Mkorogo, irakugira inzobe ibindi uzimenye. Leta ngo ihanganye n’ababikora
*Mkorogo ikorwa mu ruvange rw’amavuta akarishye mu gutukuza uruhu
*Ngo hari n’abakoresha ‘produit’ ya Revlon idefiriza imisatsi mukuyavanga
*Mkorogo ikunzwe cyane n’abakobwa bashaka guhinduka inzobe itamuye
*Ngo bayakundira ko yo ahindura uruhu rwose ntasige ikimenyetso cy’uko wasaga mbere
*Abayikoresha ubu ngo nta ngaruka barabona
*RSB ivuga ko yahagurukiye kurwanya abakora Mkorogo ariko ngo biragoye kuko bakorera mu bwihisho
Ntiwakwinjira aho bacuruza amavuta y’abagore ngo ubabwire uti ‘ndashaka mkorogo’ bahite bagusamira hejuru nk’umukiliya. Babanza kugenzura niba ko uyashaka cyangwa utumwe cyangwa se uje kubabangamira. Ababagana ngo ni benshi bashaka kuba inzobe. Si abagore gusa n’abagabo bacye ngo baza gushakisha iyo sura nshya.
Mkorogo ntabwo ari amavuta akorwa n’uuruganda, ni imvange y’amavuta akarishye mu guhindura uruhu umutuku, azwiho kuba abikora vuba kandi akabikora aho uyasize hose.
Abakurikirana ibyo kwitukuza bavuga ko amavuta yabikoraga mbere y’aya ngo yabikoraga nabi ku buryo usanga uduce tumwe na tumwe tw’uruhu nk’ibikonjo (ku ntoki), inkokora, udutsitsino, amano se cyangwa amavi washoboraga kubona ko umuntu yitukuje. Mkorogo ibi ntibikora, niba ushaka kuba inzobe ikugira inzobe ntisige ikimenyetso ko wigeze wirabura. Ikigo gikurikirana iby’ubuziranenge mu Rwanda kivuga ko byanze bikunze ibi bifite ingaruka mbi zikomeye ku ruhu.
Umuseke, mu ibanga, waganiriye n’abavangavanga uyu ‘Mkorogo’, usanga bo bayita ‘Melange express’ kuko izina Mukorogo rimaze kumenyekana cyane bikaba bibicira akazi kuko katemewe.
Umwe mu bayavanga yabwiye Umuseke ko bakoresha amavuta asanzwe afite imbaraga mu guhindura uruhu.
Ati “Ariko hari ab’abaswa usanga banakoresha produit ya Revlon ikoreshwa mu kudefiriza (imisatsi) y’abagore. Baba bagirango uyakoresha umubiri uhinduke vuba cyane.”
Uyu mugore ubikorera mu mujyi wa Kigali avuga ko ubusanzwe bavangira umuntu uje abibisabira.
Ati “Atubwira uko ashaka gusa kuko hari n’uza ari igikara akatubwira ko ashaka ko umubiri we ucya ugahinduka nka chocolat n’undi uba ushaka ko ahinduka akaba inzobe cyane igikara kikomoka agatukura akaba ariho duhera tumenya ubwoko bw’amasérum n’amavuta dukoresha tukavanga areba kugira ngo tumumare amatsiko. Ubundi akajyana akisiga”
Ntaho wasanga handitse ko bacuruza Mkorogo cyangwa Melange express, ni aho babikora (si hose) ni ahasanzwe hacururizwa amavuta cyane cyane y’abagore.
Kuva kuri 20 000Rwf bakugira inzobe ariko ukagaruka…
Mkorogo ngo nibura ihera ku bihumbi makumyabiri kuzamura, aya ngo ni ayo umuntu yisiga mu gihe cy’ukwezi. Gusa ngo n’uje afite 5 000Rwf baramuvangira bakamuha 135ml.
Abaguzi ngo baraboneka cyane nk’uko undi uyakora abivuga.
Uwo bahaye Mkorogo ariko aba agomba kuzagaruka kuko guhinduka inzobe bifatamo igihe kandi ugakomeza kwisiga aya mavuta yaguhinduye ‘nyirabazungu’.
Umwe mu bayacuruza ati “Bisaba amafaranga menshi kuko kugira ngo uhinduke neza ni uko uyisiga igihe kinini.”
Abayavangavanga abo Umuseke wabonye bavuga ko iby’ingaruka yaba agira batabizi kuko icyo bapfa ari uko ahindura uyashaka uko abishaka nawe akaba ku ifaranga.
Inzobere mu by’indwara z’uruhu zivuga ko amavuta yose arimo ‘hydroquinone’ (C6H4(OH)2) yangiza cyane ubwirinzi bw’uruhu kigeza no ku byago byinshi byo kurwara Cancer y’uruhu nk’uko bitangazwa na sante.fr. Mkorogo wo ni uruvangitirane rw’amavuta aba arimo igipimo runaka cya ‘hydroquinone’.
Umwe mu bakoresha Mkorogo nawe utarifuje gutangazwa amazina yabwiye Umuseke ko ajya guhindura ibara ry’uruhu rwe atatekereje ku ngaruka azahura nazo ko we icyo yashakaga ari ugucya gusa.
Ati “Mba mbona abayikoresheje ntacyo babaye, ntawe ndabona urwaye iyo cancer y’uruhu yatewe no guhindura uruhu, kandi abatisize mkorogo bapfa n’ubwo bwiza batabubonye.”
Uburwayi bukomoka ku ngaruka z’ibyashyizwe ku ruhu ariko sante.fr ivuga ko butadahita burwadukira ako kanya. Ingaruka z’ibyashyizwe ku ruhu cyane cyane ‘hydroquinone’ cyangwa ibindi byica ubwirinzi bw’uruhu ngo zigaragara akenshi uko umuntu agenda akura ari nako uruhu rwe rugenda rucika intege.
RSB ngo ihanganye n’abakora bakanacuruza Mkorogo
Philippe Nzayire umuyobozi ukuriyiye iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) yabwiye Umuseke ko iby’ayo mavuta babizi kandi bagerageza guhangana nabyo.
Nzayire ati “Mkorogo koko irahari ariko nta ruganda ruzwi ruyakora, ni ibintu abantu bavanga bihishe, nta buziranenge bifite kandi n’uwabikoresheje iyo umurebye ubona ko bishobora kuzamugiraho ingaruka.”
Nzayire avuga ko aya mavuta, kimwe n’andi arimo ‘hydroquinone’, ngo RSB yahagurukiye kubirwanya nubwo ngo bigoye kuko babikorera mu bwihisho.
Avuga ko abo bafashe babikora mu mujyi wa Kigali mu 2013 akemeza ko aba bafashwe aribo bari aba mbere babitangiye.
Nzayire asaba abakoresha aya mavuta ndetse n’abatekerezaga kuyakoresha kubireka kuko ari ibintu bibi ku ruhu kandi na Leta iri kurwanya izo mkorogo.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
9 Comments
hahahahaahahah!! Ngo Mkorogo!!! hahahah!! uriya mukobwa asigaye asa nko munnyo yigitera bien bien!!
Sibwomutangiye kwinjira mubuzima bwabantu nonese koramavuta bikorera harimokihe kibazo kontabindi bakoresha usibyeko ayomavuta bababwiye ndunvantakibazo kirimo mureke bacye bababayiguriye mubamwabuze ikindi mukore ibyonabyo bibahangayikishe murashoboye
Ese ko mutanze urugero rwa tanzaniya
Mwahereye ikigali
Ko hari ahafoto kajya gashimisha abantu
Ka butera na safi ku mazi
Igisenyi akiri agakara keza kisine
Noneho umurebe uyu munsi
Uko ahagaze
Mu byukuri byose biramubereye
Nukuri ndi leta abo nabashingira
Uruganda aho gukora bihishe
Bakatwihera kumusoro!
Nta kuzongera guhendwa
Na l’oreal Paris twifiteye iya l’oreal kigali
Zose ndabona zitanga ubwiza bungana
Ariko kuki ubwo mudashizeho na knowless kera kweri…hahahhaa konawe yayiyobotse…gusa byo ugira ingaruka for further kuko uba wica ur cells kdi kuko wazishe ntiza kwi renewinga lol
Hahahahhaha @Maya umbaye kure peeeh .!!
Bb bariya bachimiste bacu byo basigaye
Basigaye barusha lancome gukesha
Ababa mu burayi bo umukorogo ntiwawubona basigaye bamwe bawutuma ngo belgique ho matongi
Ngo naho abazayirwa barawukoroga neza
Ariko bose bahuriza kuwi ikigali byo!!!!
ngo ntagikara kigicaracara mu murwagasabo!:))
Iyo mkorogo izabakoroga/ibavunire umuheto nk’uko yagize Michael Jackson
Muri kwiyica muzabyicuza plus tard et ca sera trop tard pour revenir a votre decision. Too sad que le gouvernement ne peut rien faire pour empecher ca.
iyo utangiye kjubona asa nk’igitoki cyapfubye kandi mbere warabonaga asa neza ujye umenya ko yisiga ubwo burozi bw’umubiri, noneho urebe ubuturage bw’abamwe bazi ko kuba ufite uruhu rw’igikara ub ausa nabi?nukwineshya cyane hari ibikara bikeye kandi bisaza neza byos ubibonera mu zabukuru ku matama , mu nkokora ku dutsitsino, intoki usanga aribirabagwe, noneho ikindi kibi aba bantu iyo muhuye ukamureba ahita akumenya agatangira kuguhisha aamso ndtse utareba neza kaba yagutuka, abagore bo muri kongo, inkirabuheri z’ibijumbura, indaya zo muri TZ , na baswayilikazi , baho, indaya za kampala noineho byageze no mu RWANDA, aba bose nabitesha agaciro bose iyo utishimiye uko imana yakuremye, ubuzima bwabwe ububamo uhangayitse kandi wikeka amababa buri gihe..harabo nabonaga birazagaho amasabune bita RICO,ASEPSO,mugitondo wamubona uknagira ngo nibabandi bakoresha imihango yio kubandwa…ikindi mabantu bisiga ino miti bagira icyuya kibi kinuka cyane..ntabwo waryamana nawe abari nkagasamunyiga….mbese uyu muco suwi RWANDA
Comments are closed.