Digiqole ad

Wiyita ‘Super Star’ ute utaranarenga umupaka w’u Rwanda?- Sekaganda

 Wiyita ‘Super Star’ ute utaranarenga umupaka w’u Rwanda?- Sekaganda

Niyitegeka Gratien abenshi bazi nka ‘Sekaganda’ avuga ko ntawakiyise umu ‘Super Star’ kandi ibikorwa bye bitararenga umupaka

Niyitegeka Gratien  abenshi bazi nka Sekaganda, Ngiga cyangwa se Seburikoko A.K.A ‘Sebu’ ayo yose akaba ari amazina yagiye yitwa kubera filime zitandukanye yagiye agaragaramo, avuga ko nta wakiyise ‘Super Star’ nta mutaru aratera ngo ibikorwa bye birenge umupaka w’u Rwanda.

Niyitegeka Gratien  abenshi bazi nka 'Sekaganda' avuga ko ntawakiyise umu 'Super Star' kandi ibikorwa bye bitararenga umupaka
Niyitegeka Gratien abenshi bazi nka ‘Sekaganda’ avuga ko ntawakiyise umu ‘Super Star’ kandi ibikorwa bye bitararenga umupaka

Ko abenshi mu bahanzi, abakinnyi b’umupira w’amaguru cyangwa se abakina ama filime n’ibindi bitandukanye bituma umenywa, iyo wamaze kumva ko uzi ikintu cyangwa uzwi byose biba byapfuye.

Sekaganda umaze imyaka umunani akina filime, Theatre, avugira inka, asaba mu bukwe, akaba n’umuhanzi uririmba, ngo ibi byose kuri we ntabwo ashobora kwiyita super star. Kuko iryo jambo rivuga ikintu gikomeye cyane.

Avuga ko inyenyeri bitaga ‘Croix du Sud’ ariyo umuntu yabonaga aho ari hose. Ati “Ubuse koko mu Rwanda ninde wakiyise ‘Super Star’?? haracyari urugendo ahubwo dukomeze dukore cyane tutazasenya ibyo twubatse”.

Yongeraho ko iyo umuntu yamaze kwishyira mu myanya runaka kuba yarenga aho ari bidakunze gushobokera benshi. Ahubwo ujya kureba ugasanga wasubiye inyuma ku buryo butanagukundira kongera gutera imbere.

Gratien witegura kuzuza imyaka 38 y’amavuko, ngo ibintu byo gushaka ntabwo akunze kubitindaho cyane nk’umwe mu mishanga yihutirwa kuri we.

Gusa isaha iramutse igeze yashaka ku myaka 39 cyangwa se na 50 kuko agifite imbaraga zo kuba yakomeza gushakisha imibereho.

https://www.youtube.com/watch?v=Lw-3AJ6M_wQ

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Uyu musore ibyavuga nukuru kwambaye ubusa.

  • wow!you teh best my man

  • Sekaganda sha ndakwemera pe.uzubwenge kdi ufitimpano idasanzwe .komeza uterimbere kdi horanubupfura.imana ikomeze imigambi yaweyose iyisenderezeho imigisha.ntiwiyemera nicyo ngukundira kdi usubiza buhanga kdi utuje.komera

Comments are closed.

en_USEnglish