Digiqole ad

Uwinkindi yabwiye urw’Ikirenga ko ibyamukorewe byateguwe

 Uwinkindi yabwiye urw’Ikirenga ko ibyamukorewe byateguwe

Uwinkindi, yafatiwe i Mbarara muri Uganda tariki 30/06/ 2010,avuye muri Congo Kinshasa ku mazina ya Jean Inshitu, ari kugerageza kugura ubutaka ngo ature aho Mbarara

 “ Byakozwe huti huti  hategurwa abatangabumya bazanshinja,”;

“ Hategurwa kwirukana abavoka banjye bazi dosiye yose”;

“ Hategurwa gushyiraho Abavoka ntazi ”;

“ Hahita hakurikiraho icyokere cyo kunshinja, …mbuzwa kwiregura”.

Ni ibyatangajwe na Uwinkindi Jean mu rubanza rw’ubujurire yatangiye kuburana n’Ubushinjacyaha kuri uyu wa 06 Mata 2015 aho yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko ibyakozwe byose birimo guhagarika abari basanzwe bamwunganira mu rubanza aburanamo n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku byaha birimo ibya Jenoside, byarateguwe hagamijwe kumuvutsa uburenganzira bwo kunganirwa no kwiregura.

Uwinkindi, yafatiwe i Mbarara muri Uganda tariki 30/06/ 2010,avuye muri Congo Kinshasa ku mazina ya  Jean Inshitu, ari kugerageza kugura ubutaka ngo ature aho Mbarara
Uwinkindi, yafatiwe i Mbarara muri Uganda tariki 30/06/ 2010,avuye muri Congo Kinshasa ku mazina ya Jean Inshitu, ari kugerageza kugura ubutaka ngo ature aho Mbarara

Iburanisha ryabimburiwe n’impaka ndende zafashe hafi amasaha abiri n’igice kuko nyuma yo kugaragaza ko Me. Gatera Gashabana na Niyibizi Jean Baptiste bishyuye amande bari baraciwe, Umucamanza yabajije aba bagabo n’uwo bunganira (Uwinkindi) urwego ubwunganizi bwaba bugiye gukorwamo bakaza kwemeranywa ko babikorwa ku buntu kandi ku giti cyabo.

Indi ngingo yazamuye impaka mu rukiko ni inzitizi zatanzwe n’Ubushinjacyaha bwagaragazaga ko ubujurire bwa Uwinkindi bukwiye guteshwa agaciro gusa Urukiko ruza kwanzura ko izo mpamvu zabwo (Ubushinjacyaha) arizo zidafite agaciro.

Ahawe umwanya ngo asobanure ikirego cye; Uwinkindi Jean yavuze ko kuvutswa uburenganzira bwo kunganirwa no kwiregura byateguwe.

N’ubwo atatunze agatoki uwabikoze cyangwa icyari kigamijwe, uwinkindi yagize ati “ jye nabonye ari umuteguro wateguwe, byatangiye ibibazo by’abatangabuhamya bagombaga kunshinjura bipfundikirwa (bidasobanurwa), abavoka banjye babibaza ntibabihabweho ibisobanuro

Ahubwo hategurwa abagomba kunshinja,..hategurwa kwirukana abavoka bajye bazi dosiye yose uko yakabaye;…hategurwa kumpatira abo ntazi (abavoka) hahita hashyirwaho icyokere cyo gushinjwa n’Abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha,..mbuzwa kwiregura”.

Uwinkindi yahise agaruka ku iyirukanwa rya Me. Gatera Gashabana na Niyibizi Jean Baptiste bamwunganiraga we (Uwinkindi) yise kuvutswa uburenganzira bwo kunganirwa no kwiregura.

Yavuze ko byakozwe ku zindi nyungu zihishe inyuma we atazi, ati “ birukanywe nta baruwa yajye igaragaza ko mbarambiwe,…yewe nta n’iyabo yigeze yandikwa igaragaza ko bandambiwe cyangwa bananiwe.”

Yakomeje agaragaza ko nyuma y’uyu mwanzuro wafashwe n’Urukiko Rukuru wo kwirukana abavoka bari basanzwe bamwunganira ndetse urugaga rw’Abavoka rugahita rumugenera abandi atihitiyemo abona bihabanye n’ibyo inzego z’ubutabera bw’u Rwanda zemeranyeho n’Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (Arusha) rwamwohereje.

Ati “ nkurwa Arusha, u Rwanda rwari rwemereye TPIR ko nzabona ubutabera buboneye, nanjye nza mfite icyo kizere ariko kiza kuyoyoka urubanza rusa nk’urugeze mu isoza”.

Uwinkindi yongeye kubaza impamvu abamwunganira birukanywe urubanza rwenda kurangira kuko hari hegereje igihe cyo kumva ubuhamya bw’Abatangabuhamya b’impande zombi.

Urukiko rwahise rumubaza impamvu aba bavoka yari amaze kugenerwa yabanze, avuga ko ari uko byari binyuranyije n’ibyari byemeranyijweho ubwo yajyaga koherezwa mu Rwanda mu myaka itatu ishize, ndetse ko binyuranyije n’amategeko amurengera by’umwihariko amategeko agenga imanza zimuriwe mu Rwanda.

Yagaragaje ko umwe muri bo ariwe Me Hishamunda Isacar adafite ubushobozi bwo kuburana izi manza kuko ngo yigeze gusubizwa inyuma n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga mu rubanza rw’uwitwa Mbarushimana Emmanuel nawe ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside.

Naho undi we ngo nta burambe buhagije afite nk’uko byavuzwe na Uwinkindi aho yavuze ko yinjiye mu rugaga rw’abavoka muri 2010 mu gihe ngo itegeko rigena ko umwavoka wemerewe kuburana imanza zoherejwe mu Rwanda agomba kuba nibura afite uburambe bw’imyaka 10.

 

Uwinkindi arifuza ko yasubizwa Me Gashabana na Me Niyibizi

Abajijwe ikifuzo cye, Uwinkindi yagize ati “ Ikiri ku isonga ndumva nasubizwa abavoka banjye (yatangiranye) kuko nibo bazi dosiye yanjye”.

Urukiko rumubajije icyakorwa mu gihe amategeko yaba agaragaza ko bidashoboka, yagize ati “ ubwo hagaragazwa ibyaha bibazitira hanyuma ngahabwa urutonde rw’abavoka bose nkihitiramo, ariko abo nahitamo bahabwa umwanya uhagije wo kwiga dosiye ubundi urubanza rugatangira bundi bushya”.

Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko mu gihe uregwa atishoboye, kwihitiramo umwunganira atari ihame n’ubwo ariko byamugendekeye akigezwa mu Rwanda.

Babajijwe ikifuzo cyabo, Me Niyibizi Jean Baptiste umwe mu bunganira Uwinkindi yagize ati “ qualities se ko tuzujuje, tukaba tutarananiranywe n’uwo twunganiraga, turumva twasubizwa umurimo wacu”.

Ibi byo ubushinjacyaha bukavuga ko kuba aba bavoka barirukanywe ari uko bananiwe kumvikana na minisiteri y’Ubutabera isanzwe ibahemba, ibintu Me. Gashabana yavuze ko atari ko biri kuko ngo amasezerano bayagiranye n’urugaga rw’abavoka aho kuba MINIJUST n’ubwo ariyo yabirukanye.

Imyanzuro y’uru rubanza izatangazwa tariki 24 Mata.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Biragaragarako hari ikihishe inyuma!Kuki se abavoka be birukanywe nta cyaha babashinja?

  • Ahaa niba se tuvuze ko yabeshyewe wenda ko ntabihamya none yabuze numwe wamushinjura mubo yaba yaragiriye neza? gusa sinagushinza tutaraturanye gusa mujye mwibuka ko ikibi cyose kigira ingaruka niba urengana imana niyo izakurenganura.

  • Courage mon frere sinzi ko uzava mumaboko yaba bantu pe bafunga umunwa abantu utishwe ahagaze agahotorwa

Comments are closed.

en_USEnglish