Digiqole ad

Uko amwe mu masoko yubakwa mu Rwanda bituma Leta ihomba – MINICOM

 Uko amwe mu masoko yubakwa mu Rwanda bituma Leta ihomba – MINICOM

Minisitiri Kanimba avuga ko ubu amasoko yubatse mu kajagari

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda(MINICOM) kuri uyu wa 06 Kanma 2015 i Kigali mu nama n’abayobozi b’uturere bashinzwe ubukungu yatangaje ko kubaka amasoko atajyanye n’igihe kandi mu kajagari bituma ubucuruzi bw’igihugu budatera imbere uko bikwiye, kimwe nuko bitubahiriza uburenganzira bw’abanyarwandakazi kandi bikanatera igohombo Leta.

Minisitiri Kanimba avuga ko ubu amasoko yubatse mu kajagari
Minisitiri Kanimba avuga ko ubu amasoko yubatse mu kajagari

Minisitiri Francois Kanimba muri MINICOM yavuze ko Leta ishora amafaranga menshi mu kubaka amasoko ariko kubera nta buryo bunoze buhari ngo ntibitera imbere kuburyo bagemurira n’amasoko yagutse.

Yagize ati “Hari aho usanga hubatse isoko ryatwaye amafaranga menshi ridafite umuriro kandi hafi yaho uhari cyangwa ugasanga nta byumba by’ubwiherero n’ibindi.”

Aha yatanze urugero ko hari nk’amasoko yatwaye akayabo kabarirwa muri miliyari z’amanyarwanda ariko rikaba rikora rimwe mu cyumweru.

Ikindi ni uko amsoko yubakwa mu kajagari bigatuma adakora bigatuma abaturage batayarema neza bityo ntatange umusaruro uko bikwiye.

Ibi ngo bizakemurwa no inyigo nshya y’amasoko mu Rwanda ku buryo mu myaka itanu iri imbere amasoko yose azajya yubakwa neza kandi yujuje ibisabwa.

Ku kibazo cy’uko hari amasoko aba ahenze bigatuma abaturage batitabira kuyakoreramo bitewe nuko barwiyemezamirimo bahanika ibiciro, Minisitiri Kanimba yasobanuye ko umucuruzi yanga kujya mu isoko kuko afite ahandi yerekeza.

Gusa ngo icyo azi n’uko isoko rijya kubakwa barwiyemezamirimo babanje kumvikana n’abacuruzi bitewe n’ibyiciro barimo kugirango buri wese uko ubushobozi bwe bungana azabashe kurikoreramo.

Ikindi giteganyijwe nuko abagore bakorera ubucuruzi mu masoko bahura n’ikibazo cy’aho bonkereza abana cyangwa ahandi ho gukemurira ibindi bibazo. Mu gishushanyo mbonera kizagenderwaho ngo kizaza ari igisubizo kuri bo.

Emmanuel Hategeka, umunyamabanga uhoraho muri MINICOM yasobanuye ko mu kubaka ayo masoko hagomba kurebwa uko hashyirwamo n’ibyumba abagore bonkerezamo abana kuko kuko kubikorera ku karubanda(mu isoko hagati) ngo ntibikwiye mu muco nyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko mu gihe iyi nyigo nshya izashyirwa  mu bikorwa izafasha abacuruzi  gukorana neza n’abakiriya kuko ngo n’ibiciro bigomba kwerekanwa hatabayeho guciririkanya.

Ikindi kigomba kurebwaho n’iminzani abacuruzi bakoresha kuko ngo akenshi usanga igabanya ibiro by’abakiriya.

Byibura buri mwaka kubaka amasoko bitwara  miliyari zirenga eshanu mu mafaranga y’u Rwanda.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi FAO uteganya ko nibura abantu ibihumbi 25 bakwiye kuba bifite isoko rigezweho.

U Rwanda rwo nibura ruteganya ko mu mwaka wa 2018- 2020 ibihumbi 30 by’abantu bagomba kuba bafite isoko ryubanze rigendeye ku gishushanyo mbonera ku rwego rw’igihugu.

Ibitekerezo by’igishushanyo mbonera nibimara gukusanywa neza, ngo bizashyikirizwa inama y’Abaminisitiri kugirango ngo byemezwe.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mwatubwira igihe ibi bintu mubimenyeye? Ayo masosiyete yabone ayo masoko nayabande? bakingiwe ikibaba nabande? ngicyo igisubizo abanyamakuru bakora umwuga wo gushakashaka (journalistes d’investigations) bakora.Iyo niyo demokarasi kuko yemeza ko urwego rwa kane muri leta ikora neza ari abanyamakuru kandi bakaba bafite n’amategeko abarengera.

Comments are closed.

en_USEnglish