Rubavu: Abaturiye ikibuga cy’indege bamwe basenyewe
Ubuyobozi mu karere ka Rubavu kuri uyu wa mbere bwatangiye igikorwa cyo gusenyera bamwe mu baturage bubatse ahazagurirwa ikibuga cy’indege cya Gisenyi. Ubuyobozi buvuga ko abasenyerwa ari abubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Abari gusenyerwa bamwe bavuga ko bafite kandi beretse ubuyobozi ibyangombwa bahawe bajya kubaka.
Aba ni abaturage baturiye imbago z’ikibuga cy’indege mu murenge wa Rubavu Akagali ka Byahi mu midugudu irimo Isangano na Rurembo.
Abaturage basenyewe babwiye Umuseke ko batazi impamvu basenyerwa mu gihe ngo bafite ibyangombwa bahawe bajya kubaka.
Ubuyobozi bwo buvuga ko abasenyerwa ari abubatse nta burenganzira bahawe naho abandi nabo bagomba kwimurwa aha bakaba bagitegereje guhabwa ingurane ngo bimuke.
Ikibazo cy’abatuye ahazagurirwa ikibuga cy’indege cya Gisenyi kimaze igihe kinini, abahatuye barabujijwe kugira icyo aricyo cyose bongera gukora ku nzu cyangwa imirima yabo mu gihe ngo babaruriwe bategereje ingurane ngo bimuke.
Iki kibazo kikaba cyaramanuye Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abasenateri wohereje intumwa kuganira n’abaturage n’ubuyobozi kuri iki kibazo mu minsi yashize. Bakumvikana ko ibyo kubishyura bagiye gusaba bikihutishwa.
Clarisse Imanizabayo Umunyamabanga Nshingwbaikorwa w’Umurenge wa Rubavu yemeza ko abaturage basenyewe ari abubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Aba basenyewe ariko bo bakavuga ko bamaze igihe kinini batuye aha kandi bahubatse bafite ibyangombwa.
Ku kibazo cy’ingurane ubuyobozi bw’Umurenge bwijeje abatuye aha ko bitarenze ukwezi kwa cyenda uyu mwaka bazaba bishyuwe.
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu
6 Comments
Iyi nkuru ntabwo yuzuye: Hasenyewe abaturage bangahe?
Uwo muyobozi uvugako abasenyewe arabubatse batabifitiye uruhushya, iyumuntu ubuyobozi bumuhaye icyemezo bishatse kuvugiki? Ese nkubu umuturage amuzaniye icyemezo igifaransa nticyamukamana?
666
Niba bafite ibyemezo ibyo byitwa akarengane kandi ibyo bintu byakunze kugaragara mu mpande zose zu Rwanda uherereye kuli ba Kayibanda kugeźa nubau ahaaaaaaaa Rwanda weee nzabandora
Mubyukuri gusenyera umuturage ni ikindi kintu ese yaba yarategujwe nkuko bivugwa mutegeko rya expropriation cyangwase agahagarikwa kuburyo bwemewe n’amategeko eseko mbona ibikoreshobye byose byarangijwe aho ntangaruka ibibintu bifite kubaturage no kumuryango nyarwanda. ababishinzwe mukurikiranire hafi
Nabazaga uwaba azi amakuru neza ko numvako ari abakozi bo mukibuga cyindege basenyeye uwomuturage byaba bihuriye
Comments are closed.