu Mabanki no mu Bigo by’Imari Iciriritse rikanagena Inshingano zabo n’igihe bamara ku mirimo;

– Iteka rya Minisitiri rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri Nº 002/13/10/TC ryo kuwa 31/07/2013 rigena Imikoreshereze y’Imashini y’Ikoranabuhanga yemejwe mu gutanga Inyemezabuguzi;

– Iteka rya Minisitiri ryerekeye Ibiribwa Bitunganyijwe n’Ibiranga Ibyemezo bigabanya Imyenda n’Ibiyongera; – Iteka rya Minisitiri ryerekeye Ibigenerwa Umugore uri mu Kiruhuko cyo Kubyara;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego Rureberera Ihahiro ry’Ingabo na Polisi by’u Rwanda (AFOS) n’Icyiciro ririmo, rikanagena Imiterere, Imikorere n’Inshingano by’Inzego zaryo;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe ritanga, mu rwego rw’ishoramari ry’ubworozi bw’inka, Ubutaka bwa Leta buri mu mutungo bwite wayo bungana na hegitari 5.919 buherereye mu Kagari ka Mbyo, Umurenge wa Mayange no mu Tugari twa Kampeka na Biharagu, Umurenge wa Kamabuye, Akarere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba;

– Iteka rya Perezida rigena Ingano y’Amafaranga yishyurwa kuri Serivisi zitangwa n’Umunoteri; – Iteka rya Perezida rigena Amafaranga atangwa ku Nyandiko z’Irangamimerere;

– Iteka rya Minisitiri rigena Umubare, Amoko, Imiterere n’Imikoreshereze by’Ibitabo by’Irangamimerere.

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyira Lt. Col (Rtd) Wilson UKWISHAKA, muri Komisiyo y’Igihugu y’ITORERO (NIC) ku mwanya w’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Urugerero/Director of National Service Unit;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana TWAGIRIMANA Cyriaque, wari Umuyobozi w’Ishami ry’Imari n’Ubutegetsi muri Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA) guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

Iteka rya Perezida ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana UMULISA Alphonse, wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana GATERA Jean d’Amour, wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenabikorwa muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana NZARAMBA Stevenson, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki n’Igenabikorwa muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana KAMONYO Pierre Célestin, wari Ushinzwe guhindura inyandiko mu ndimi muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana NTAGANDA François, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imicungire y’Ubutaka mu Kigo gishinzwe Umtungo Kamere mu Rwanda (RNRA) kubera ikosa ryo guta akazi.

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

Muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi/MINECOFIN –

– Bwana KALINDA Charles: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ishoramari ry’Igihugu/Director of National Investment Unit.

-Madamu RWIGAMBA Jeannette: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe icungwa n’itangwa rya raporo by’ingengo y’imari/Director of Budget Management and Reporting Unit.

 Mu Kigega Gishinzwe Gusana Imihanda/RMF

– Bwana SIBOMANA Mathias: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubufasha bwa Tekiniki/Director of Technical Support Unit.

Mu bindi:

a) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

– Icyumweru cyahariwe Kuzigama mu mwaka wa 2016 kizatangira ku itariki ya 24 kikazageza ku ya 31 Ukwakira 2016, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kuzigama: Inzira Nyayo yo Kwigira”. Uburyo bwo gutanga amasoko ya Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga bwatangijwe mu cyiciro cya mbere mu Bigo bimwe na bimwe bya Leta kuva muri Nyakanga 2016 bikazageza muri Werurwe 2017. Ubwo buryo buzagezwa mu Nzego zose za Leta guhera muri Nyakanga 2017.

b) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzizihiza Umunsi w’Ibiribwa ku Isi ku itariki ya 20 Ukwakira 2016. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Imihindagurikire y’ibihe isaba ko hakorwa Impinduka mu biribwa no mu buhinzi”. Uwo munsi uzizihirizwa mu gishanga cya MURORI, Akagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Gishamvu, Akarere ka Huye/Intara y’Amajyepfo.

c) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko hateguwe igikorwa cy’ubukangurambaga kuri Gahunda y’Igihugu yo guteza imbere Umurimo (Kora Wigire) kuva ku itariki ya 20 Ukwakira kugeza ku ya 21 Ugushyingo 2016. Insanganyamatsiko ni: “Twiteze imbere, Twihangira Imirimo”.

d) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira Inama Ngarukamwaka ya 27 ku byerekeye Ubumenyi ku rwego rw’Isi (TWAS) muri Kigali Convention Center kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 17 Ugushyingo 2016.

e) Minisitiri Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yamenyeshe Inama y’Abaminisitiri ko:

– U Rwanda ruzakira Inteko Rusange ya 12 y’Urugaga Mpuzamahanga rw’Amakoperative (ICA) n’Inama Nyafurika ku byerekeye Amakoperative, izabera i Kigali, muri Hoteli Lemigo kuva ku itariki ya 28 kugeza ku ya 31 Ukwakira 2016. Insanganyamatsiko ni, “Amakoperative muri Afurika muri gahunda yo gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye”.

– U Rwanda ruzakira Inteko Rusange ya 17 ya SACCA, Inama Ngarukamwaka Mpuzamahanga y’Amakoperative yo Kuzigama no Kuguriza muri Afurika ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwita ku iterambere rya Afurika binyuze ku buryo bukomatanye bwo gushora imari ku buryo bw’amakoperative.”
Nayo izabera i Kigali muri Hoteli Lemigo kuva ku itariki ya 26 kugeza ku ya 28 Ukwakira 2016.

f) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 15 Ukwakira kugeza ku ya 25 Ugushyingo 2016 hateguwe Gahunda y’Ubukangurambaga bw’Umuryango izabera mu Turere twose tw’Igihugu, ikazatangizwa ku itariki ya 15 Ukwakira 2016 mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Cyahinda, Akagari ka Cyahinda, Umudugudu wa Kinyaga. Iyo gahunda izahuzwa no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro. Insanganyamatsiko ni: “Twubake Umuryango ubereye Umwana”.

g) Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe Ingufu n’Amazi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya mbere kugeza ku ya 2 Ugushyingo 2016, u Rwanda ruzakira Inama Ngarukamwaka y’Abafatanyabikorwa mu byerekeye Ibikorwaremezo hagamijwe Iterambere rya Afurika (IPAD).

Iri tangazo ryashyizweho umukono Na Stella Ford MUGABO Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

24 Comments

  • Eugène Gasana wese kuki atirukanywe burundu mubakizi ba leta? Yakoze amakosa akomeye none ubu niwe uha amakuru radio Itahuka y’abatajyimbizi na government.

    • Ok

    • ndaburira RADIO ITAHUKA na RNC ko umuntu bita JEAN PAUL BISAMAZA bagomba kumwitondera nimusesengura muzasanga ariwe utuma imigambi yanyu ifatirwa muri rwagakoco. mbwirabumva

  • Ubwo Kamonyo ntiba azize rwarwandiko nako rya tangazo 1er Min. Makuza yasomye ejobundi muruku kwa cumi kandi ryarasinywe mukwa cyenda ribika Mucyo?

  • Izi nama nazo zirarambiranye, niba kuyobora igihugu bisaba amanama menshi gutya, yewe koko ni impano! Imana izandinde kurwanira ubutegetsi! Kabisa

    • Genda witurize ntawe uteze kugusaba kukiyobora. What a stupid comment!

      • What a clown that you are ! Cabinet ni kimwe na so aryamanye nyoko mu buriri we pumbafu ! Nta bwo iyo baryamye nijoro bahita basinzira batabaje kujya inama y’uko ejo bazajya kugushakira ibigutunga, cg uko bagomba kukwigisha uburere bwiza ! Iyo barangije kujya inama bongera kwiyemeza gukomeza gukundana kugirango nawe babashe kukurera ukure uzavemo umuntu. Ibi kandi babikora buri joro kuko nanwe uba ukeneye ibigutunga buri munsi.

        Bibaye ibishoboka ahubwo cabinet, ndetse n’abandi bayobozi bose bakabanye ahantu hamwe nko muri camp cg hotel, bakarira ahamwe, bakaryama hamwe, bityo bakabasha kujya inama buri kanya y’uko bayobora abaturage, n’ibyemezo bafashe bikaba coherent.
        He is stupid like his comment.

        • Ariko haruburyo wari kumubwiramo cyangwa kumusobanurira ibyo bisobanuro umuhaye utarinze gutukana gurtyo!Ariko abantu turwaye iki?umugani wa H.E,guy,you are so bitter,kandi uru rubuga surwo gutukana,nurwo gutanga ibitekerezo nokugirana inama,nah’ubundi ntago umuruse mubyo umusubije.

          • ibitutsi biraha

        • Ariko haruburyo wari kumubwiramo cyangwa kumusobanurira ibyo bisobanuro umuhaye utarinze gutukana gurtyo!Ariko abantu turwaye iki?umugani wa H.E,guy,you are so bitter,kandi uru rubuga surwo gutukana,nurwo gutanga ibitekerezo nokugirana inama,nah’ubundi ntago umuruse mubyo umusubije.

        • Delusional! Who told u ko nyoko na so Banjya inama zisa buri munsi? Nothing in this communication could not have been announced Last week, when they announced Indi myanzuro

    • Inama nizo ziyobora we, ntabwo wari ubizi? Ubimenye niho hafatirwa ibyemezo niho hatangirwa inama niho baganirira imigamba yo kuyobora igihugu.

  • Mana weeee ubu koko Perezida kuki atakemuye ikibazo cy abaforomo!!!!!

  • WARI UZIKO NTA NA RIMWE NDABONA IFOTO Y’ABAMINISTRE BACU BARI MU NAMA (Cabinet)????
    Narashakishije narahebye…. Ariko izo muri Kremlin, White House, Elysées,…., zo njya nzibona.

    • Ifoto yabo urayishakira iki ko abakuyobora bose ubazi, usanzwe ubabona. Ntimukivange mu bitabareba, icyangombwa kikureba ni ukumenya ibyemezo bafata, uko baba bicaye bafata ibyo byemezo bikurebaho iki ? Cabinet si isoko. Amafoto ya parliament yo ndakeka ujya uyabona.

      Wowe kora akazi kawe uve mu busutwa, icy angombwa ni uko baguha ibyo amategeko akugenera, bakakurindira umutekano, bagatuma ubasha gutera imbere.

      • Parliament yo n’ isoko?

  • wewe abavuga ngo twiteze imbere twakwiteza imbere gute se kandi baha abantu uburenganzira bwo kwiba abaturage nkubu IGITWE muri ruhango CAF isonga yambuye abaturage miliyoni zigera ku 100 zamafaranga yurwanda hanyuma abaturage ubu barakennye abacuruzaga barahombye abaturage babwiye akarere ntacyo kabikoraho kandi muba mwatubwiyeko ayo makoperative aje gufasha abaturage kwizigama ngo bikure mubukene kumbi ahubwo aje kurundanya utwabaturage ngo age kwikirira gusa yewe abaturage twaragowe ahubwo pe perezida ajye amenyako abayobozibe bamubeshya kabisa ibaze nawe urumuturage bank ikagufunganira 2000000 amezi atandatu usibye ko ba mayor baba barikurya amafaranga ya leta ibyabaturage ntacyo biba bibabwiye bumva tutababaye ibyo kwitezimbere muge mubivuga gusa nyine bihere muri cabinet ntakundi twagira

  • Bye Bye Umulisa Alphonse weeee!!!!! Amaganya n’imivumo y’abana babuze ibyo kurya kubera ababyeyi babo wirukanye nyiyari kukugwa amahoro

  • uriya uvuze ngo kuki president atakemuye ikibazo cy,abaforomo. none se ntabwo ari Imana, akemura bimwe ibindi kuruhande bakarigisa. ariko niyihangane, utokora ifuku ntaruhuka.ariko umukuru w,igihugu azabasha gukomeza guhangana n,ibi bisambo , ahubwo nawe bazageraho bamurye n,akomeza kububikira imbehe. none se ko akosora i buryo.i bumoso hagatoboka, yakosora hejuru hasi hagatoboka. akeneye ubufasha ,ab,inyangamugayo nibamutere ingabo mu bitugu,nabo bakomakome impande zose.murebe ko mwakumira izi ngezso. kuko aya makuru yo kunyereza imitungo amaze gutera abantu iseseme. nkaho ubonye akaziwese aricyo kiba kirimumutwe we.

  • Ariko muri comments wagirango hari abantu baba nta kindi bashinzwe uretse gutukana. wowe wiyise fifi ubwo mugenzi wawe umutukiye iki? iyo umusubiza neza ikibazo abajije cyangwa ukamuha indi argument ariko utamututse. abantu bamwe bakeneye gukura mu mutwe apana guhita basubiza batukana nkaho ariko kazi bahemberwa. kansi mugenzi wawe nta kosa kuba yarabajije ifoto kuko ni uburenganizira bwe nkumunyarwanda kubaza icyo ashaka. alcune persone devono smettere di agire come sanno meglio di altri.

  • Ese muri 2016 harabantu batazi ko inama yabaministre iterana kandi ifitiye akamaro igihugu. Maze no mu miryango kuba kiyifite abaraterana bakungurana ibitekerezo. Kwisi hose zaraba keretse abadashaka gutera imbere nibo batazikora

    • ko muvuga ikibazo cya baforomo mukibagirwa icyamwarimu? in ko no ihira igihe,umusaza na government nacyobazagikemura. ariko a bantu a jye bubahana ntibagatukanire muri coments. uwo sumuconyarwanda. Uwiteka aturinde

      • ko muvuga ikibazo cya baforomo mukibagirwa icyamwarimu? in ko no ihira igihe,umusaza na government nacyobazagikemura. ariko a bantu a jye bubahana ntibagatukanire muri coments. uwo sumuconyarwanda. Uwiteka aturinde

  • nibyiza

Comments are closed.

en_USEnglish