Digiqole ad

Topsec irakomeza kwagura ubushobozi mu gutanga serivise kinyamwuga

 Topsec irakomeza kwagura ubushobozi mu gutanga serivise kinyamwuga

Abakozi ba Topsec mu igenzura baba bafite ibikoresho bihagije

‘Topsec Investments Ltd’, Sosiyete yigenga icunga umutekano ivuga ko ikomeje gutera intambwe ikomeye mu kurinda iby’abayiyambaza mu buryo bw’umwuga kandi ngo ikomeje kwaguka cyane kuva muri 2006 itangiye, imaze kugera ku bakozi 3000 mu myaka 10 gusa.

Abakozi ba Topsec mu igenzura baba bafite ibikoresho bihagije
Abakozi ba Topsec mu igenzura baba bafite ibikoresho bihagije

Nkurunziza Andrew, Umuyobozi wa Topsec Investments Ltd, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu cyumweru gishize, yavuze ko akazi ko gucunga ibya rubanda iyi sosiyete igakora ‘kinyamwuga’.

Umuyobozi wa Topsec Investmets Ltd yagaragaje uburyo sosiyete ayobora itera imbere byihuse kandi inarushaho gukora neza akazi ishinzwe.

Avuga ko Topsec yatangiye gukora mu umwaka wa 2006 ifite abakozi 40 bacunga umutekano  (guards), ubu imaze kugira abakozi ibihumbi bitatu (3000) bacunga umutekano.

Muri abo bakozi, 1800 bakorera mu Mujyi wa Kigali, abandi 1200 bakorera mu Ntara zitandukanye z’igihugu, aho 15% mu bakozi ni b’igitsina gore, 85% ni basigaye ni abagabo.

Yavuze ko iyi sosiyete yahaye akazi, abakozi bagera kuri 5% bafite impamyabumenyi y’amashuri ya Kamunuza (A0), 60% bafite icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1), 35% bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A Level).

Mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi, sosiyete ya Topsec ngo ntishobora gutanga akazi ko kurinda, ku muntu udafite impamyabumenyi y’amashuri atandatu yisumbuye.

Usibye imibare y’abarinda, Topsec ifite n’abakozi bakorera mu ibiro 150 (Admin) muri bo 3% bafite Master’s degree, 90% bafite Bachelor’s degree naho 2% bafite A1.

Umuyobozi wa Topsec avuga ko mu bakiliya bafite, benshi mu igihugu harimo ibigo bya Leta, iby’abikorera, amahoteli, inganda, amabanki n’abantu ku giti cyabo aho bose bahabwa serivise z’umutekano unoze kuko company ifite ubwishingizi bushobora kwishyura miliyoni 200 z’amafranga y’u Rwanda ku kintu cyaba cyangiritse cyangwa kibwe.

Gusa, yavuze ko nta muntu wari wibwa ibintu bifite ako gaciro bitewe n’uko abakozi ba Topsec bakora akazi kinyamwuga.

Yakomeje avuga ko n’abantu bafite ibirori, umuntu ku giti cye ukeneye umuherekeza (escorting)  na bo Topsec ibaha serivise kandi byose ku giciro kinogeye impande zombi.

Topsec ni yo Kampani itanga serivise zo kurinda umutekano w'abantu n'ibintu byabo kinyamwuga mu Rwanda
Topsec ni yo Kampani itanga serivise zo kurinda umutekano w’abantu n’ibintu byabo kinyamwuga mu Rwanda
Abakozi ba Topsec bafite moto zihuta cyane zibafasha mu bikorwa byo kugenzura umutekano
Abakozi ba Topsec bafite moto zihuta cyane zibafasha mu bikorwa byo kugenzura umutekano
Nkurunziza Andrew umuyobozi wa Topsec aganira n'abanyamakuru ku bushobozi kampani imaze kugira
Nkurunziza Andrew umuyobozi wa Topsec aganira n’abanyamakuru ku bushobozi kampani imaze kugira
Aba ni abakozi bo mu biro bikora amasaha 24 kuri 24 mu kugenzura uko akazi k'umutekano kifashe
Aba ni abakozi bo mu biro bikora amasaha 24 kuri 24 mu kugenzura uko akazi k’umutekano kifashe
Umwe mu bakozi ba Topsec aganira n'abanyamakuru
Umwe mu bakozi ba Topsec aganira n’abanyamakuru

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Nibyo rwose campany ya top sec irabasha kumpande zose irihuse abakozi babo bari smart mu myambarire no mu mutwe uburinzi ni bintu bibari mu maraso rwose training bahabwa irakosotse aho barinze ugirango ni ntare ihari baguha service kuburyo uvuga ngo top ni top kd guhemba nikugihe gusa ariko kuko bakoresha abantu bari profession ni babazamure no mu mishahara pe kuko n abaki twemera cyane ufite umu security wa top sec hehe no guhangayikira ibyawe ngo birajya mukaga top urakaze pe njye mbifitiye gihamya

  • Top Sec Security Company itanga service yuburinzi bwabantu nibyabo; kinyamwuga rwose. Top Sec Oyeeeee

  • Natwe twabakoreye kera tugasezera badufashije bakwihutish imperekeza zacu, ndabona iterambere ari sawa.

  • BYARI BYIZA NI UKO IYO MUTANZE IBIZAMINI BYAKAZI MUTAMENYESHA ABABIKOZE NIBA BARATSINZE CYANGWA BARATSINZWE UBWO NTIMWABA MUSHYIRA IMYANYA KWISOKO NKUMUHANGO BYAZABAGABANYIRIZA ICYIZERE CYEJO HEZA

Comments are closed.

en_USEnglish