Month: <span>August 2016</span>

Topsec irakomeza kwagura ubushobozi mu gutanga serivise kinyamwuga

‘Topsec Investments Ltd’, Sosiyete yigenga icunga umutekano ivuga ko ikomeje gutera intambwe ikomeye mu kurinda iby’abayiyambaza mu buryo bw’umwuga kandi ngo ikomeje kwaguka cyane kuva muri 2006 itangiye, imaze kugera ku bakozi 3000 mu myaka 10 gusa. Nkurunziza Andrew, Umuyobozi wa Topsec Investments Ltd, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu cyumweru gishize, yavuze ko akazi ko gucunga […]Irambuye

Kigali: Umukozi yiyahuriye ku kazi

Nyarugenge – Umurambo w’umugabo witwa Rajabu Nkundabagenzi kuri uyu wa mbere ahagana saa sita bawusanze mu biro bye yapfuye. Kugeza ubu biravugwa ko uyu muntu yiyahuye akoresheje umugozi mu biro yakoreragamo. Radjabu Nkundabagenzi bivugwa ko yiyahuye ngo yari atuye i Nyamirambo ndetse yari umugabo wubatse atuye i Nyamirambo. Umwe mu bakorera hafi aha yabwiye Umuseke ko […]Irambuye

Ali Bongo na Jean Ping impande zombi ziravuga ko zatsinze

Nubwo bwose bagitegereje ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye kuwa gatandatu muri Gabon, abakandida babiri bahabwa amahirwe Perezida Ali Bongo na Jean Ping bose ubu baravuga ko batsinze amatora. Nubwo bwose gutangaza ibyavuye mu matora bizaba kuwa kabiri. Jean Ping yabwiye abamushyigikiye ko yumva nta kabuza yatsinze amatora ariko abasaba gutegereza ibiri butangazwe na Komisiyo […]Irambuye

Undi mukinnyi wa Ethiopia muri Marathon ya Quebec yakoze cya

Ebisa Ejigu wa Ethiopia kuri iki cyumweru yavuzwe cyane ubwo yarangizaga ari uwa kabiri muri Marathon ya Quebec muri Canada agahira akora ikimenyetso nk’icyo mugenzi we yakoze mu minsi ishize i Rio de Janeiro, kigamije kwifatanya na bamwe mu batavuga rumwe na Leta ya Ethiopia. Iki kimenyetso cyo gusobeka amaboko ibipfunsi bifunze cyakozwe na Feyisa […]Irambuye

Huye: Imirasire y’izuba igiye kubafasha gusezerera Udutadowa  

Umushinga witwa ‘Waka Waka’ utunganya ukanatanga ingufu ziturutse ku mirasire y’izuba uravuga ko uje gufasha abaturage no mu karere ka Huye kuva mu bwigunge baterwa no kutagira amashanyarazi, by’umwihariko bagaca ukubiri no gucana udutadowa kuko bimwe mu bikoresho utanga birimo amatara atanga urumuri ruhagije. Bamwe mu baturage badafite amashanyarazi, bavuga ko babangamirwaga no gucana udutadowa […]Irambuye

Amavubi: Sugira na Migi bageze mu mwiherero. 6 basezerewe

Amavubi akomeje kwitegura umukino wa Ghana mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2017 (nubwo amahirwe y’u Rwanda yarangiye). Abakinnyi batandatu basezerewe mu mwiherero, gusa Mugiraneza Jean Baptiste bita Migi na Sugira Ernest bombi bakina hanze y’u Rwanda basanze abandi. Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 28 Kanama 2016, nibwo abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda batangiye […]Irambuye

Radio & Weasel baririmbye basaba Abanyarwanda gutora Kagame

Radio & Weasel ni abahanzi bo muri Uganda bakunzwe cyane mu Karere. Mu gitaramo baririmbyemo ahitwa H Zone i Gikondo, basabye abanyarwanda ko bazongera gutora perezida Paul Kagame igihe cy’amatora nikigera. Abo basore babarizwa mu itsinda rya Goodlyf, amakuru agera ku Umuseke avuga ko bari mu Rwanda aho baje guhura na WizKid ngo bakore amashusho […]Irambuye

Perezida Patrice Talon wa Benin yakiriwe na Perezida Kagame

Perezida Patrice Talon amaze kugera i Kigali ku gasusuruko kuri uyu wa mbere yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame ku kibuga cy’indege i Kanombe, uyu mushyitsi aje mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu aho aje kandi avuye i Nairobi mu nama yahuzaga u Buyapani na Afurika. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Benin yatangaje ko Perezida Talon aje […]Irambuye

Gabon: Ping aravuga ko yatsinze, ngo ategereje Perezida umwifuriza Ishya n’ihirwe

*Ati “Natowe, ntegereje umukuru w’igihugu umpamagara akanyifuriza ishya n’ihirwe” I Libreville muri Gabon, Jean Ping uhanganye na perezida Ali Bongo mu matora y’umukuru w’igihugu yatangiye  mu mpera z’iki cyumweru dusoje (imyanzuro ya nyuma ntirasohoka), aratangaza ko ari we watsinze, ndetse ko ategereje bagenzi be bayobora ibihugu ko baza kumuhamgara bakamwifuriza umurimo mwiza wo kuyobora Gabon. […]Irambuye

en_USEnglish