Digiqole ad

Abanyarwanda bagabanyijemo gatatu ku ngingo ya 101

 Abanyarwanda bagabanyijemo gatatu ku ngingo ya 101

Mu minsi yashize nabonye hari abandikiye Umuseke ibitekerezo byabo ku ivugurura ry’Itegeko Nshinga rigiye kubaho mu Rwanda kuko Abadepite bemeje ishingiro ry’ubusabe bw’abaturage.

Njye nitwa Victor Kalisa Ndayambaje ndikorera, mba muri kimwe mu bihugu byo mu majyepfo ya Africa, amakuru y’ibibera iwacu nyakurikirana kenshi cyane, ndetse mpagera rimwe cyangwa kabiri buri mwaka gusura imiryango, ngatembera henshi, nkaganira na benshi, ubundi ngasubira aha naje guhahira.

Nanjye nifuje kubaha iki gitekerezo cyanjye ngo niba bishoboka mugitambutse nk’aho biriya byabanje byatambutse.

Njye mbona abanyarwanda barimo ibice bitatu kuri iyi ngingo ubu ivugwa cyane mu Rwanda.

Nyuma yo kwitegereza, ibyo byiciro nabibonye mu bitekerezo bitangwa kuri Radio Rwanda (n’izindi zo mu Rwanda mbasha kumva kuri Internet), mbibona kandi mu bitekerezo bitangirwa kuri Internet aho abantu baba barushijeho kwisanzura kubera anonymity.

Ibyo byiciro ni ibi:

RUBANDA

INJIJUKE

ABANGA UBUTEGETSI BURIHO

Ibi byiciro byose ntawe nashinja kwanga u Rwanda, bose ni abanyarwanda bakunda igihugu cyabo mu buryo ubu cyangwa buriya. Bose bafite ibitekerezo bitandukanye cyane ku butegetsi bwa Perezida Paul Kagame. Yaba njyewe cyangwa nawe usoma ibi uri muri kimwe muri ibi byiciro.

 

Rubanda:

Aba ndabizi neza ko batari gusoma iyi nyandiko, nawe uyisoma umenya utarimo. Aba ukuri kwabo imbere ya Kagame singushidikanyaho. Imitima yabo iroroshye, ubwenge bwabo bugarukira ku byo babonesheje amaso, imitungo yabo si umurengera kandi ukwizera kwabo kurenze ukwawe. Benshi cyane muri aba bizera Perezida Kagame kurenza uko ubikeka, sinshidikanya ko benshi muri aba aribo bandikiye Inteko cyangwa basabwe kwandikira Inteko bayisaba ko Perezida Kagame yakongera kwiyamamaza, maze babikora batiganda.

Aba bazi neza icyo Kagame yabakoreye, abenshi utararokotse Jenoside yavuye Tingitingi, Mugunga cyangwa Nyakivare aho yahuye n’ubuzima bukomeye kugera iruhande rw’urupfu, yarashonje arakena abura icyo yambara abura umutekano amererwa nabi bikomeye cyane. Ubu buzima benshi ndibaza ko mubuzi kuko abanyarwanda batabuciyemo mu myaka 21 ishize abenshi ubwo bari mu kindi kiciro.

Rubanda uru rero mbona rwiganjemo abari hejuru y’imyaka 35 nibura, benshi muri aba buriya buzima bw’ibizazane babwibuka nk’ubwabaye ejo. Imitima ya rubanda ntirengwa niyo inyuzwe irazurikana,  aba banyarwanda benshi ntabwo batunze byo kurengwa no kwibagirwa ubutegetsi bwa Kagame uyu munsi bubatuje mu mahoro n’umutekano ndetse bafite n’amahirwe yo gutera imbere.

Aba ntuzabasanga kuri Internet bahanganisha ibitekerezo nk’uku, icyakora uzabumva kuri Radio ndetse bamwe na bamwe basobanya amagambo bati “Turamagana iyo ngingo ya Kagame” cg bati “iryo tegeko shinga barivaneho” icyo bashaka barakizi neza ni Kagame, ibindi by’ingingo, Abadage, Abafaransa cyangwa Abongereza ntabwo ari ibyabo. Impamvu yabo kuri Kagame njye ndayumva cyane kandi nkayubaha.

Demokarasi nziza kuri aba ni amahoro, umutekano bakikorera bakihaza bagatunga ababo bakiteza imbere. Mu gihugu kivuye mu icuraburindi mu myaka 21 gusa ibi birahagije. Perezida Kagame bamaze kubona ari mu nzira ibibaganishaho ntacyo batamwifuriza.

 

INJIJUKE

Aba barize kandi barasobanukiwe koko. Bazi demokarasi nk’amahame mpuzamahanga arimo n’iryo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro kandi uko byagenwe n’Itegeko Nshinga. Aba nibo ba twebwe tuba kuri Internet dukurikirana amakuru tugasesengura tugakuramo ibyacu. Ntidushukika, imitima yacu irakomeye, kwizera kw’aba ni gucye, kwishima kw’aba bisaba byinshi kuko ibyo batazi ku rwego rwabo ni bike.

Aba barimo ingeri zinyuranye; abafite imibereho mibi, iciriritse, cyangwa yo ku rwego rwiza abandi rwiza cyane. Icyo bose bahuriyeho ni uko basobanukiwe n’icyo bazi kandi nibo babamo abahezanguni.

Aba bazi neza ibyo ubutegetsi bwa Perezida Kagame bwakoze bazi neza ko ari ntagereranywa muri rusange, bazi neza ko Kagame nk’umuntu yagaragaje itandukaniro mu miyoborere.

Icyakora kubera ubwenge bwabo n’ubumenyi hari benshi muri bo bumva ko amahame ya Demokarasi yo guhinduranya ubutegetsi agomba kubahirizwa. Kuri  bo ingingo y’101 ni ntakorwaho.

Gusa kubera amateka y’u Rwanda n’aho ruvuye mu gihe gito ndetse n’imyitwarire y’ubutegetsi bwa Kagame yahisemo kugendera kuri politiki y’ubwumvikane, abenshi muri aba batinya gutanga ibitekerezo byabo bemye ngo bavuge ko badashaka Kagame, nubwo bwose abamaze kubigaragaza ntakibazo bafite kuko Kagame ubwe yasabye abantu kujya impaka.

Kuri Internet niho bamwe muri izi njijuke bagaragaza akabarimo, rwose bakiva imuzi n’imuzingo bakavuga impamvu zabo kandi zumvikana ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ritagomba gukorwaho, njye nabyo ndabyumbaha nkanabikunda cyane.

Muri izi njijuke harimo kandi iziramira umugati wazo bitewe n’imyanya cyangwa inyungu zibona muri manda ya gatatu ya Perezida Kagame zigahagurukira kwerekana ko zishyigikiye ibi, kabone nubwo mu mitima yazo haba harimo ibindi. Uyu mukino muri kiriya kiciro cya mbere ntushoboka cyangwa uranagoye cyane.

Muri izi njijuke kandi harimo abafite ibitekerezo n’umutima bishyigikiye kongerera Perezida Kagame ikindi gihe nk’umuyobozi w’igihugu kubera impamvu zifatika batanga bahuriraho na rubanda ariko kandi banazi kuko basoma imibare ya za banki y’isi, FMI n’ibindi byerekana imihigo u Rwanda rwesheje.

Aba bibuka neza ko ubutegetsi butangwa na rubanda kandi bazi ko no mu mahanga ya kure ibya manda z’umukuru w’igihugu bihinduka cyangwa bitanameze nk’uko babyifuza mu Rwanda. Bakaba nabo bashyigikiye ko perezida Kagame yakomeza.

Muri izi njijuke habamo inzego zitandukanye z’abakora imirimo isaba ubwenge kugeza no kuri mwe abanyamakuru. Izi njijuke zibwira ko ibitekerezo byazo ubundi aribyo biba bigomba kuyobora igihugu, ndetse zigaseka cyane kiriya kiciro cya mbere cyoroshye gushuka, cyizera cyane kandi kidatekereza byinshi ku byo kibwiwe n’abayobozi.

Muri iki kiciro niho ibintu bitoroshye kubera ubwenge bwabo buhora bushaka impinduka kuko ngo nta gihoraho nkazo, muri aba kandi niho usanga abibaza ngo “Ese Kagame niwe wenyine ushoboye?” kuko muri bo ari naho hari abiyumva ko bashoboye banamusimbura.

 

ABANGA UBUTEGETSI BURIHO

Aba bo simbatindaho, ni abanga Kagame n’ubutegetsi bwe kubera impamvu akenshi bwite; ababo bishwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu kwihorera kwabayeho, ni abakoze Jenoside bari mu mahanga n’abinjijwemo iyo ngengabitekerezo, ni abari mu mahanga bahunze u Rwanda kubera ibyo baregwa, ni abari mu Rwanda cyangwa mu mahanga bambuwe imyanya myiza yabahaga umugati utavunanye, abahoze mu buyobozi cyera, abasaritswe n’amoko banga Kagame n’abasa nawe, ni abafite ababo bafunze kubera ibyaha runaka bakaba basaritswe n’inzigo cg umutima mubi n’ibindi nk’ibyo bibase imitima yabo bigatuma banga Kagame n’ubutegetsi bwe.

Aba kuri Internet niho intambara yabo bayirwanira basebya Kagame, bavuga ko mu Rwanda ibintu bicika, ko nta demokarasi n’ibindi bibi. Manda ya gatatu kuri Kagame kuri bo ni umusaraba.

Aba ndumva ibyabo byoroshye kuko bari categorique, gusa nyine nabo ni abanyarwanda kandi koko barashaka kuvuga nubwo bavuga nabi gusa kandi ibitagira icyo bigeza ku Rwanda kuko basaritswe n’urwango cyangwa inzigo.

 

Umwanzuro wanjye

Muri ibi byiciro bitatu njye mperereye mu cya mbere no mu cya kabiri, ndajijutse ariko ndanazirikana. Perezida Kagame yakoze ibikomeye yasimburwa ndabyemera ariko Demokarasi nzi ni ishyira imbere ibitekerezo bya benshi. Rubanda rwaravuze, injijuke nazo kuri Internet narazibonye kandi nanjye ndimuri zo. Ariko uruhande rwa rubanda rurantsinda, nta mahitamo mfite kuko nanjye nzirikana cyane aho Kagame yakuye u Rwanda ndetse n’icyerekezo arufitiye, nanjye n’umutima wanjye wose mwemereye andi mahirwe ngo akomeze indi manda nibura y’imyaka itanu hongere kuba evaluation, maze tuvuge ibindi.

Murakoze ndabashimiye k’Umuseke kwakira inyandiko yanjye.

75 Comments

  • Wowe rwose ndabona ibifite ibitekerezo bizima bifiteibisobanuro byumviksna

  • Rwose Please nkeneye Contact zawe

  • Ahubwo se ubwo uri sure ko uri mugice cy injijuke ? Nta marangamutima ku njijuke kuko zigendera kuri analyse na compréhension
    Wari wabisobanuye neza mais finally wibeshye igice urimo donc, zéro.

    • Jack nanjye nibyo naringiye kuvuga !!! Dushyize Mugaciro Nta Gishya Kurimo .. . Ikizima Umuntu wese Utabogamye Yavuga Ikiza Ari Ugukurikiza Amategeko Kurusha Guhindura Umwana W ‘Umuntu Igitangza …. Umuseke Nibyiza Kudaha Ibitekerezo Nkibi Byabasomyi Birubaka Kabisa Kandi Namwe Nizerew ko Mufite Hamwe muri ibyo Bice Nuhagaze…. Amahoro

    • Bakame na Jack biragaragara ko muri muri cya kiciro cya gatatu yavuze peee. ngo byose ni zero, cg nimwe zero, uyu mutype yavuze ibintu uko bihagaze arangiza yerekana nawe aho ahagaze n’impamvu ze, ibindi byanyu birabareba

  • Njye ndimuciciro cya 2. Igitekerezo cyanjye ni uko Kagame yakwubahiriza ibgiriza nshyîgiro, akareka iwundi abandi bakiyamamaza, Hanyuma akaba vice-président cyangwa prime minister, gahunda afitiye urwanda igakomeza, yashaka akagaruka muri 2024, tukazamutora 95% uziko ntawushimisha bose

    • “ibgiriza shingiro”?? niba uri umurundi please stay away from this debate.

  • Igitekerezo cyawe ndagishimye, najye mbona abantu bikigihe “basigaye baruma bakongera ba gahuha” mbese kumenya aho bahagaze n’ikibazo. Ariko na none ntamunsi wakwira ntatekereje kw’ijombo H. E PAUL KAGAME yavuze ati : “YOU HAVE TO CONVINCE ME…. “

  • Dore inyandiko isesengura icyi kibazo rwose. Asante ku wayanditse!

  • Victor uri umugabo ku bw’iyi analysis.Gusa nyemerera nkumenyeshe ko ibiri kubera mu Rwanda muri iyi minsi bigoye kurenza kumva kurusha uko ubivuga.Simbitindaho,gusa ndifuza kukuzuza kuri category ya 1.Rubanda wakabije kubafata nk’abantu boroshye,ba nyamujya-iyo-bigiye.Siko biri.Uramutse uba mu Rwanda wabimenya neza.Ukuri ni uko benshi batibonamo Kagame ariko bagatinya ingaruka z’icyemezo bagaragaza gitandukanye n’icya RPF.Ingero:Mu Rwanda abenshi bajya mu muganda kubera gutinya ubuyobozi.Kujya mu nama;gutanga amafranga ya hato na hato;kujya mu myigaragambyo,mu matora y’urwiyerurutso,etc…abenshi babyitabira kubera ubwoba ariko iyo biherereye bavuga ibindi.Ibi mvuga kandi biboneka no mu njijuke.Icyo mvuga rero ni uko iyo urebye usanga abantu barakanzwe,bityo bavuga ibyo ubutegetsi bushaka kumva.Ngayo nguko!

    • @Sebastien, ibyuvuga nibyo 100%, uzabegere maze ubanganirize ariko ntamuntu bashobora gukekako yabumva akajya kubavamo. Ibyuvuga rwose nibyo nabo bakubwira ariko bakongeraho ko bagomba kwigengesera kuko bazi ingaruka bishobora kubagiraho.

      • Muraho bavandimwe,

        Iyo nsomye njye nyoberwa n’ikiciro nishyiramo. Internet nzibaho ariko nzi ko ntari injijuke kuko mbayeyo sinaba nkiri muri aya byambashisha kubona igisubizo cy’ibibazo bidutanya.
        Ndi mu cya mbere, nabwo muri buntere ibikwasi muti duhora tugusoma. Icyo mpamya ko ntabarizwamo cyo ni icya ga3 kuko kitamfata namba.

        Ariko se nka bwana Sebastien niba ariko unitwa na we MUNANIRO utanga 100% abo bavandimwe muvuga bagomwe mubafashije iki? Ese barabababaje niba bariho? Cyangwa mushaka kubagira icyambu kibageza aho mushaka? Mbigereranya nka bamwe Nyakubahwa Perezida aherutse kuvuga bazana imizigo yabo kuyigereka k’uwo babeshya ko bakiza. IKIRUTA IKINDI NIBA BANARIHO, BAKABA BABAGANIRIZA, NDAHAMYA KO BATABA BAVEBA KAGAME!!!!! KUBAMARA UBWOBA RERO NI UGUSHYIRA KUKARUBANDA ABABA BABIBAKORERA KUKO AMAYIRA YARAFUNGUWE. BITYO ICYAHA KIGAHEREREKANWA GIKAGERA KURI NYIRACYO BYUMVIKANA KANDI BIBONEKA. IBINDI NI AMENSHI. ICYEREKEZO KIMWE BAVANDIMWE TWIYUBAKIRE AMAHORO ARAMBYE.

        • @Beatrice UFITINGABIRE, Ese iyumuntu afashwe akamara ibyumweri bibiri ataboneka ubwaba arihe? Ese icyahoze kitwa Gisenyi ko abantu bagera kuri 5 bamaze umwaka barabvuze barihe, bazira iki? Soma ku mbuga zirangisha abantu babuze listi ni ndende kandi biracyakomeza nagirango nkumenyeshe ko kugira makenga atari ubugwari. Murakoze.

    • @Sebastien, abo muvugako bari mu kiciro cyabatajijutse yise rubanda, harimo kwibeshyaho gatoya.Abantu bamwe bari bajijutse barusimbutse bagasimbuka nimyaka iri hagati ya 7 na 20 muru gereza ubu bahindutse abaturage basanzwe batunzwe gupagasa cyangwa guca insuro, kuko arabakene rero bafatwa nkabantu batazi iyo biva niyo bijya ariko bo ubwabo bazi ukuri.Aborero bategerejeko izuba rizaza bakongera kugirijambo dore ko benshi bagiye bashinjwa mu bugambane bashaka kubikiza kugirango bazabaza akaduka,akamodoka nibindi bari bafite.

  • Kuva abantu batangira kuvuga ku itegeko nshinga iki nicyo gitekerezo cyambere mbonye kizima. Wowe wacyanditse ndagushimiye mbikuye ku mutima. Umwanzuro wange ni ukwisabira kagame kudufasha akatugeza kuri demokarasi irambye yanga kongera kwiyamamaza, kuko byaduhumura amaso bikatwereka ko ni igihe azaba adahari ubuzima buzakomeza. kuko ntago azatura nk’umusozi.

    • cher mugabo, uri umuntu w’umugabo!jyewe ahubwo namuhaye droit de VETO ku bitekerezo bimusunikira mu buyobozi “anticonstitutionnellement”

  • uyu muntu wanditse iki gitekerezo turi kumwe 100% .igikenewe mu rwanda nugusesengura ibintu tudashyizemo amaranga mutima. gusa ibitekerezo byo kuri Internet biba bigoye kubisesengura kuko akenshi usanga uwa cyanditse yihaye indi sura itari iye . Ubwo mberutse mu Bubirigi nahuye numu nyarwanda ubayo arambaza ati:《ese iwanyu BOKO HARAMU IBAGEZEHE》. ibi byanteye gushidikanya kubantu bamwe na bamwe batazi aho igihugu kigeze. ugasanga icyabasabitse ururwango banga KAGAME gusa. umwanzuro wanjye nukwitekerereza icyo dukeneye nkabantu bari kuri terrain naho ibya banyaburayi na amarika baza birangiye . kuko somalia , Nigeria ,Burundi ….. ibiberayo babirebera kuri Television na Report .akazi nakanyu banyarwanda!

    • @Ivan ushoborakuba ubeshya, ese reka nemereko wahuye numuntu udaheruka mu Rwanda ese wibagiweko afiteyo umuryango baba ababyara, abavandimwe n’abandi aba bavugana wenda nka rimwe mu kwezi.Uti kuberiki? Akenshi iyabana bagomba gutangira amashuri usanga ariwe ubagoboka bitewe namikoro baba bafite.Ujye ubeshya abahinde rero kuko ahubwo abenshi bashobora nokuba bakurusha amakuru yo mu Rwanda.

  • Njye rwose propaganda nkiyi simbona aho izageza urwanda! Abantu bayindika kungufu ngo barashaka ko itegeko rihinduka. Wowe uti rubanda. Rubanda wavuze itanjya kuri internet ntinazi no gusoma no kwandika. How comes se uvuga ngo banditse ama letter asaba ko itegeko rihinduka? Ese nkubu HE nayobora ubundi hakanjyaho undi kabamba agakora ibyo yishakaye yarangiza agashyiraho aba depite be bamutorera amategeko nkaya tuzaba tubaye abande? C simple chaque action engandre une reactionUmunsi HE azavaho undi nawe uzamusimbura ashobora kuba umokozi or igisambo or umuntu ukora nabi iyi ngingo rero izaduhagika muri icyo gihe.

  • Uvuze ukuri ariko wirengagije Ko ibitekerezo byabajijutse aribyo byakagombye guhabwa agaciro niba dushaka iterambere rirambye muri Africa. Mu byukuri ishusho ya Africa Ni kuriya imeze mu bihugu byinshi , rubanda nyamwinshi bashyigikira leta Iriho batarebye kure Ngo barebe ahazaza higihugu ahubwo bo bareba Ko baryamye banariye gusa , tugendeye kuri rubanda nyamwinshi twavuga Ko habyarimana yarafite demokarasi kuko yarashyigikiwe niyo nyamwinshi ariko ntiyari demokarasi. Biragoye kugirangi Africa izagire demokarasi ifite rubanda nyamwinshi rufata presida nk’imana ubaha byose rutabasha gusobanukirwa Ko biva mu maboko yabo ahubwo ruzi Ko rubihabwa na prezida. Prezida niwe gihugu, niwe utanga imihanda, amavuriro, uburezi nibindi , niwe ukora ibyiza byose bikozwe niwe byitirirwa kabone nubwo byaba byakozwe nundi ngiyo Africa yacu niko imeze

  • Mbanjije kugushimira rwose ndakwemeye kubitekerezo byawe byubaka nange ndemeranya nawe ariko nabaye murwanda ndukuriramo ndukorero ariko naruvuyemo njya gukorere hanze Yarwo nitegereje mubindi bihugu uko abaturage bisanzura reta akabamva igaha amahirwe kugirango batere imbere wareba no mu reanda

  • Sorry byacitse dukomeze usanga reta yakagobye guhindika ahantu utavuga icyo ushaka urumva hamaze iki?ikindi rwose nemera niba abanyarwanda bamushuka nawe nahondure imyitwarire abagenzi uburenganzira bavuge ibyo bashaka kugundira ubutegetsi bimaze iki?yagiye kuruhande ahubwo akajya agira inama abamusimbuye tukamugira intwari aho kugirango azaveho habaye intambara umuntu ajya hanze agatera imbere ariko mugihugu barakunyunyuza kuburyo uhomba ubibona nonese iyo reta ya Kagame amariyiki abaturage

  • …..ndagushimiye ariko umwanzuro wawe ntitwemeranywa, wabaye akazuyaze wari kutubwira icyiciro kimwe muri 3 watubwiye uherereyemo.

  • TURAMUSHAKA. L’homme qu’il faut à la place qu’il faut.

  • Nibyo! Umunyamakuru, Abadepite, Abayobozi b’izibanze nabandi bari munzego za Leta ubashyirahe muri biriya byiciro bitatu? Bose ntawe ubivuguruza kugirango imbehe ikomeze igaramye, ukekaseko arinjiji batazi gusesengura cg haricyo batabona. Ubwose haruwatinyuka kuvugango ntaziyamamaze!!! Ntiwabonyeko abadepite babivuga basasiraho amarangamutima bakabyina ninstinzi!!! Just buriwese kugirango arebeko yazagirirwa ikizere intebe akayigarukaho!!!! Nindese wemezako abadepite batowe na rubanda, amatora ntimubizi ko dutora bamaze kutubwira bati umukandida nuyu niba uzi ubwenge ntushyiremo kandidatire batakwemereyeko ugomba kumuherekeza atari uguhatana nawe. Nindese uri mu Rwanda ibi utabizi, nonese system yaguha intebe mu nteko warangiza ukifuzako ihinduka> Wahita uyiva!!!!! Why babyina insinzi, cg bati amaburakagame,…. Ubuse amagamba nkariya nayumudepite watowe na Rubanda cg umudepite watowe na Kagame!! Buriyase umudepite nkuwo ari mukihe gice(Rubanda,Injijuke,…), Buriyase nkuriya azamanuka agiye kubaza iki umuturage mu mirenge!!! Ubwose umuturage amubwiye ibihabanye nibyo depite yifuza, ashaka, atekereza cg yatuwe, ubwo umuturage byamugendekera gute!!~ Sha DEMUKARASI YO MU RWANDA, niyo ntayindi ruteze kuzageza isi irangiye tuuuu

  • Ndasubiza Mr Ivan ari kuli uyu muntu mwahuriye mu Bubirigi aba Bagabo bombi ntibakundana (ndavuga Kagame nuyu Mwahuriye mu Bubirigi) Abanyarwanda rero turambiwe nurukundo rwuburyary cyane cyane iyo Dushaka amaramuko uyu muntu wo mu bubirigi umugejeje iRwanda ykubwirako umuntu wa mbere mwiza ari Kagame ntabivugira ko ari mwiza abivugira amaramuko(arimo Ubryarya nu bwoba urwo rero ntabwo ari urukundo cyamgwa ikizere ) ibyo rero urugero reba ibyabaye 1994 byatewe nuburyarya kubeshyana noneho bihinduka Ubugome burenze urugero twe hababanyarwanda babikoze kandi byabayeho ababibona turi baje dukeneye ukuri nurukundi mu Rwanda please

  • Byose byari byiza arko bipfiriye kuri uwo mwanzuro wawe rwose!!

  • Rwose murakoze. Njye mbona President wacu Paul Kagame yarakoze byinshi na numwe nari numva agaya ibyakozwe, n’ibitarakorwa nemera ko bizagerwaho kuko President Kagame yamaze kubiha gahunda. Ndasaba rero ko Itegeko Nshinga ryakubahwa ntiyongere kwiyamamaza ahubwo aruhuke, abe umjyanama Mukuru ufasha mu kuyobora igihugu nka ba Nelson Mandela, Malimu Julius Nyerere,… uko bagiye bayobora neza bagateza ibihigu byabo imbere. Thx

  • Wagerageje kubisobanura !! Njye natoye Kagame inshuro ebyiri kandi ibyo namitoreye yarabikoze kandi nicyo nashakaga !! Ariko ntabwo bivuze ko nzajya gutora yego nemeza iriya ngingo ko ihinduka kubera we ! Guys, that is really crazy !! Njye ndivugira ku giti cyanjye abanyarwanda bose ni mushaka muzatore YEGO ariko ijwi ryanjye ryonyine rizaba OYA !! Ariko mwibaze hagiye haza president agakora mandat ze zarangira akigendera akaruhuka, amadepite bagakora abaturage atari president bakorera, buri muturage akigishwa ko ijwi rye rikomeye kurusha uko abiterekereza! Aba ministre ntibabone president ngo babure aho barigitira byaba ari byiza kandi Niyo twe twazaba twaratabarutse abadukomokaho bazabidushimira !! Mwibaze nkubu iyo tuzA kuba dufite nka ba Presidents batanu bakoze akazi kabo bakaba bibera mu Rwanda ntakibazo mutekerezako ko hari uwari gutinyuka ngo arahingutsa ibyo guhindura itegeko nshinga kubera Kagame kandi aba mubanjirije ntawabikoze murebere urugero kuri Tanzania !!

  • Mwaramutse,
    Nshimiye cyane Umuseke watambukije igitekerezo cyanjye.
    Nshimiye n’abari kugitangaho ibitekerezo nabo. Gusa nabwira abari kuvuga ngo mu mwanzuro singaragaza aho mperereye ko bakongera bagasoma neza.

    Nshigikiye igitekerezo cya rubanda rwifuza Kagame ndi injijuke yifuza ko Perezida Kagame yongererwa indi manda nibura y’imyaka itanu, nari nabivuze, nshingiye ku mpamvu natanze haruguru.

    Iby’abavuga ngo naruhuke abe nka Mandela cg nka Nyerere ni abibwira ko igihugu ari nk’ikindi kandi siko bimeze, ntabwo Tanzania cyangwa South Africa byabayemo Jenoside, abaturage b’ibi bihugu nabo ntabwo bateye kimwe.

    u Rwanda ruracyakeneye umuyobozi nka Kagame wumvwa na benshi kandi wumvirwa akanatinywa n’abakomeye bashoboraga kwigira inguge mu gihugu ugasanga igihugu kiyobowe n’abantu benshi buri wese ategeka ahe.

    Turacymukeneye Kagame nirwo ruhande ndiho malgre ya mahame ya Demokarasi nize kandi nsobanukiwe. Gusa nanabivuze ko nabonye ayo mahame na za Germany, UK, USA n’ahandi naho batayubahiriza uko babisaba twebwe.

    Mwirirwe neza

    VKNdayambaje

  • Murakoze Kubera ugukunda igihugu mukomeje kugaragaza, niba hari uba mu mahanga akaba agira amahirwe yo kugera mu Rwanda yamenya ukuri, kuko nibura abona itandukaniro n’umuvuduko. Ese mu by’ukuri icyihutirwa mu gihugu cyacu mubona ari ikihe?? Ese muvugishije ukuri, mubona abanyarwanda turi injiji kuburyo tutazi kugereranya igihugu cyacu na Congo, Burundi, Ouganda Cg Tanzaniya?

    Wibagiwe kuvuga ko hari abahezanguni babaye ba mpemuke ndamuke kuko batavuze nabi u Rwanda SOSOMA bahabwa yahagarara.

    Tubanze turebe inyungu n’igihombo byava mu guhindura iyi ngingo cg kuyifata nk’ijambo ry’Imana maze turebe ibidukwiriye, kuko mbona ubusobanuro Europe iha democratie tutabwumvikanaho nabo! Twarabyize ndabyumva ariko ni umwanya wo gutangira “une doute méthodique’!

  • ntago uri muu gice cya mbere n’cya kabiri, Uri mu njijuke mu gace kitwa abahezanguni nk’uko wabivuze. Gusa ibyo uvuga birasobanutse rwose

  • Leon ! Ndemeranya nawe rwose mu Rwanda habaye genocide kandi pe nicyo kintu gihora kimbabaza ko cyanaye mu gihugu cyanjye ! Ariko Kuki ikintu cyose kibaye abantu dushaka kugihuza na Genocide kandi rimwe na rimwe nta naho bihiriye ! Nonese ubu mu Rwanda hari intambara ihari? Kuki wumva ko se uzamusimbura azakora nabi ? None wumva wowe kagame yayobora kugeza ryari kandi wibuke ko nawe ari umuntu ushobora guhura ni ikibazo cyatuma adakomeza imirimo ye ? Democratie irumvikana rwose nkuko ukuri guhora ari ukuri !! Nonese koko urumva guhagarara umuntu akavuga ko ntawundi muntu rwose ubaho wayobora u Rwanda iurumva bisobanutse ? Dufite abantu bayoboye Bank zikomeye muri Africa, dufite abagabo basobanutse aho bayobora kandi nawe ntiwisuzugure !! Noo yego dufite amateka mabi ya Genocode ariko ntazaduherane !!!

    • @ERIC
      Wabyemera utabyemera imyaka n’imyaka amateka mashya y’u Rwanda azahora yubakira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, niyo mbarutso izahora yibutsa abanyarwanda ikibi baciyemo bagakora cyane baharanira icyiza.
      Naho kuvuga ngo Kagame ashobora gusimburwa nanjye ndabyemera, ariko se mugihe agihari, agishoboye cyangwa akinabishaka kuki twamusimbuza juste pour kumusimbuza? Kuki twajya mu kugerageza abandi kandi hari uwerekana ko abishoboye? Ese kuki abo ku rundi ruhande batumva iyi ngingo yoroheje.
      Kuki usimbuza umuntu ubishoboye gusa kugira ngo umusimbuze? PLZ munsubize.

      Njye simbona impamvu yo kubahatisha dushaka undi ngo nawe ushobora kuba ashoboye kandi dufite Kagame watweretse ko ashoboye. Mwaretse tukamuha andi mahirwe tukareba ikindi atugezaho byamunanira tukamubwira tuti ruhuka urananiwe.

      Nge ni uko mbibona kabisa

      • @Fidel , wijya ubaza ikibazo uzi igisubizo nka mwarimu.Ibuka ibyo Tito Rutaremara yavugaga ati.101 izatuma tutongera kugira ikinani mu Rwanda.Kumusimbura rero nuko byanditse mwitegekonshinga kandi ibihugu byose byateye imbere birangwa no kugira inzego zikomeye aho kugira umuntu ukomeye.Iterambaere ridashingiye kubwisanzure na demokarasi bituma abandi bakora ibishoboka byose ngo babuvaneho kandi icyo gihe bya bikorwa wubatse byinshi birasenyuka.Kutubakira kuri demokarasi uba urikubakira kumusenyi.

  • Ibitekerezo byakomeje gutangwa ni byiza. Ighugu ntabwo kiyoborwa n’amaranga mutima, kiyoborwa n’amategeko aba agomba kubahirizwa. Uwakoze ibyiza arashimirwa agakomeza ndetse no kubaka igihugu cye. President wacu turamushimiye ibyiza dugezeho. Tumureke aruhuke, atubere umubyeyi uzajya aduha inama zo kuyobora igihugu cyacu bityo twubahe itegeko nshinga n’andi mategeko. Thx

  • urakoze no kuba uri kugaruka ku ma reactions yagiye akorwa!gusa hari aho ngira ngo utubwire uko ubyumva nko kuba guhindura iriya ngingo byahindanya isura ya HE akitwa umunyagitugu ndetse kiriya gice cy’abamwanga kikaba cyabona impamvu cyereka amahanga,wumva bitabaha imbaraga zo kutwangiriza igihugu? nanjye nisanze mu gice cya 2 kandi ngihagazeho gusa icyifuzo cyacu kidaciyemo nabyakira.

  • Leon ! Uri ununtu w’umugabo reka tujye tuganira ntakibazo !! Ntabwo bivuze ko yakoze byose nezA 100% !! Mu Rwanda haracyari ubukene, ubushomere, impunzi nazo ziracyahari , economy nayo uzayirebere uburyo ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro mu myaka 10 ishize ndibuka 1 USA ingana 500 rwf , ariko ubu ni hafi 700 rwf niba ntibeshye !!reba ubu banyi n’amahanga uhereye kubihugu duturanye ! So hari contribution yatanze ariko ntabwo ari Imana nkuko abandi babivuga !!
    Ntabwo undi tuzaba tumugerageza ahubwo tuzaba tumutoye kubera ashoboye niyo mpamvu habaho campain abantu bakagaraga iminshi nibyo bafuza kuzAgeza igihugu bityo hagatorwa ufite ibintu bisobanutse !! Kuki wumva ko preodent yazajya avaho ari uko byabanje kumunanira ?

  • At the moment nta wundi muyobozi washobora u Rwanda uretse Kagame, kand yarabyerekanye. Abandi ni nka ba Twagiramungu b’ibigambo gusa.

    • None se mbere ye wari uzi nza ko azarushobora? Noneho tugize nk’ibyago akarwara cg akitaba Imana(ariko ntibikabe) U Rwanda byaba birangiye?

  • Nanjye sinshigikiye ko Iyo ngingo yahinduka ngo Kagame akomeze kuyobora
    yego ibyo yakoze ni byinshi byiza Iterambere yatugejejeho riragaragara ariko ntabwo kumwongererera manda ari Cadeau mumuhereza akwiye kuruhuka hanyuma ubutegetsi bugaherekanywa mumahoro kandi dufite abantu bize bazi kuyobora icyo aricyo ureke abirirwa barabaye inkomamashyi ngo batubikirwa imbehe urugero ngo baba ABABURAKAGAME ngo ntawundi muyobozi ushoboye abo nobo H.E yabwiraga ubwo yavugaga ngo barashaka uwo bajugunyira inshingano bo bakiyicarira ngo bizamugora kubimwemeza ngo kereka ni bemera ibyo nawe abasaba nibwo azemera ibyo bamusaba.

    Ntago twifuza kuzongera kugira Amateka mabi nkaya genocide 1994 Twifuza amahoro.

  • @tegama
    Ndakwifuriza kurama hanyuma nyuma y’imyaka 20 cyangwa 30 uzabona ko ibyo watekerezaga wibeshyaga !! Kaberuka, Mushikiwabo, Kabarebe ubwo nirinze kujya hiryo nihino !! Abo bayobora !! Niba ukuri muto sinakurenganya niko wigishijwe werekwa ko PK atabayeho U Rwanda Rwahita ruvanwa kwikarita yisi !! After 20 years, you will figure out what i am talking about !!

  • Igihugu cyubakwa n’itegeko nshinga rikimeye nticyubakwa n’umugabo ukomeye! Nimwibaze impamvu ibihugu bikomeye muri démocratie bitarihindura Ngo ba Obama bakomeze. Tureke kujyana n’inkunda rubyino.

  • Uri umuntu w’umugabo rwose uvuze ukuri kubyo KAGAME Paul yatugejejeho ,ingingo y’ijana na rimwe ntikwiye kugumaho idahinduwe nihinduke atwiyoborere saha gusa twagarukira turi kumwe, hari nahandi yatugeza rwose naho abanyarugambo twarababonye ibyo bakora bamwe bahunga igihugu ntacyabaye hagize ikiba bakimarira iki? umukozi akora neza agahabwa promotion cyangwa na motivation kubwange promotion niyo kuba yakongera akatwiyoborera aho yadukuye hasubizwa naho atugejeje heza hakuzurizwa naho dushaka ko atugeza hakabaho impita gihe ,indagihe ,inza gihe. waaaaa nibyo sawa.

  • Ese abashyigikiye ko ingingo ihinduka! Nimara guhinduka akabona indi mandat yashira umwaka bigatangira kumugora! Muzongera muhindure itegeko nshinga? Ese iryo tegeko nshinga muhindurira umuntu muriha akahe gaciro?

    • Nshyigikiye rwose ko HE Kagame atakongera kwiyamamaza ahubwo agahabwa umwanya wa Visi Perezida wa perezida wa Repubulika. Bityo yaba hafi cyane yuwamusimbura akamubera umujyanama. Ariko ibi byemewe Perezida mushya ntiyaba uwo muri RPF kuko bahora bahanganye, avuye murindi shyaka niho bakorana neza Kagame agakomeza kuba perezida wa Rpf. Ikindi kandi byatuma tudakomeza guhangana n’Ibihugu bikidufasha

      • Koko umwanya wa Visi Perezida ku rwego rw’Igihugu ukwiye kugaruka mu Itegeko Nshinga abe aricyo gishyigikirwa maze uwo mwanya uhabwe HE Kagame. Ndemeranya na Uwizeye. Perzida mushya yava mu rindi shyaka ritari RPF niho yakorana neza na Paul Kagame kuko yakomeza no kumutinya no kumwubaha kandi nyuma ya manda 1 byaba bimunaniye HE Paul akagaruka akatuyobora. Bigenze bityo waba ureba ngo u Rwanda ruraba ku isonga mu Isi yose muri Demokarasi no mu miyoborere myiza. Hon Rutaremara narebe kure yegushuka HE Kagame ngo yice Itegeko Nshinga ngo ejobundi azabeariwe umucira wa mugani ngo “uwakubitira…intuza gusutama” amugereranya n’abanyafurika bihambira ku butegetsi.

        • Hanyuma se bawuvaniyeho iki ubundi? Turambiwe ayo mategeko ashyirirwaho umuntu umwe.

  • 1.Mubyukuri, ahanini abadashaka ko itegeko nshinga rihinduka, ahanini harimo ibifi bya rutura bivugako nabyo byayobora, bigaragara mumoko yose yahoze akoreshwa mu rwanda, abandi batabishaka ni abntu basaritswe n’ingengabitecyerezo ya Genocide buzuye urwango ninzigo bishingiye kumoko babitse mumitima yabo kandi abo bagaragara mngeri zose, kdi bari mubyiciro byose byabanyarwanda.

    2. kurijyewe wandika iyinkuru nifuza cyaneko yakomezwa kutuyobora ntakintu bitwaye umuntu ushaka kurya,gukora, iterambere, nibindi byiza umuntu yifuza kugeraho mubuzima.

  • reka mbabwire abazungu batwigisha Democratie ntayo bagira, ahubwo badukinga iryo jambo maze bagakomeza guherekanya, imyanya kugirango bagere kumugambi wogukomeza, gucakaza Africa muriyo System bashizeho, nahubundi muge mwicecekera. nta Demokarasi ibaho ku isi. namayeri abantu bizaniye.

  • Tegereza mumyaka irindwi uzabona ko wihenze nkana.

  • Burya rero iyo ugiriye rubanda ineza idashingiye kuburyarya barabimenya.Sinzi ikiciro ndimo muri biriya bitatu waduhaye ariko mucy’ubudehe n’icya 3 turemeranya ko Kagame afite Ishyaka ridasazwe ryo kuzamura Urwanda Rukaba ubukombe, bigaragara ko ari impano yahawe.Uzarebe Umuhanzi Uririmba atari impano ye akabikora kuko akunda muzika gusa, ntagera kuntego ndakurahiye, mureke tumwongere, dore ko yatangiye bamwe nange ndimo tutanamushaka, ariko ubu yangeze kumutima ibyitwa manda nabyo bijya kwiherezo! Kumwe na 3,700,000 nange ndamukeneye, kandi abandi bose bazakurikiraho, zizabe ibyiri nabyo tuzabitorera

  • Victor uri umuntu wumugabo ufite ibitekerezo bizima kandi bifatika, keep up kandi iyo uri uzatubere amasaderi mwiza w’URwanda . Ugire amahoro analyse zawe zirumvikana cyane. Ugire amahoro kuko ukunda igihugu cyawe kandi uranazirikana ibyiza byakorewe Igihu cyame. Icyiciro cya 3 sont de brigans thanks

    • Ndashimira uyu muntu wanditse iyi nkuru kuko agaragaje ibitekerezo bye kandi asesengura ibyabandi. Gusa ndagira ngo mwuzuze kandi mubwireko we nubwo abona kirira kiciro cya mbere cya rubanda aricyo gikwiye guhabwa ijambo njyewe mbona ataribyo kuko icyiciro cya mbere nyine nta jambo gifite ahubwo ni ibikoresho by’ibindi byiciro bibiri bisigaye.

      Abarwanya ko Kagame atakomeza kuyobora n’abashyigikiye ko yakomeza kuyobora bose bafite ishingiro. Ahubwo ikigoye kumenya ni umubare wabo nyakuri uko ungana kuko abashyigukiye ko Kagame akomeza kuyobora ni abafite umugati mu kanwa badashobora gucira kandi aba babivuga ku mugaragaro kuko ntawe ubaziza igitekerezo cyabo. Naho abarwanya ko Kagame akomeza kuyobora babivuga bihishe kuko batinya ko babizira. Iyaba ahubwo habagaho ubwisanzure buhagije cyangwa hakarebwa mu mitima niho twamenya ikiciro cyatsinda ikindi

      Ariko kuri ubu ndemeza ko abashigikiye ko Kagame ariwe uzakomeza kuyobora bazatsinda kuko bashobora gukora icengezamatwra ryabo kumugaragaro kandi ari nabo bayoboye igihugu.

      Gusa abasesengura amategeko nibo bakwiye kumara impaka iyaba babikora bya kinyamyuga. Icyakora uko njyewe mbibona kuba iyi ngingo yo kuvuga ko Kagame agomba gukomeza kuyobora kuba yarateye izi mpaka nuko irimo ikibazo nyine kandi uzashobora gukoresha rubanda nkigikoresho niwe uzatsinda

  • mwese ndabashimiye cyanee ! itegekonshinga ntirigomba guhinduka rwose tujye tureba kure ! HE Kagame si Imana ni umuntu kuki mutumva ko Donald Kaberuka, Kabarebe, n’abandi benshi bashobora kuyobora igihugu ?

  • Government yacu ibyigeho ntago guhindura itegeko nshinga aribyo … Thanks victor

  • Murakoze Kubera iy debate itagira uko isa! Ariko dukoreshe ukuri kandi tugabanye amarangamutima.
    Peresida ahindurwa Kubera guhindura gusa??
    Iyo Gallillée ataza kunyuranya na science yo mugihe cye ntabwo isi iba imeze uko iri ubu. Nti tugatinye impinduka, ntitukabe abakonserivateri (conservateurs)
    Nye sindabona icyiciro ndimo ariko ni ukuri nkurikije reaction z’abaturage mbona hari impamvu biyumvamo HE. Aho mba naho birakorwa ariko babanza guha abaturage amafi n’umuceri kugirango bazamutore. Mu Rwanda turacyafite ubwoba bwo gupfa kuko ibyabaye nta kindi gihugu nakimwe byabayemo niyo mpamvu peresida ufite igitinyiro agikenewe! Umuntu ukivuga ubushomeri wowe kakubayeho, uzigira ubuntu imyaka 12 n’urangiza utake ubushomeri? icyo kibazo nta gihugu utagisangamo ahubwo wowe uruhare rwawe ruzaba uruhe? Utekereza ko Kagamé yahinduka visi peresida uwo ntituri kumwe rwose ubwo ndumva urimo gutinya gusobanurira amahanga ko wifuza Kagamé, Kuvuga ko Peresida yaba uwo mu rindi shyaka ritari RPF ibyo byo ni urwenya kuko sinzi uburyo wabikora turamutse tubigusabye ngo ubukore! Ndongera kubwira abiyita injijuke, nyabuna ntimugahuze théories mwize mu mashuri na réalité ibera kuri terrain! Nziko byinshi twagezeho bitari biri mu itegeko nshinga. Ndumva tudakeneye intwari zicaye ahubwo ni ngombwa ko zikora. Twirengagize amahanga adushyiraho igitutu Kubera imfashanyo, wasanga ari wo mwanya tubonye wo kwitunga tudasabirije Einsitein yaragize ati: “ndashimira abampakaniye kuko batumye nishoboza ibyonabasabaga kunkorera” Byo kandi ndumva abadepites barimo kwiga guhindura itegeko si abasazi, kuko ingaruka zirimo bazagerageza kuzigira nkeya.

  • Ariko jyewe iyo nsomye ibyanditse aha bintera kwiheba. Nabanje kubabazwa nuko abanyarwanda batavuga icyo batekereza mukajya mu nama y’akazi bagaceceka ukibaza icyabazanye ugashoberwa. Natangiye kubona hari abavuga icyo batekereza none muti ibyo bavuga buriya babivuga batekereza ibindi noneho bikancanga. Muti nibyo bandika buriya sibyo batekereza. Jye mumfashe ndakomerewe. Ubwo rero abashingamateka bo ko batareba mu mitima babigenza bate?

    • @Mami, urugero naguha aho uvugako batareba mu mitima yabo, abanyarwanda turaziranye bacishamake kugirango baramuke ibyo numuco wacu akandi bakongeraho bati NTAMVURA IDAHITA.Niba ushidikanya reba uko bagiye mu muhanda bagamagana Habyarimana bari bamaze imyaka irenga 15 baramya.Urahita usobanukirwa.Uwabaha ako kayaga maze bagahumeka wahita wumirwa ndetse na bariya bari mu myanya birirwa baramya Perezida Kagame nibo baza imbere mu kumwamagana.Ese iyo ubona umuntu w’umugabo premier Ministre avuga ati nyakubahwa hano twese ntabwo dukora neza niwowe ukora neza bwana nyakubahwa perezida.Ibyo ntacyo bikugaragariza?

      • Muvandimwe Buto urakomeye,

        Mugenzi ibintu bisa bitagira isano. Iyo umwe avuze ngo oya, undi ati yego, igisa ni uko bombi bavuze ariko ayo magambo nta sano afitanye. Aba banyarwanda nta gikorwa kibi bavuga none, abandi bavugaga GUTSEMBATSEMBA. Ahubwo ndabaza nti:”wowe waje kumenya kujya inama ryari?” Burya birya wumvaga aribyo binyuze amatwi yawe? Ese kwica wari utazi ko ari bibi? Ubu se n’abadashaka KAGAME ko biri no mu burenganzira bwabo, ni kuki mutanagaragaza uwo mwemera basi (NIBA ATARI UGUTINYA KAGAME) ngo mutwumvishe tube twabashyigikira da? NYAMUNEKA BURYA ABIZE MBERE TUZI IBY’ICYIYONI NA BAKAME NTITUGISHUKISHWA AMAGAMBO KANDI TUBONA. Amahoro yawe uyakesha ayanjye & vice versa. MUREKE TWEREKEZE HAMWE TWIHANGIRE AMAHORO ARAMBYE N’AHO UMUGORE W’IYO ARADUSHUKA NGO DUHENE AREBE.

        • Muri 1991 abantu bamaganaga Habyarimana nanjye narindimo basabaga demokarasi ibyo kwamagana itsembatselmba sinzi aho ubikuye.Niba utabizi uzabaze abari bahari bazagusobanurira.Niba wari no hanze yu Rwanda washoboraga kubikurikirana mu binyamakuru.

  • Icyo nakongeraho ni uko ari abatinya kuvuga icyo batekereza ari n’abavuga cg bakandika ibyo badatekereza bagomba no kwitegura kwirengera ingorane zishobora guturuka mu mikorere nk’iyo.

    • Muvandimwe Mami,

      Ni ukuri ndagushimye ku gitekerezo utangaje. Ahubwo rero iyo icyo kintu gisobanukira buri wese, nibwira ko cyaba imwe mu nzira igororotse yo kugera iyo twifuza kujya.

      Icyekerezo kimwe twongere imbaraga zitugeza aheza.

  • Sibyiza kuyoborwa n’amarangamutima kuko akujyana aho yishakiye. Ni ryari tuzubaha inzego, amategeko n’ibindi biba byadutwaye amafaranga kugirango bigerweho? Amatora kuva kubwa Habyara ntakuri kwigeze kubamo habaga amanyanga. Mbehamya kubera analysis n’amateka abigarura buri gihe. Umukino wo guhindagura amategeko uzarangira ryari? Niba Umuyobozi ubwe atabaye urugero ku mategeko bivuga iki? Ntawanditse asaba ko itegeko rihinduka abishaka jye ndabizi. Abadahari muvuga ibyo mutazi mwumvise mu itangazamakuru ririganya gusa. Jye narumiwe.

  • Ubusesenguzi bwawe ntacyo bumariye ahazaza h’u Rwanda. None se itegeko nshinga ryatowe muri 2003 ryatorewe iki? Ni kuki habaho itegeko nshinga? si ukugira ngo igihugu kigire umuongo ngenderwaho kandi abagituye basaranganye ku byiza byacyo na contibution buri wese atanga mu iterambere ryacyo.

    Ese abanyarwanda baba hanze baga challenginga ubutegetsi ariko bamara kugera mu gihugu bagahita babusingiza bo ubabarira mu kihe cyiciro.

    Hari uwavugaga ko “ubutegetsi buriho ari agatsiko k’amabandi yitwaje imbunda”. Ubu niwe uri gusingiza ubwo butegetsi niba bwaramuhaye ruswa simbizi ariko nta n’icyo ibyo bitutsi byamugizeho nk’ingaruka.

    N’abandi n’abandi. ese iyo niyo miyoborere.

    Njye mbona ku mwanya wa President nta na kimwe gikwiye gihinduka mu itegeko nshinga kuko igihugu gifite benshi b’abahanga bashobora kukiyobora kandi kigatera imbere mu ruhando rw’ibindi bihugu.

    The debate is open

    • Muraho Zuzu muvandimwe,

      Ihangane cyane kandi. None se igihe yavugaga biriya ko utumvanga avuga nabi ubu ikikubabaje ni iki? Ni uko adahanwa? Ni uko yahinduye imvugo? None se ko yivugira ko yamenye ukuri akihana, ari wowe uwihannye wamugira ute? Nta mbabazi zirangwa iwanyu? Nyamara ikigaragara ni uko anahanwe nabyo mutabishima. Nyamuneka ni mutagira icyo mwongera basi mujye mwirinda kugira n’icyo mugabanya ku nyungu za benshi. Amahoro ya we ni yo yanjye, ngo turwane ntawe umenya uwo yungura niba anabaho, amenyekana urugamba rurangiye. NI KUKI TWIRIMBUZA? ICYEREKEZO KIMWE TWONGERE IMBARAGA BAVANDIMWE.

  • Ubuyobozibutangwa ni Mama kandi niyo izi guhitamo ubukwiye nukarwanire ubuperezida nibwabakwira ufashe million zabantu babyifuza ukagabanya iminsi igize umwaka wasanga igihe cyokuyobora cyarangira utarinjira mubiro byawe ??? Tugomba kumvako muriyisi kubahoneza Atari kuba perezindagusa hari byishi byogukora njyewe kugiti cyanjye nifuzako Umukuru wigihungu yahoraho yasaza akabusigira umwanawe maze ukarebako amahoro adahinda mubanyarwanda ( Muzafashe tubitangemo igitekerezo ).

  • murebe itegeko nshinga ingingo ya 84 ivuga kuri manda yabasenateri.none se ko batarihindura nuko abasenateri bacu baba barakoze neza?mujye mureka amarangamutima kuko nta na rimwe amarangamutima ashobora kuyobora igihugu. muzasome amateka ya MANDERA naho yari akuye south africa. kuki se yavuze ko ibyo yarwanyije atari we wabikomeza? nuko yabonaga ,ko ntamuntu kamara ubaho. miliyoni 12 zose zituye urwanda ni kagame uzikorera ku buryo avuyeho twese twapfa?

    • Gervais urumuntu w’umugabo kabisa

  • buri munyarwanda wese azi icyo ashaka mugabanye sentiments zanyu

    iyo ni imirengwe iyo adashaka umutekano cg amashuri muba mutarize kubaza se cg gutoba uryondo nkuko byahoze.

    umurengwe wica nkinzara

    • Sena yarikwiye kuvaho kuko usanga basubira mu byo abadepite baba bamaze gutora Iyo ngingo ya 84 Gervais avuga izave mu Itegeo Nshinga.

  • ndabashimiye kubwibitekerezo byanyu ariko sinareka nanje kugira icyo nongeraho guhindura itegeko mbona ataribyo kuko burya itegekonshinga nikintu gikomeye kugihugu bityo rero gutesha agaciro iriya ngingo ifite ngo umuntu umwe niwe ushoboye kuyobora ndumva ari ukwibeshya cyane kuko nubundi ntaho kagame azajya natongera kuyobora yakomeza nubundi gutanga umusanzu mukubaka igihugu cyacu tumufata nkinararibonye ubundi akareka abandi bakayobora kuko byo sinshidikanyko umuturage umubajije ibyiegeko nshinga koryahinduka yakubwira ngo ntirizahinduke kuko we ntacyo abayitayeho icyapfa nuko yibonera ibyo kurya no kumywa ubundi akiryamira mumahoro buriya murwanda dufite ikibazo gikomeye gutinya kuvuga ibyo dutekereza kubera ingarua dushobora guhuranazo kuko ngirango mwese murabizi kujya contraire nti byemewe.

  • Mr Victor Kalisa Ndayambaje, Bravo kbisa, your are a good analyst but for Me!

  • Kuva izi mpaka zatangira nsoma commentaires zazo, ariko icyo nasaba buri muntu wese ni ukwihanganira ibiva mu mateka yacu bwite no gutangiza amashya kdi meza. Muzi ko icyo cyiciro cya 1 Leon yavuze aricyo gifite abantu benshi mu Rda, ariko muri Norvege cg muri Suisse n’ahandi bateye imbere mu mibereho myiza bisa nk’aho icyo cyiciro kitabayo ku buryo umuturage utazi neza ibigwi by’abakandida biyamamariza kuba President atirirwa ajya gutora yirinda gutesha agaciro ijwi rye.

    Mwese abashaka ko rihinduka n’abatabishaka mwihangane turacyafite urugendo rurerure, mushyire imbaraga mu kwiteza imbere tuzasigire abana bacu ubukungu n’ubujijuke bihagije maze iyo demokarasi numvise benshi bibandaho izagerweho nabo kuko na ba rutuku byabafashe imyaka myinshi. Ndemera ko umuntu atagakwiye kugura imodoka yo kugendamo ahereye kuri V8, ahubwo yabanza Tous terrain akabona n’uko yitwarira agatoki avuye mu ntara. Iyo demokarasi ya USA ifite inzitizi nke: ubujiji buke, ubukene buke, influence exterieur nke mu baturage nibyo bikomeza political system mureke dukomeze twiyubake abacu bazabishyikira igihe icyo cyiciro cya rubanda rutajijutse kizaba kigizwe n’abanyarwanda bake 90% ari abo mucya 2, icya 3 nacyo nta gihugu kitabagira n’ijuru rifite opposition (satan) bo wenda bazabe 3%. Ubwo nibwo twagendera kuri logique scientifique kdi igihugu kigahabwa icyerekezo n’amategeko apana impano zo kuyobora neza.

    Ibyo guhindura iriya ngingo si byiza ariko njye nk’uwigiye ku mateka y’ibihugu byinshi iki si igihe cyo kurekura the Leader of Liberation H.E Mzee Kijana Paul Kagame. Ubutaha undi mu bemeramana nawe azaduhe analyses ze abihuza n’aho Bible cg Coroan yakwerekeza ibya 2017.

    Murakoze ba analystes basangirangendo.

  • Nakomeje gusoma comments z’abantu batandukanye, ariko icyi nshaka kongeraho ni uko finalement ndeba nkasanga byose ntacyo bimbwiye, kuko naho byagira icyo bimbwira ntacyo nahindura, surtout muri iki gihugu kitabamo Liberte d’expression namba

    Ese niyo hajyaho undi, yaduha ubwo burenganzira, aha simbizi. rero hagiyeho undi ubutegetsi ntibuhindu ntacyo byaba bimaze.

    Ariko mana, abanyarwanda nibwo bwoko bwa mbere bakonye bushirira mu nda, bugashinjagira bushira! Nsigaye nibaza niba ari ubutwari cg niba ari ubugwari. Ibaze umubyeyi wabuze umugabo we bamurigishije, akaza kumenya neza ko yaciyeho, ariko ntatinyuke ngo akore n;ikiriyo. agaturama agashiriramo, ikaririra mu mashuka, ubundi agakomeza ubuzima nkaho ntacyabaye. nkaho batamupfakaje.

    Ibi byose simbishinja HE kuko wenda wasanga biba atanabizi, ariko ni uutegetsi bwe bubikora.

    Mu Rwanda abantu bamwe babaye nk’utumana, nibo bacuruza bikagenda kuko bahawe za monopole, nibo baburana bagatsinda kuko abacamanza babafite mu mifuka yabo, nibo, nibo, nibo.

    Yewe nize itangazamakuru ariko mbabazwa nuko nta munsi nzarikoresha nyabyo igihe Urwanda Rwanga uvuga ibitagenda, Ngaho Maralia ngo yaracitse kandi ibica bigacika, ngaho ngo Bwacyi ntikibaho kandi abana birirwabapfa. Kandi nyamara kuvuga ibitagenda, si bibi ahubwo ni inzira yo kubonera ikibazo umuti.

    yewe nibyo HE na his government bakoze ibyiza, ariko bareke guhahamura abantu, kuko nubwo tuba tugenda mu mihanda twarahahamutse twarashize.

    Yewe Nzabandora ni umwana w’umunyarwanda!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish