Mu mbeho y’ubutita, WizKid yashimishije abaje muri Beer Fest
Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka WizKid ni umuhanzi umaze kubaka izina rikomeye cyane ku mugabane w’Afurika. Mu gitaramo yakoreye i Rugende ya Kigali, nubwo habayeho kuhagera atinze yasize abafana banezerewe.
Saa moya zuzuye (19h00′) abantu bari bakubise buzuye mu gishanga cya Rugende bazi ko aribwo igitaramo cyagombaga gutangira dore ko n’i Rugende bitari byoroshye kubona uko ujyayo kuri bamwe nubwo hari i modoka zateganyijwe kubajyana.
Gusa uko babitekerezaga siko byaje kugenda. Habanje ikibazo cyo gutunganya stage ngo yari yavanywe Tanzania yamaze hafi amasaha atanu, abantu ntibigeze bumva neza umuziki bari bateguye kumva kubera amajwi (Sound) nayo itari ameze neza.
23h30′ n’igice nibwo itsinda ryitwa ‘Liquideep’ ryo muri Afurika y’Epfo rikora injyana ya Jazz ryaje kuri stage ariko abantu bari bamaze kunanirwa kubera guhagarara umwanya ntibita ku byo barimo gucuranga.
Ahubwo batangiye kuvuga ko WizKid ashobora kuba atakije kuririmba kubera ko babonaga bwije kandi ayo masaha ibitaramo aribwo bihagarikwa kenshi.
WizKid bajya banita Star Boy, yasesekaye kuri stage mu wundi munsi utari uteganyijwe kuberaho igitaramo. Kuko yatangiye kuririmba 00h20′ ku cyumweru.
Abantu bakimubona nubwo bamwe bari batangiye kunanirwa ndetse n’imbeho yo mu gishanga itoroshye, basimbukiye mu kirere bamwereka ko bari bamutegerezanyije amatsiko menshi. Ari nako baririmbana nawe indirimbo ze.
Show you the money, Love Baby, Kind Love n’izindi ndirimbo ze, abantu bazishimiye cyane, gusa haza kuvuka ikibazo cya sound itari iyunguruye ku buryo indirimbo zibageraho neza uko bari babyiteze.
WizKid yerekanye ko ari umuhanzi w’umuhanga. N’ubwo yabyumvaga ko amajwi adasohoka neza ariko yabyirengagije ahubwo aririmbira abantu kuko yabonaga nabo batabyitayeho ahubwo ariwe bashaka.
Igitaramo cyaje gusozwa saa munani z’ijoro (02h18′) ariko ukibona ko abantu bamushaka.
Mu bitabiriye icyo gitaramo, bavugaga ko yari akwiye kuzatumirwa ari buririmbire abantu kare kandi anafite sound nziza.
Itsinda ryitwa ‘Liquideep’ ryo muri Afurika y’Epfo ryaje kuri stage ariko abantu bamaze kunanirwa kubera guhagarara amasaha hafi atatu
Photos@Mugunga Evode & Ishimwe Innocent/UM– USEKE
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
10 Comments
mutubarize amakuru twumvise ngo urban boys ngo igiye gukorana na wizy kid?
ngo sound ntiyari imezeneza, ngo bubatse stage amasaha 5. ariko abirabura muzagira gahunda mu mutwe giheki? ari uko isi yarangiye?mbona bimeze nk,uburwayi. ninaho haturutse impamvu yo gutinda kw,umuhanzi, mwari mukiri kw,ubaka stage. ubwo se hashize amezi angahe muziko iyo stage muzayikenera, cyangwa sound nziza muzayikenera. .
Ndiyo 150% Nanjye nibaza akajagari kaba muri Africa igihe kazacikira, binyibukije babandi baje ngo bakagenda bavugako bishwe n’inzara mu nama yabereye i Kigami.
Kbs wiz kid yabikoze wallah usigaye muzatuzanire tiwa savage nawaramara
Dushimire abantu nka Lee Ndayisaba (Clouds TV) baba batugezaho ibintu nkibingibi, atangiye neza.
Nakomereze aho!
Njye ndashaka kunga mu ryo umwe muri bagenzi banjye bavuze. Kumva igitaramo gitegurwa kuva 14h00 kugeza saa yine za nijoro kigatangira saa mbiri ibyuma bidakora neza, stage itarajya mu myanya, njye mpita nibaza niba abategura ibi birori bazi agaciro k’igihe. Duhora dushinja abazungu ngo baradusuzugura ariko rwose nidukomeza gutya ntituzatera imbere na rimwe. Wizkid we nta kibazo kuko yabonye amafaranga ye ariko ku bari bitabiriye kiriya gitaramo uretse ko wenda abenshi ari urubyiruko rufite amasaha 24/24, njye rwose muri organisation natanga 1/5. Iri rimwe ni uko the star boy yaje naho ibindi nta cyagenze. Ikindi police n’abashinzwe umutekano ni professional. Ngirango guhera saa sita bari bahari ariko ahandi it was a mess, agatogo mbese.
Koko bajye bavuga ngo abanyafrika ni uko. Niba gahunda ari saa munani, uze saa mbiri usange ntibiratangira? Ni agahomamunwa. Njye nari kumwe ni umuntu wifuzaga kuba yajya atera inkunga ibirori akazana abastar nk’aba. Dore uko yabivuze: abanyarwanda barihangana kubera abafana yabonye, security forces na police ni perfect, ariko organization na time consciousness, ni zero. Nabuze icyo mvuga kuko byagaragaraga. Urugendo ruracyari rurerure pe.
Nta gikuba cyacitse kuko nta myaka 70 irashira abenshi mu birabura tuvuye mu ishyamba, bisaba generations nyinshi ngo tugere kuri level ikenewe uyu munsi. Dore hirya gato ya hariya igitaramo cyabereye mu 1982 habaga impunyu zari zikibera mu ishyamba. Urumva ko ahubwo turiruka nk’icyogajuru, turakatajemu iterambere.
Ku rundi ruhande ariko, iyo bavuga ireme ry’uburezi ryabaye negative (munsi ya zero), ni ibyo byose baba bavuga, baba bavuga abantu bafite character and mindset iri mediocre, hapana mu masomo gusa.
“Education is the most powerful weapon we can use to change the world and Mindset” Said Mandela
Karori harya Wowe uri umuki? Ntabwo uri umwirabura. Imvugo wakoresheje unenga, abirabura Wowe wiyumvamo kuba
Oya kuba bubatse stage batinze ni ubushake bwabo ntabwo ari ukubera amasaha, bagirango mukomeze mugure amatickets muyamare, ni systeme isanzwe inaha nta muhanzi w umunymahanga tujya dutumira ngo aririmbe mbere ya 1AM, njye nagiyeyo 11PM kuko nari nsanzwe mbizi tu
Bizagenda bikosoka ibitagenze neza.
Comments are closed.