Month: <span>August 2015</span>

Airtel- Rwanda yateye inkunga Rwanda Mountain Gorilla Rally

Jaspreet Chatte niwe watsinze isiganwa  ry’imodoka ryitwaga 2015 Rwanda Mountain Gorilla Rally. Iri siganwa ryatewe inkunga  na Airtel-Rwanda  hamwe n’ibindi bigo harimo na Rwanda Automobile Club. Iri rushanwa ryarangiriye muri Hotel Umubano Hotel, abenshi mu  bashoferi 20 bakaba bari baturutse muri Uganda. Itsinda ry’abashoferi bo muri Uganda bari bahagarariwe na Jon Consta na Desh Kananura, […]Irambuye

Inama y’Abaminisitiri yeguriye ingomero nto z’amashanyarazi abikorera

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yaraye iteranye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ko ingomero nto z’amashanyarazi zegurirwa abikorera kugira ngo barusheho kuzicunga, ndetse inemerera abashoramari kuzabyaza amashanyarazi imwe mu mishinga y’ingomero ntoya z’amashanyarazi ihari. Ingomero nto z’amashanyarazi zeguriwe abashoramari mu buryo bukurikira: Carera- Ederer & Tiger Hubert Heindl yeguriwe urugomero rw’Agatobwe, […]Irambuye

Papa Francis yatumiye aba Star ngo baganire uko Kiliziya yavugwa

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Nyiributungane Papa Francis yatumiye ibyamamare bikomeye byo muri USA nka Oprah, Matt Damon na  Ari Emanuel i Vatican ngo bazaganire ku cyakorwa ngo ishusho ya Kiliziya Gatolika irusheho kugaragara neza ku Isi binyuze mu itangazamakuru nyuma y’uko mu gihe gito gishize hari havuzwe ko bamwe mu basenyeri naba Karidinali bafata abana […]Irambuye

Rwanda: Umubare w’abikebesha umaze kwiyongeraho 7%

Kwikebesha (kwisiramura) ni ibintu bigenda byinjira mu muco w’Abanyarwanda vuba, ari na yo mpavu imibare igenda izamuka y’ababokora. Mu 2010 abantu 13% (ab’igitsina gabo) bari barikebesheje mu gihugu hose, ariko ubushakashatsi byashyizwe hanze ku wa mbere w’iki cyumweru bwagaragaje umubare w’abisiramuje ugeze ku bantu 20%. Imibare y’ubushakashatsi bwagiye ahagaragara tariki ya 3 Kanama 2015 yerekana […]Irambuye

Burundi: Gerenade bayigura Frw 4000, Kalashnikov ntirenza Frw 70 000

Mu gihe igihugu cy’U Burundi ibyaho bikomeje kuba amayobera ku ho byerekeza, bamwe mu baturage b’i Bujumbura batangiye kujya biyemerera ko batunze intwaro zo kurwanya Leta, ndetse bazibona ku giciro cyo hasi kandi ngo barimo kwitegura intambara. Umuturage wiswe E, bitewe n’umutekano we, yaganiriye n’Ikinyamakuru IBTimes, akibwira ko atuye muri Nyakabiga agace kamwe ka Bujumbura, yavuze ko […]Irambuye

Umukozi wa RBC mu rukiko yavuze ko yabeshyewe ngo miliyari

“Ni ibintu bangeretseho kugira ngo ibikorwa bibi byakozwe muri RBC binjye ku mutwe”; “Jye n’umufasha wanjye ku kwezi twinjiza arenga miliyoni”; “Ibihumbi 150 bangerekaho ni ukugira ngo amamiliyari yanyerejwe yibagirane.” Mu bakozi ba RBC baherutse gukurikiranwaho gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kunyereza ibya rubanda, bamwe bararekuwe bagirwa abere undi umwe we kuri […]Irambuye

Menya Buhanga ECO PARK n’iriba ry’amateka rya Nkotsi na Bikara

*Buhanga ECO PARK aho Umwami wimye ingoma yakubitirwaga ibyuhagiro (agahabwa imitsindo) *Iriba yogeragamo rirahari riri mu buvumo *Nkotsi na Bikara ni iriba ryuzura amazi mu gihe cy’Impeshyi (izuba ari ryinshi) akagabanuka mu itumba *Iri riba hari Bourgmestre wahatse kuryimura, inzoka zimara igihe zigaragambya ku biro bye Ubwo nari i Musanze, twasuye Urugo rw’Umwami ruri mu […]Irambuye

Rubavu: Abaturiye ikibuga cy’indege bamwe basenyewe

Ubuyobozi mu karere ka Rubavu kuri uyu wa mbere bwatangiye igikorwa cyo gusenyera bamwe mu baturage bubatse ahazagurirwa ikibuga cy’indege cya Gisenyi. Ubuyobozi buvuga ko abasenyerwa ari abubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Abari gusenyerwa bamwe bavuga ko bafite kandi beretse ubuyobozi ibyangombwa bahawe bajya kubaka. Aba ni abaturage baturiye imbago z’ikibuga cy’indege mu murenge wa […]Irambuye

OXFAM igiye kwigisha impunzi z’Abarundi uburinganire mu ngo

Mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, Intara y’Uburasizuba ndetse n’inkambi ihererye mu karere ka Bugesera, hombi habarirwa impunzi zisaga ibihumbi 31 hakunzwe kuvugwa ko abagore basuzugura abagabo babo kubera ubukene butuma batita ku rugo bityo bigakurura umwuka mubi mu muryango biviramo na bamwe ihohoterwa. Umuryango utegamiye kuri Leta wa OXFAM ushinzwe kurwanya ubukene […]Irambuye

en_USEnglish