12 Comments

  • Yh ningombwa kuva motiva, gusa ntihabeho gukabya kuko ibacuruzi bindabo, furari, decoration ko bo batabitangira ubuntu??!!

  • Niko Dafa, nawe se ukeneye “motivation” ngo ugire uruhare muri gahunda zo kwibuka Genocide?

  • None se wumva yakorera ubuntu!? Ubwo budget ibigo na Leta biba byateguye mukwibuka ugira ngo ni ayi iki!? Erega mukwibuka ubuzima abakozi ba leta baragumya bagahembwa kandi nawe aba atunze na Gitari ye.

  • Oya Kibwa 2, uzashake ukundi ukorera cash. Mujye mugira décence/decency ariko ushobora kuba ntabyo wigeze.

  • mureke tujye dushyira mu gaciro. None se gukora indirimbo muri studio ni ubuntu? ubu se abashaka umuhanzi baba ari bake? kuba hari ikintu yagenerwa ndumva bifite ishingiro kuko nawe hari ibyo aba yarakoze. Ikintu cyose ni ifaranga muri iyi Si kuko nawe akeneye kubaho.

  • Ariko mujye mugabanya ubu civile, ubuse wari wabona Minister, Depite cg umuyobozi wa CNLG wahaguruste ikigali akajya kwibuka i Karongi cg Musanze cg Cyangugu atabanje kwandikisha Frais de Mission!? Ayo niyo yambere abanza gusaba mbere yuko atekereza nibyo ari buvuge, kereka niba utazi mission muri Leta icyo ari cyo!?

  • Yeah kibwa kabiri ndagushyigikiye.

  • Oya na none Kibwa 2. N’umutwe w’inkuru uravuga abahanzi bashakira “amaramuko mu Kwibuka.” Ibi bitandukanye cyane no kuba bakwishyurwa ibyo bakoresheje cyangwa bagafashwa mu ngendo aho bagiye gufatanya n’abandi kwibuka, etc. Na frais de mission ni kimwe, si izo gushakiramo ubuzima ni izo gufasha abazihabwa gukora akazi nyine. Umuhanzi ushakira inyungu cyangwa ubuzima muri ibi bikorwa ni umuhemu ahubwo. Hanyuma, ibi by’ubu civile byihorere kuko nta hantu na hamwe bihuriye n’iyi nkuru: kuba umu civile ntibivuga kutagira ibitekerezo bizima. Ikindi, nabaye umusirikare kuva muri 1992 kugeza mu mwaka wa 2002. Nzi rero neza cyane ko kizira kwishyuza ibintu bimwe na bimwe.

  • Eraga nu ubundi inkuru ivuga Magana atanu twa Transoprt gusa, ntabwo ari umushahara bishyuza!!! Hahahaa

  • Kibwa 2: Ndabona useka cyane ariko iyo ni frustration!! Sorry, ariko icyangombwa ni iki: Abishyuza bazaririmbe cyangwa babireke, ariko abicanyi twarabatsinze inshuro zitabarika kandi n’ubu ntidusinziriye! Ababashyigikiye frustration yabo si ikibazo cyanjye!

  • Ariko dore aho abanyarwanda mumbabaza! Ubwo uririmbye afasha abantu kuzirikana abo twabuze akabihemberwa…..no kuba abantu bakwigunga amage akuzura umutima buri wese ukwe twahhitamo iki? Abbagiye aho bari batwifuriza kubaho….kandi abaririmbyi nabo nta kindi kibatunga! Tout travail merite salaire

  • @ Haa: Wibyita gufasha abantu ngo wongere unabyite akazi kabatunga. Hitamo kimwe. Wenda biterwa n’imyumvire abantu badahuje, ariko jye ndi umuhanzi sinakwifuza gutungwa n’amafaranga nakuye mu kuririmba mfasha abantu bamariwe imiryango kwihangana. Sinzigere ngira iyo mpano rwose.

Comments are closed.

en_USEnglish