Digiqole ad

Jay Polly yashatse kwishyira hejuru, kandi Uwiteka niwe uri hejuru gusa- Bulldogg

 Jay Polly yashatse kwishyira hejuru, kandi Uwiteka niwe uri hejuru gusa- Bulldogg

Gushaka kwishyira hejuru kwa Jay Polly ngo nibyo byatumye igitaramo yakoze kitabona abantu

Mu gitaramo cyarimo abantu bagera kuri 80 cyo gushyira hanze album yari ihuriweho n’indirimbo 12 za Jay Polly na Amag The Black bise ‘Ubuzima bwanjye’, Bulldogg asanga icyo gihombo cyaratewe no kwishyira hejuru kwa Jay Polly kandi ngo Uwiteka ari we uri hejuru gusa.

Gushaka kwishyira hejuru kwa Jay Polly ngo nibyo byatumye igitaramo yakoze kitabona abantu
Gushaka kwishyira hejuru kwa Jay Polly ngo nibyo byatumye igitaramo yakoze kitabona abantu

Uko kwishyira hejuru, ngo ni uburyo yihenuye kuri bagenzi be bari bafite amazina akomeye cyane babarizwaga muri Tuff Gangz. Noneho Jay Polly akavuga ko niyo baba badahari bitamubuza gukora igitaramo ngo cyitabirwe.

Uretse Bulldogg uvuga ko icyo gihombo cyatewe no kwihenura kwa Jay Polly, mu bari muri icyo gitaramo bavugaga ko Tuff Gangz atari izina riri aho gusa rishobora gukoreshwa uko bibonetse kose.

Ahubwo ko buri muntu wese wumvise iryo zina abonamo Bulldogg, Fireman, Green P na Jay Polly nubwo P Fla yirukanywemo mbere.

Ibyo rero bishobora gutuma nta gitaramo cya Jay Polly gishobora kuzigera cyongera kwitabirwa kubera ko ayo mazina atarimo kandi nayo afite umubare munini w’abafana bakunda ibihangano byabo.

Muri VIP harimo abantu batarenze 30
Muri VIP harimo abantu batarenze 30

Bulldogg yabwiye Umuseke ko atigeze ashaka kwinjira mu mitegurire y’icyo gitaramo cyane. ko yari ategereje kureba umusaruro uzakivamo nyuma.

Ati “Biriya byose byakabaye isomo ku muntu wese ushaka kwishyira hejuru kandi Uwiteka ari we uri hejuru ya byose gusa. Umuvandimwe yavuze ko nubwo twaba tudahari bitazamubuza gukorana na Tuff Gangz nshya. None koko imbaraga za Tuff Gangz nshya zaragaragaye”.

Ndayishimiye Malik Bertrand cyangwa se Bulldogg mu muziki, akomeza avuga ko nta kibi bashobora kwifuriza Jay Polly. Ahubwo ko isi ariyo yigisha umuntu uko yakitwaye.

Ku ruhande rwa Stone Church abarizwamo biherutse gutangazwa ko yasenyutse kubera kugira ibyo batumvikanagaho, avuga ko buri umwe ubu ari mu bikorwa bye bitandukanye by’umuziki.

Ariko igihe cyose bashaka gukora igitaramo cyangwa se gukorana indirimbo bitakwanga kuko n’ubusanzwe ngo atari itsinda ahubwo ari nk’ihuriro.

Petit stade yari isanzwe yuzuzwa na Tuff Gangz ni uku byari bimeze kuri Jay Polly na Amag na Tuff Gangz nshya
Petit stade yari isanzwe yuzuzwa na Tuff Gangz ni uku byari bimeze kuri Jay Polly na Amag na Tuff Gangz nshya

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • umugabo mbwa seka imbohe !!!!harya icyo kibwana kigira album zingahe????

    • Nihehe ku isi wumvise Bulldogg aseka Jay Polly wowe????
      Umwana uri bupfe niyo wamuha nido ntacyo byahindura, nubundi inama Jay ahora ahabwa ntazumva. Abafana be nabo wagirango sibantu. Ndorera nk’uyu wita abantu ibibwana. Bulldogg nubwo aririmba ya njyana benshi mu bakuze badakunda ariko sinziko hari uwahinyuza ibitekerezo bye kuko ni umuntu ucisha macye kandi urasa ku kuri. Jay Polly mbona akwiye kuzashaka uburyo ajya mu bigo bikora nka Iwawa agatozwa kutishyira hejuru kuko bizamugwisha mu manga pe!

Comments are closed.

en_USEnglish