Digiqole ad

Benjamin Netanyahu i Kigali yunamiye abazize Jenoside

 Benjamin Netanyahu i Kigali yunamiye abazize Jenoside

Ku rwibutso yunamiye abahashyinguye

Mu ruzinduko rutigeze rubaho mbere, Minisitiri w’Intebe wa Israel yageze bwa mbere ku butaka bw’u Rwanda muri iki gitondo. Ni Benjamin Netanyahu n’umugore we Sara Netanyahu, bahagurutse n’indege i Nairobi muri Kenya bagera i Kigali saa yine, bageze i Kigali bakiriwe  ku kibuga cy’indege i Kanombe na Perezida Paul Kagame na Madame bahita berekeza ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi.

Netanyahu ageze i Kigali aho yakiriwe na Perezida Kagame na Madame ndetse n'abandi bayobozi bakuru b'igihugu
Netanyahu ageze i Kigali aho yakiriwe na Perezida Kagame na Madame ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu

Avuye muri Kenya na Uganda, aha muri Uganda niho yakoraniye inama n’Abakuru b’ibihugu barimo Paul Kagame, Yoweri Museveni wa Uganda, Edgar Lungu wa Zambia, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Salva Kiir wa Sudan y’Epfo, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn na Dr Augustine Mahiga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania bakaganira cyane ku iterabwoba n’iterambere ry’akarere.

Hari hashize imyaka irenga 60 nta muyobozi wo kuri uru rwego wa Israel ugera muri Africa. Azava mu Rwanda akomereza uruzinduko rwe muri Ethiopia ari naho azarusoreza.

Mu masaha umunani biteganyijwe ko amara i Kigali, Benjamin Netanyahu yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi aherekejwe n’abayobozi bakuru b’u Rwanda, ndetse aragirana ibiganiro byihariye na Perezida Paul Kagame.

Mu kumwitegura umutekano wakajijwe. Ku kibuga cy’indege kuva kuri uyu wa kabiri hagaragaye abakomando bavuga igiheburayo bafatanya n’ab’u Rwanda gucunga umutekano w’aha ku kibuga cy’indege.

Ku muhanda mugari uva i Kanombe kugera ku Gisozi uciye ku Kakiru muri iki gitondo haragaragara abapolisi benshi ugereranyije n’ubusanzwe, ni uruzinduko rw’umushyitsi ukomeye cyane.

Mbere y’uko aza muri Africa, umwe mu banyapolitiki muri Israel yabwiye Jerusalem Post ko Benjamin Netanyahu azaza mu Rwanda kuko aricyo gihugu ubu cy’inshuti ya hafi ya Israel muri Africa.

Usibye ibya Diplomasiya, uruzinduko rwa Netanyahu runafite icyo ruvuze mu bukungu. Uyu mugabo ari kugendana n’abashoramari bagera kuri 80 bo muri Kompanyi 50 zo muri Israel zose zifuza gushora imari muri ibi bihugu.

Mu cyumweru gushize, Guverinoma ya Netanyahu yemeje gahunda ya miliyoni 13$ yo gukomeza iby’ubufatanye mu bukungu na bimwe mu bihugu bya Africa.

Mu gihe kitarenze isaha imwe ahagurutse Nairobi
Netanyahu ahagurutse i Nairobi muri Kenya
Yasezeweho muri Kenya mu cyubahiro cy'umukuru w'igihugu
Yasezeweho muri Kenya mu cyubahiro cy’umukuru w’igihugu
Netanyahu n'umugore we Sarah
Netanyahu n’umugore we Sara
Netanyahu ageze i Kigali yakiriwe mu cyubahiro na mugenzi we Paul Kagame
Netanyahu ageze i Kigali yakiriwe mu cyubahiro na mugenzi we Paul Kagame
Mme Sara Netanyahu na Mme Jeannette Kagame
Mme Sara Netanyahu na Mme Jeannette Kagame
Perezida Kagame aramutsa abagendanye na Netanyahu
Perezida Kagame aramutsa abagendanye na Netanyahu
Netanyahu aramutsa Minisitiri Mushikiwabo n'abandi bayobozi ku ruhande rw'u Rwanda
Netanyahu aramutsa Minisitiri Mushikiwabo n’abandi bayobozi ku ruhande rw’u Rwanda
Benjamin Netanyahu yakirwa ku kibuga cy'indege i Kanombe muri iki gitondo
Benjamin Netanyahu yakirwa ku kibuga cy’indege i Kanombe muri iki gitondo
Perezida Kagame na Benjamin Netanyahu bahise barekeza ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi
Perezida Kagame na Benjamin Netanyahu bahise barekeza ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi
Mu gahinda, aritegereza ifoto y'umwana wishwe muri Jenoside
Mu gahinda, aritegereza ifoto y’umwana wishwe muri Jenoside
Arareba kandi amwe mu mafoto y'abishwe
Arareba kandi amwe mu mafoto y’abishwe
Mu rwibutso Benjamin Netanyahu yagaragaje ko ababajwe no kureba ibyabaye mu Rwanda
Mu rwibutso Benjamin Netanyahu yagaragaje ko ababajwe no kureba ibyabaye mu Rwanda
Ku rwibutso yunamiye abahashyinguye
Ku rwibutso yunamiye abahashyinguye
Nyuma aba bayobozi bagiraye ibiganiro byihariye, banagirana ibiganiro n'intumwa bari bayoboye zirimo abayobozi banyuranye n'abashoramari ba Israel
Nyuma aba bayobozi bagiraye ibiganiro byihariye, banagirana ibiganiro n’intumwa bari bayoboye zirimo abayobozi banyuranye n’abashoramari ba Israel

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Arakaza neza

  • YOU ARE WELCOME SIR,
    (Nabonye indege ifite inyenyeri ya Dawidi ku murizo hano mu kirere ndavuga nti ni we tu)

  • Welcome Sir,everybody praise your trip in the country of your fellows.
    Thanks.

  • urakaza neza

  • On the eve of Netanyahu’s tour Israel announced a relatively modest $13 million (12 million euro) aid package to strengthen economic ties and cooperation with Rwanda .BEGGARS!!!!.

  • Nonese ko muvuze ko umwe mubanyapolitiki yabwiye jerusalem post ko Nyetanyahu azasura u Rwanda kuko ari igihihugu cyinshuti cya hafi na Israel muri Africa none nkabanunva ko ari bumare amasa umunani gusa nukuvuga ko aribugye kwirarira muri Ethiopie kandi Uganda na Kenya yararaga. Ubwo bucuti ndunva burimo tena.

  • URAKAZA NEZA RWIMISOZI IGIHUMBI

  • Uru ruzinduko, ruzadufasha kurushaho kumvikanisha ko abanyarwanda bakorewe jenoside ari abayahudi bo muri Afrika. Nibyemerwa, bizadufasha mu rugamba rwo kurushaho kurengera uburenganzira bwacu, no kubona amaboko adufasha guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyitso byabo.

  • Ndabona muri kenya baramwakiriye rwose ingabo zabo zisa neza pe,nuko nuko kugirana umubano mwiza na Israël ni umugisha ukomeye kuko bafite isezerano

  • @Akazarama:Ntaho abatutsi bateze kujya wa mwicanyi we. Muzi kuduhira gusa: mu Rwanda ntuzi aho bari? Wazaje se ukagira uwo ukoraho maze zikakurya? Wagirango ni cya gihe mwahembwaga mukurikije uwishe abatutsi benshi? Muzongere.

  • Turose abo twikururira!! ndibuka umunyapolitiki wumunyaisrael aza mu rwanda akavuga ngo abona ingabo zurwanda zizwiho ubuhanga ngo ninazo zishobora guhagarika intambara yabo na palestine kdi nabo yarabananiye neza neza. nahise mbona ko batatwifuriza ikiza pe ahubwo ni inyungu zabo.abakurikira al jazeera ngirango mwabonye ko bohereje bamwe mu bimukira muri uganda n’Iwacu.aha nzaba mbarirwa!!!

  • Bella, uri gutekereza nk’abana:kurara cyangwa kutarara sibyo byerekana uko ubucuti bungana. Hari ibindi byinshi cyane byitabwaho: gahunda yamuzanye n’ibyo agomba kuhakora bikaza imbere kuko ntaba yaje kuryama! Naho kuba harimo ” tena” nk’uko uvuga( na none iyi conclusion yawe ni nk’iy’abana) ntaba yanaje mu Rwanda na gato. Urakoze.

  • Imana ishimwe ko tugiye gukorana umubano nabo twaziraga kdi tutanaziranye. Iyaba yanamenyaga ko abatusti bicwagwa bivugwa ko baturutse muri misiri, Ethiopia na he na he.. Dufitanye umubano n’abo Yesu akomokamo, byatubera amahoro. Bariya bantu harimo abatemera Yesu wabavutsemo ariko Imana ibafiteho isezerano ku mu minsi ya nyuma Yesu ari hafi kugaruko, ndavuga ku munsi w’imperuka y’Isi, bazaba bamaze kumwemera bakababarirwa kdi kwisubiraho kwabo bivugwa muri bibliya ko bazabikesha umubano w’agahugu gato kazaba kiganjemo ijambo ry’Imana bubaha bikomeye umwana wayo Yesu Kristu. Aha niho bazahindukira Imana ikishima cyane kdi n’icyo gihugu cy’inshuti cyafashije ubwoko bw’umwana w’Imana guhinduka kikazagororerwa bikomeye. Ibi byose byaravuzwe ga, ko bizagera igihe amahanga akazajya aza kuvoma ubwenge mu Rwanda kdi ibihugu byinshi bikazifuza kugirana ubucuti n’uRda. Imana iradukunda natwe tujye tuyikorera byiza, dukora ibiyishimisha, bityo nayo izaduhesha agaciro gakwiriye. Murakoze!!!

Comments are closed.

en_USEnglish