Digiqole ad

Miss Joannah niwe ambassador wa Hobe Rwanda 2015

 Miss Joannah niwe ambassador wa Hobe Rwanda 2015

Bagwire Keza Joannah niwe uhagarariye Hobe Rwanda 2015

Bagwire Keza Joannah wabaye nyampinga w’Umuco 215 (Miss Heritage), niwe watoranyijwe ngo abe uhagarariye Hobe Rwanda mu mwaka wa 2015 nk’umwe muri ba nyampinga banafite ikamba ry’Umuco.

Bagwire Keza Joannah niwe uhagarariye Hobe Rwanda 2015
Bagwire Keza Joannah niwe uhagarariye Hobe Rwanda 2015

Hobe Rwanda, ni igikorwa kigamije guteza imbere Umuco nyarwanda mu bijyanye n’ubuhanzi ndetse n’ubugeni. Ni ku nshuro ya gatatu iki gikorwa ngaruka mwaka kigiye kuba.

Raoul Rugamba umwe mu bategura Hobe Rwanda yabwiye Umuseke ko iyi ari inzira nziza yo kurushaho gutinyura abahanzi bakora ibijyanye n’Umuco.

Rugamba ati “Hobe Rwanda nibaza ko nk’urubyiruko ari umwanya ukomeye ruba rubonye wo kwiga byinshi bijyanye n’Umuco.

Ni nayo mpamvu twabihaye Miss Joannah ngo abe ariwe uzaba abihagarariye nk’umwe mu rubyiruko wanabiherewe ikamba.”

Rugamba avuga ko akenshi usanga urubyiruko rwita ku mico y’andi y’inyamahanga rukirengagiza Umuco nyarwanda kandi ari rwo rufite inshingano yo kuwumenyekanisha mu mahanga.

Mu biteganyijwe kuzibandwaho kuri iyi nshuro, harimo imbyino, gushushanya, kwivuga, ubuhanzi, ubugeni, ama firimi, n’ibindi bitandukanye bizaba ku itariki ya 5 Nzeri 2015 kuri Petit Stade i Remera.

Ku itariki ya 6 Nzeri 2015 muri Serena Hotel bazibutswa uko kera bataramaga mu gitaramo nyarwanda nyirizina. Hazaba harimo imbyino, imivugo, guhiga, n’ibindi byinshi.

Kwinjira muri ibyo bitaramo, kuri petit stade bizaba ari 2000Rwf kuri buri muntu naho Serena bizaba ari 10,000 ku muntu.

Joel Rutaganda
UM– USEE.RW

7 Comments

  • uyumwana nimwiza pe

  • Uyu mu sister byo ni mwiza njye narinziko ariwe uzaba miss kabisa

  • Ariko harya mu Rwanda haba ba Miss bangahe? Umukobwa wese uzwi numva mumazina ye yongerwaho titre ya Miss????????????

  • @Goli buri muntu ufite sex feminin mu Rwanda ni miss.reka abana birire ama.success mawe.

  • Sindabona itangazamakuru ryandika ririhasi mu Rwanda umunu wese mu mwita miss uziko mutesha agaciro uba wabaye miss murareze peee

  • Kiki, ahubwo jye sindabona umuntu ufite ubujiji bungana nk’ubwawe kandi agakeka ko ari umunyabwenge! Mu nyandiko handitse ko uyu mukobwa yabaye ” Miss Heritage.” Niba utazi icyo bivuga sobanuza kuko bifite aho bihuriye n’ibi birori bya Hobe Rwanda. Get a life.

  • Urusha ubwiza ma femme ntaravuka aba ni bla bla blaaaa tuuu

Comments are closed.

en_USEnglish