Murekezi yihanije ba Agronomes na Veterineri barya ruswa mu byagenewe abaturage
Kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’Intebe Anastase asoza itorero rimaze icyumweru mu karere ka Huye rihuje abafashamyumvire mu buhinzi n’ubworozi barenga 1 000 b’ahatandukanye mu gihugu, yihanangirije ba agronomes na ba veterineri n’abandi barya ruswa mu bikorwa byagenewe abaturage ngo bibateze imbere. Abasaba kurangwa n’ubunyangamugayo mu byo bakora.
Iri torero ryari rihurije hamwe ba agronomes, abaveterineri n’abahagarariye amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi batozwa kuvugurura imikorere no kugira ubunyangamugayo mu kazi kabo.
Anastase Murekezi yasabye abarangije iri torero kwirinda ruswa cyane cyane mu guha abaturage ibibagenewe nko muri gahunda ya Gira Inka no mu gutanga inyongeramusaruro kuko ngo bishengura imitima y’abari bakwiye ibyo bagenewe ntibibagereho kuko batayitanze.
Ati « numvise ko hari n’abasinya, bagatera ibikumwe barangiza bakanasinyisha amano mu rwego rwo kuyobya uburari »
Aha yavugaga ko hari ubwo aba babishinzwe basinyira abari bagenewe nk’inka cyangwa ifumbire bahinduye imikono kugira ngo bigaragare ko ari undi muntu wasinye ko yakiriye ikintu runaka kandi ntacyo yafashe.
Yabwiye izi ntore ziswe, Ingamburuzabukene, ko amakosa cyangwa uburiganya byose bakora bisubiza inyuma iterambere, bityo abasaba kwicara bakisuzuma bagahiga gushyira imbere ubunyangamugayo.
Aba barangije itorero beretse Minisitiri w’Intebe imihigo yabo, arayishima kuko irimo imigambi nk’iyo yabagiragamo inama, gusa ababwira ko ibyo bahize bidakwiye kuba amagambo gusa.
Minisitri w’intebe yabasezeranyije ko usibye gukomeza kubaha inyigisho n’amahugurwa Leta izakomeza no kubafasha mu bijyanye n’ubushobozi kugira ngo hongerwe umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ari nabyo bitunze umubare munini w’abanyarwanda.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW
6 Comments
Ba agronomes n’abaveterineri bo P.M Murekezi ashobora kubatwama ntacyo yikanga, kuko abizi ko nta ngaruka bishobora kumugiraho. Ngaho azazamuke atwame n’abakora nkabo mu nzego zimwegereye muri za ministeri n’ibigo bya Leta, cyangwa no mu buyobozi bukuru bw’uturere, maze arebe uko bimugendekera. Yahasiga amababa.
hahahaaa, reka da! noneho yabonye abo nawe abasha kwikangira!
Bite bwenge buke we? Ibyo ubivuga ushingiye kuki wa mwanzi w’igihugu we. Ariko mukunda kuvuga amabi gusa kandi kuvuga ibyiza nta musoro wakwa. Uri feke kabisa. Ayo rero n’amasomo wafatiye kw’ishyiga ry’inyuma. Wakuze urya ubutindi n’ishari gusa. Sinkuzi ku maso ariko nkumenye kubera ibyo wandika.
PM aravuga ibyo umunyagihugu wese w’umutima yavuga kandi birakwiye.
Ariko se uyu ni murumuna wawe? wagiye umenya ibyubahiro by’abantu.
Ba Agronome na Veterinaire rwose mwacudika ku bindi ariko kubabwira ibyo kureka ruswa ni nka ya mvura igwa mu ishyamba! Ariko ubwo uzi ibintu bakora muri ziriya gahunda zagenewe kuzamura abaturage, njye mbona biruta no kwica kuko bo bica umuryango wose icyarimwe mu buryo buziguye. Ese ubwo mu itorero ry’abo ba `Mpanavubanyirumwitarahise’ bemeye ko bagiye guhinduka raa! Niba hari Veterinaire unyumva ansubize kuko niwo mwanya mbonye wo kubabaza.
Nshimiye amakuru umuseke uduha, nkaba mboneyeho ko bajya batugezaho amakuru agaragaza uko ibyo umuyobozi yavuze byashyizwe mubikorwa. Nyuma y’iri jambo nibangahe bafatiwe ibyemezo kubera ruswa. Naho ubundi kamere ntikurwa na reka ntabwo bihagije kubivuga gusa ahubwo hakwiye no kubaho kubikurikirana kugirango bikosoke. Murakoze Uwiteka abarinde!
Comments are closed.