Icyampa Austin akazajya muri Guma Guma yareka ibyo ajya avuga – Mc Tino
Kasirye Martin umunyamakuru, umushyushyarugamba akaba n’umuhanzi mu itsinda rya TBB uzwi nka Mc Tino, ngo yifuriza Uncle Austin rimwe ko yazajya mu irushanwa rya Guma Guma wenda ko yarekera kujya aryifuza.
Ku nshuro ya mbere TBB ijya muri iri rushanwa, yegukanye umwanya wa cyenda ikurikirwa na Umutare Gaby wabaye uwa 10.
Gusa ngo uburyo bumvaga bifuza kujya muri iri rushanwa basanze bitandukanye cyane n’uko baryumvaga batarajyamo.
Bityo ngo Uncle Austin nawe agiyemo ntiyazongera kugira abo avuga ku myitwarire yabo muri iryo rushanwa.
Mc Tino yabwiye Umuseke ko yababazwa cyane nuko iri rushanwa ryazarangira Uncle Austin atarigiyemo. Ngo yumve uburyo umuntu arwara munda kandi nta yindi ndwara yari asanganywe.
Ati “Umuhanzi utarajya mu irushanwa rya Guma Guma ntakirirwe rwose asakuza ngo ntiyajyanywemo. Keretse aramutse yiteguye kunanuka kubera ibitekerezo. Uncle Austin uhora yivugisha ibintu byinshiiiiii…… icya zampa akarijyamo rimwe akumva ibyo avuga ko yarushijwe”.
Abajijwe ku kuba abahanzi bose bari mu irushanwa hashize amezi abiri nta n’umwe uragira igihangano ashyira hanze, yavuze ko bazongera kubishyira hanze bamwe bashaka kujya muri iryo rushanwa.
Ati “Ubu bategereje ko amezi yegereza bagatangira kuzishyirira hanze icya rimwe kugirango bizagaragare ko bakoze. Keretse hagize izindi mpinduka zibaho nibwo bamwe bakumirwa”.
Mc Tino yakomeje avuga ko mu bahanzi yifuriza kuzajya muri iri rushanwa bigaragara ko bakora cyane, harimo Social Mula na Mico The Best.
https://www.youtube.com/watch?v=WtZPlVIeBP8
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW