Ibirori by’ubukwe bwa Riderman nabyo bigiye kuba
Ku cyumweru tariki 16 Kanama 2015 nibwo ubukwe buzataha umugeni agahekerwa Gatsinzi Emery uzwi cyane nka Riderman. Ubu bukwe bwabo Umuseke wabuvuze mbere tariki 11/06/2015 igihe ba nyirabwo bari bakibugize ibanga ndetse banahakanaga ibyabwo.
Gusa nyuma y’igihe kitageze ku kwezi Riderman yemeje iby’ubukwe bwe, ahakana ko umugore we atwite, ariko yemeza ko ubukwe bwo buhari.
Umugore we yamushyingiwe imbere y’amategeko tariki 24 z’ukwezi gushize anamusaba ababyeyi ku mugoroba w’uwo munsi.
Ubu ‘invitation’ y’ubukwe bwabo yasohotse, buzabera ku Kicukiro muri paruwasi ya Kicukiro ku cyumweru kindi tariki 16 Kanama, abatumiwe nabo bakirirwe hafi aho ku Kicukiro.
Riderman, watwaye irushanwa rya PGGSS III, yashakanye na Nadia Gasaro Farid wabaye Miss Mount Kenya 2015 umunyeshuri muri iyi Kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho.
Iras Jalas
UM– USEKE.RW
6 Comments
Jalas, ko uhemukiye Rider man kweli umutangira number kuri Bose babireba
ridam ndamwemera nashinge urugo turamushyigikiye
congz ma frnd 10z wndfl fng u do wish u all da bst our God be with u and bless u u will start nw life which require more effort wish u to success
Mwagiye mwandika indimi muzi neza mukareka kwishyira hejuru mwandika amafuti ubwo wize ayahe kugirango wandike new life which require more effort ntuzi no gutondagura inshinga wa njiji we dore ngukosore Ni new life which requires more efforts iyi ni social network media nizo abbreviation ntizemewe wa gicucu we Think twice before you act,foolish
ubu c koko asina bapfuye iki?
Bapfuye akamanyu kumutsima
Comments are closed.