Digiqole ad

Muhanga: Umubare w’urubyiruko rwipimisha SIDA uracyari muto

 Muhanga: Umubare w’urubyiruko rwipimisha SIDA uracyari muto

Kwipimisha agakoko gatera SIDA n’ikibazo mu rubyiruko.

Mu nama  yahuje  abagize inama y’igihugu y’urubyiruko mu mirenge 12 n’abo ku rwego rw’akarere, Kabasindi  Tharcie, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko  mu karere ka Muhanga,  yatangaje ko  urubyiruko rurenga 60% muri aka karere, abagera ku gihumbi ari bo bipimishije agakoko gatera SIDA.

Kwipimisha  agakoko gatera SIDA  n'ikibazo mu rubyiruko.
Kwipimisha agakoko gatera SIDA n’ikibazo mu rubyiruko.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibijyanye n’imihigo urubyiruko rwahize mu mwaka wa 2014-0215, ndetse n’imbogamizi bahuye nazo, zatumye imwe muri iyi mihigo itagerwaho 100% kugira ngo  ishakirwe  ibisubizo  muri uyu mwaka  w’ingengo y’imari nshya.

Kabasindi Tharcie, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Muhanga, avuga ko  urubyiruko  arirwo rugize umubare munini w’abaturage  mu karere ka Muhanga, kuko ngo abarenga 60% ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35, y’amavuko, abipimishije  batarenga igihumbi.

Kabasindi avuga ko  umubare w’urubyiruko  rwipimisha agakoko gatera SIDA ari muto cyane ugereranyije n’abagombye kuba baripimishije ku  bushake mu mwaka  ushize, kuko ngo  aribo mbaraga z’igihugu  n’amizero y’ejo hazaza.

Yongeyeho ko hari n’ababyara inda zitateganyijwe bakabera umutwaro ukomeye imiryango yabo  n’igihugu  muri rusange.

Yagize ati “Urubyiruko nitwe tugomba  kwigisha abaturage ububi bw’icyorezo cya SIDA, ariko  usanga hari bamwe muri twe bishora mu  ngeso mbi  bakazikuramo  agakoko gatera SIDA.”

Nduhuyabagabo Joseph,  Umuhuzabikorwa  w’inama y’igihugu y’urubyiruko  mu murenge wa Kibangu, yavuze ko  ubwitabire buke mu kwipimisha agakoko gatera SIDA  kuri bamwe mu rubyiruko babiterwa n’ubwoba  bwo  gutinya kumenya uko bahagaze  baramutse bahawe ibisubizo by’ibizamini by’amaraso baba batanze.

Gusa avuga ko  bagiye gukomeza gushishikariza  urubyiruko bagenzi babo kwirinda  indwara  zituruka mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Uhagaze Francois, Umuyobozi wungirije mu karere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’ubukungu,   wari umushyitsi mukuru muri iyi nama, yasabye urubyiruko  kuba ijisho ry’abaturage mu bikorwa byose biteza imbere igihugu kubera ko ari rwo rufite  imbaraga.

Uyu muyobozi atanga ingero  za bamwe  mu rubyiruko  batitabira gahunda za Leta  ahubwo ugasanga banywa ibiyobyabwenge ari nabyo  bituma  bishora mu ngeso z’ubusambanyi zatuma bandura izo ndwara.

Mu karere ka Muhanga hashyizweho ikigo cy’urubyiruko gishinzwe gupima agakoko gatera SIDA, gitanga inama mu kuboneza urubyaro.

Urubyiruko  ruvuga ko  mu mwaka ushize rwabashije kuremera  abantu barenga 300 barokotse Jenoside  yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batishoboye, kandi ngo rwatangije n’andi makoperative atatu afite ibyangombwa by’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative.

Uhereye  ibumoso  Kabasindi Tharcie Umuhuzabikorwa  w'inama y'igihugu y'urubyiruko, Uhagaze Francois Vice Mayor n'ushinzwe urubyiruko mu murenge wa Nyamabuye.
Uhereye ibumoso Kabasindi Tharcie Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko, Uhagaze Francois Vice Mayor n’ushinzwe urubyiruko mu murenge wa Nyamabuye.
Kabasindi Tharcie, Umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'urubyiruko, yasabye urubyiruko  kwirinda  SIDA.
Kabasindi Tharcie, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko, yasabye urubyiruko kwirinda SIDA.

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Erega urubyiruko rutinya kwipimisha kubera gutinya ko bababwira ko banduye kuko baba bazi ibyo bakoze nzabandora ni umwana w’umunyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish