Month: <span>September 2016</span>

Niyonzima Olivier ‘Sefu’ mu igeragezwa muri Charleroi yo mu Bubiligi

Umukinnyi wo hagati wa Rayon Sports, Niyonzima Olivier bita ‘Sefu’ ashobora kujya gukora igeragezwa mu ikipe ya ‘Royal Charleroi Sporting Club’ yo mu Bubiligi. Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu w’imyaka 20, ukina hagati yugarira ubwugarizi “defensive midfielder” muri Rayon Sports ashobora gusohoka mu Rwanda, akajya mu igeragezwa mu ikipe yo mu kiciro cya mbere mu […]Irambuye

Kwishyura imyenda ntabwo aribyo biri gutuma Ifaranga ry’u Rwanda rita

Kuri uyu wa kabiri, Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu John Rwangombwa yatangaje ko kubera ibibazo biri mu bukungu bw’isi, n’ikinyuranyo cy’ubucuruzi “Trade deficit” hagati y’ibyinjizwa n’ibisohoka mu gihugu gikomeje kuzamuka, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari ngo kazakomeza kugwa. Nyuma y’inama abayobozi bakuru ba Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) bagira buri gihembwe “Monetary Policy Committee”, biga […]Irambuye

RAB imbere ya PAC yemeye menshi mu makosa yo gucunga

*Hari inzu nyinshi za bimwe mu bigo byahujwe ngo bikore RAB zipfa ubusa, *Umugenzuzi Mukuru yabonye ibyuho mu mitumirize n’imitangire by’ifumbire n’imbuto, *RAB yiyemeje gukosora menshi mu makosa yaragaraye. Abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana ikoreshwa ry’Umutungo wa Leta mu Nteko Nshingamategeko (PAC) bongeye guhura imbonankubone n’abayobozi b’Ikigi cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB) basaba ibisobanuro ku makosa […]Irambuye

Yabuze umwana we ngo werekeje i Kigali, akeka ko ari

Muhawimana Leonie utuye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Musasa, akagali ka Nyarugenge mu mudugudu wa Gabiro avuga ko atewe agahinda no kubura umwana we wamucitse akerekeza i Kigali ataye ishuri. Ubu ngo akeka ko ari mu nzererezi cyangwa akora akazi ko mu rugo. Hashize umwaka wose nyina nta gakuru ke aheruka. Uyu mubyeyi […]Irambuye

Umwe ku bantu batatu ku isi ntaruhuka

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Durham mu Bwongereza bugakorerwa ku bantu ibihumbi 18 mu bihugu 134 bwerekanye ko abantu benshi ku isi bakeneye kuruhuka kuko ngo umuntu umwe ku bantu batatu afite ibibazo byo kutaruhuka cyangwa kutaruhuka neza. Ikipe y’abashakashatsi yitwa Rest Test yakoze ubu bushakashatsi igamijwe kureba uko abantu muri rusange baruhuka ndetse n’uko […]Irambuye

Wiyita ‘Super Star’ ute utaranarenga umupaka w’u Rwanda?- Sekaganda

Niyitegeka Gratien  abenshi bazi nka Sekaganda, Ngiga cyangwa se Seburikoko A.K.A ‘Sebu’ ayo yose akaba ari amazina yagiye yitwa kubera filime zitandukanye yagiye agaragaramo, avuga ko nta wakiyise ‘Super Star’ nta mutaru aratera ngo ibikorwa bye birenge umupaka w’u Rwanda. Ko abenshi mu bahanzi, abakinnyi b’umupira w’amaguru cyangwa se abakina ama filime n’ibindi bitandukanye bituma umenywa, […]Irambuye

Icyampa Austin akazajya muri Guma Guma yareka ibyo ajya avuga

Kasirye Martin umunyamakuru, umushyushyarugamba akaba n’umuhanzi mu itsinda rya TBB uzwi nka Mc Tino, ngo yifuriza Uncle Austin rimwe ko yazajya mu irushanwa rya Guma Guma wenda ko yarekera kujya aryifuza. Ku nshuro ya mbere TBB ijya muri iri rushanwa, yegukanye umwanya wa cyenda ikurikirwa na Umutare Gaby wabaye uwa 10. Gusa ngo uburyo bumvaga […]Irambuye

Muhanga: Umubyeyi yateguye abana bajya ku ishuri maze ‘ariyahura’

Jeannette Murekatete w’imyaka 45 ‘yiyahuye’ akoresheje umugozi kuri uyu wa mbere. ‘Yabikoze’ nyuma yo gutegura abana bakajya ku ishuri bagaruka bagasanga nyina yikingiranye bakabura ufungura. Uyu mubyeyi n’umugabo batuye mu mudugudu wa Mapfundo akagari ka Mubuga mu murenge wa Shyogwe. Umugabo we Charles Rwirangira yabwiye Umuseke ko ari mugahinda ko kubura nyina w’abana be kugeza […]Irambuye

Nyuma yo gutanga miliyoni 15 muri Mukura uwari Umunyamabanga wayo

Sheikh Habimana Hamdan wemeye gutanga miliyoni 15 muri Mukura Victory Sports  uyu mwaka w’imikino, yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga bw’iyi kipe. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 27 Nzeri 2016 nibwo amakuru avuga ko  Sheikh Habimana Hamdan atakiri umunyamabanga mukuru wa Mukura VS yamenyekanye. Umuseke uvugana n’uyu mugabo wari umunyamabanga wa MVS, yatubwiye impamvu yafashe umwanzuro […]Irambuye

en_USEnglish