Kigali: Umukozi yiyahuriye ku kazi
Nyarugenge – Umurambo w’umugabo witwa Rajabu Nkundabagenzi kuri uyu wa mbere ahagana saa sita bawusanze mu biro bye yapfuye. Kugeza ubu biravugwa ko uyu muntu yiyahuye akoresheje umugozi mu biro yakoreragamo.
Radjabu Nkundabagenzi bivugwa ko yiyahuye ngo yari atuye i Nyamirambo ndetse yari umugabo wubatse atuye i Nyamirambo.
Umwe mu bakorera hafi aha yabwiye Umuseke ko Radjabu saa yine n’igice z’amanywa yariho asangira ibigori n’abandi bakozi bakorera hafi aha.
Uyu utifuje gutangazwa yabwiye Umuseke ko Radjabu yari afite imyaka 37, ngo nyuma yagiye mu biro bye maze hashize umwanya atagarutse, bagiye kumureba basanga yiyahuriye mu biro akoresheje umugozi arapfa.
Umunyamakuru w’Umuseke uriyo aravuga ko Police ikiri mu iperereza ndetse yahise iza igatwara umurambo w’upfauye nyuma y’akanya bakora iperereza ry’ibanze aho basanze umurambo.
Police imaze kuhagera yasabye abakorera kuri uyu murongo ko bafunga, barimo n’iduka Axar Technical Services Ltd ry’Abahinde riri aha hasi.
Uyu mugabo bari begeranye aho bakorera, utufuje ko umwirondoro we utangazwa avuga ko nta kibazo azi uwiyahuye yari afite mu kazi ati “birashoboka ko ari ibibazo byo mu muryango ariko hano nta kibazo tuzi yari afite”.
Abantu benshi bari kunyura aha ku muhanda umanuka ku Muhima ugana Nyabugogo bari guhagarara babazanya icyahabaye.
Amakuru yemezwa n’abo bari baturanye aha ku kazi ni uko ngo yakoreraga umwe mu bayobozi b’uruganda SteelRwa rukora Fer a Beton i Rwamagana.
Photos © M.Niyonkuru/Umuseke
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
11 Comments
none se ko bavuze ngo ni umuntu utaramenyekana kandibakavuga ngo yakoraga muri iyo societe nibatubwire neza kugira ngo abe bamumenye neza
police yacu nidukurikiranire bamenye icyatumye yiyahura
Rukaragandekwe ampa inka!!!
Mu biro bye peeeeeee!! mbega ubugwari!
Bakurikirane basi bamenye icyabimuteye
Nonese ko mwirirwa muvugako akazi kabuze, nkaba mbona n’abagafite bari kwiyahurira mubiro, murabona tuganahe ra? birababaje.
abanyarwanda baca umugani ngo akari mu nda y’ingoma kamenywa n’uwayihanze, kandi ngo agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoyemo. ubwo umukoresha we yabanza agahatwa ibibazo, hagakurikiraho abo babanaga mu rugo ese yahavuye byifashe bite cyangwa wasanga iposho ryabuze kubera shida za dunia, isi irikoreye peee; cyangwa hari ibindi byihishe inyuma ahaaa agiye disi atanasize amakuru; ushobora no gusanga yasize yanditse urwandiko cyangwa yagize abo yoherereza message; nyabuneka mwitabaze MTN CENTER, TIGO barebe message ze za nyuma yohereje n’abo bavuganye kuri phone ko yenda ishyamba ritari ryeru’ mushakishe police turabemera cyane; kandi ibyo bigo by’itumanaho nizere ko bidatechnika.Ayiwee amabere yikoze atonsa.Rwanda Mana tabara
None se iyo hari umugozi, imiti cg ikindi gikoresho bivugwa kwiyahura?? Ibyo bigomba kugaragazwa n’iperereza!!!
Imikoreshereze yo mu Rwanda se nigute abantu batakwiyahura? ntamukoresha utanga ikiruhuko, imishahara yintica ntikize, gukoresha abantu nk’ipunda, sinzi nicyo MIFOTRA cyangwa CESTRAL ikora
ubuse yihoye iki???abandi ubuzima barabubuze nowe yahisemo kwiyahura
buriya rero hari impamvu yatumye ibimutera.gusa s,ubugabo. imana imwakire.
hari ikinyamakuru nasomyeho ngo yari yarahombye amafaranga menshi kandi ngo boss yaragiye kugaruka . ariko yahise mo nabi kuko uwo muhinde ntabwo yari kauzamwica wenda yari kuzamwirukana apfa kuba ataramwibye naho akazi yari kuzagashakira nahandi
Wanabona abo basangiraga ibyo bigori aribo banamupangiye, babona nta muntu uri aho hafi wabicira imipango yabo, bakamwiciraho akora bayobya uburari ngo bagirengo, kuki se atiyahuriye iwe keretse ku kazi ra? Ibyo twamenya ari ibiki ko iby’ubu bisigaye biguruka ntamababa? Amayere yabaye menshi.
Comments are closed.