Digiqole ad

Neza cyangwa nabi, Abanyarwanda biteguye guharanira amahoro – P.Kagame

 Neza cyangwa nabi, Abanyarwanda biteguye guharanira amahoro – P.Kagame

Perezida Kagame n’umugore we bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

07 Mata 2015 – Ijambo rya Perezida Kagame mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yavuze ku bibazo u Rwanda rw’ubu ruhura na byo rutiteye bikurikira Jenoside, ariko avuga ko Abanyarwanda biteguye ku buryo bwose guharanira amahoro ngo igihugu cyabo kidasubira mu mateka mabi.

Ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagezaga ijambo ritangiza icyunamo ku bantu batoranyijwe bari baje  ku Gisozi no ku Banyarwanda muri rusange
Perezida Paul Kagame agezaga ijambo ritangiza icyunamo ku bari baje ku Gisozi no ku Banyarwanda muri rusange

Perezida Kagame yafashe umwanya avuga ku kibazo cy’umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside mu Rwanda, ugifite ingengabitekerezo yayo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Avuga ko bibabaje kuba amahanga iyo ageze ku kibazo cya FDLR ahita ashaka impamvu za politiki zo kutarandura uyu mutwe.

Ati “Ibyo bivuze ko abantu twibuka uyu munsi barimo n’ibihumbi by’abantu bashyinguye aha kuri bo hari impamvu y’urupfu rwabo, ntabwo ari ibyo bita Jenoside,  bishobora kuba ari impamvu za politiki bazize, kubera iyo mpamvu FDLR bakayifata nk’amata y’abashyitsi bityo nta we ukwiye kuyikoraho.”

Perezida Kagame yakomoje kandi kuri Filimi ya BBC yiswe “Rwanda, untold story” avuga ko ari uburyo bwo guhakana Jenoside, ko abishwe aribo babiteye.

Avuga ko ibi bijyana no kuba hari amahanga agicumbikiye abakoze Jenoside nka ba ‘VIP’ ndetse ko imigambi bacura ku Rwanda amahanga ayifata nko kurwanya ubutegetsi bubi buri mu Rwanda butarimo ubwisanzure, butarimo demokarasi.

Ati “Ariko u Rwanda rwarahindutse, kandi ntiruzongera kuba uko rwahoze, rwahindutse rwiza kandi bizahora bityo. N’aho bavuga hatari ubwisanzure na demokarasi hari abantu.

U Rwanda rurimo abantu bigenera agaciro bakakiha,  ahari abantu bameze batyo n’ibyo bintu byose birahari kandi n’ibidahari bizaboneka.”

Mu magambo akomeye yongeraho ati “Kubona abigisha ubwisanzure, demokarasi n’uburenganzira bw’abantu ari bo bagirira u Rwanda batya bakaba ari bo bafata abishe miliyoni y’abantu bakabahoza, bakabafata nk’amata y’abashyitsi! Baribeshya igihugu cyarahindutse.”

Perezida Kagame yavuze ko kwibuka ari uguha agaciro abapfuye kandi badateze kwibagirana, avuga ko ntawibutsa u Rwanda kwibuka kuko ari ugusubiza agaciro abapfuye no kugaha abakiri bazima.

Ati “Ako karengane kagiye gakorerwa u Rwanda ndagirango mbwire Abanyarwanda ko byatuviriyemo imbaraga zidasanzwe zo guhangana n’ibibazo byacu. Ucitse intege ajye asubiza amaso inyuma arebe iyi miliyoni y’Abanyarwanda yumve ko aba ahemutse, ahemukiye aba bazize ubusa.”

Asoza ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko hari ibibazo Abanyarwanda badashobora kwikemurira nk’igihugu gito, gifite ibibazo byinshi, kiri ahantu hafunganye.

Ati “Ariko, ni igihugu cy’abantu bafite ubushake, biteguye guharanira amahoro… ku ntambara cyangwa ku mahoro biteguye guharanira amahoro.”

Perezida wa Repubulika n'umugore we bahagaze imbere y'imva z'inzirakarengane bategereje kuzishyiraho indabo mu rwego rwo kubaha agaciro
Perezida wa Repubulika na madamu imbere y’imva z’inzirakarengane bategereje kuzishyiraho indabo mu kubasubiza icyubahiro
Perezida Kagame n'umugore we bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida Kagame na madamu Jeannette Kagame bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame n'umugore we bahagaze iruhande rw'ahashyinguye inzirakarengane  bategereje gushyira indabo kumva mu rwego rwo kubaha icyubahiro
Ahashyinguye abishwe muri Jenoside ku rwibutso rwa Kigali mbere gato y’uko bashyira indabo ku mva zabo
Musenyeri Smalargue Mbonyintege ni we wasomye ijmbo ry'imana
Musenyeri Smaragde Mbonyintege ni we wasomye ijmbo ry’imana aranasenga
Perezida Paul Kagame yanacanye urumuri rw'icyizere ku rwibutso rukuru rwa Gisozi
Perezida Paul Kagame acana urumuri rw’icyizere ku rwibutso rukuru rwa Gisozi
Ubwo Perezida Paul Kagame  n'Umugore we bacanaga urumuri rw'icyizere
Yafatanyije na Madamu Jeannette Kagame
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Francis Kaboneka na Mayor w'Umujyi wa Kigali Fideli Ndayisaba n'abandi bayobozi bari bitabiriye uyu muhango
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka na Mayor w’Umujyi wa Kigali Fideli Ndayisaba n’abandi bayobozi bari bitabiriye uyu muhango
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari batoranyijwe guhagararira abandi ku Rwibutso rwa Gisozi
Bamwe mu barokotse Jenoside bitabiriye uyu munsi ku Rwibutso rwa Gisozi

Photos/A E Hatangimana/UM– USEKE

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Interahamwe zatumazeho abantu,abana zibahindura imfubyi.
    Abashakashatsi bari bakwiye kujya batubwira bamwe mubari mu bushorishori bw’izi nkozi zibibi.
    Gusa Président w’interahamwe ku rwego rw’igihugu ngo yari umututsi w’ikibungo witwa KAJUGA ROBERT.
    Ababisobanukiwe batubwira uyu Kajuga wateguye akanayobora genocide na benewabo uwo ariwe nuko yarateye rwose tukamenya amateka ye.

    • Njye mbona FPR nayo yarahemutse cyane, kuko yanyiciye famille hafi yose nkaba ntaburengazira mfite bwo kubibuka.

      • Uraho Nza, mpore ariko niba usaba uruhushya rwo kwinbuka abawe barakugaya niba utibeshyera.

        Baba barabaye igitambo cy’inkozi z’ ikiba ariyo mpamvu wakavumye abakuruye imirwano aho kugaya abirengeraga. Gusesengura ni ngombwa kuko bikwiye kumenyekana ko mu mirwano uwo rihitanye yigendera. Sinacira abawe urubanza ariko kandi ikiguzi cyo kurebera nta kindi ni uko havamo ibitambo nyine. Iyo abaturage banga kwicana nibwira ko twese tuba dufite abacu. Ubwo rero twihangane kandi dufatane urunana byo kuzongera kubaho.

  • @ Banga,

    Nibyo Kajuga Robert president w’interahamwe au niveau national yari umututsi muremure wakomokaga muri commune Rukara i kibungo.
    intambara igeze ikigali yahungiye i butare acumbika muri hôtel Ibus n’abashinzwe kumurinda, mu matariki nka 20 mata 1994,ari nabwo génocide yahise itangira i butare.
    Numva ko no mu muryango we benshi bishwe muri génocide. Gusa ntawe uzi irengero rya Kajuga ntanujya amuvuga.

    • Uraho ga Gatama,

      Uwo ashobora kuba yarapfuye kabiri. Wibwira ko uwo yari acyitwa umututsi? Buriya uzabaririze yatangaga abagabo ko atigeze ubututsi bivuga ngo ubwo yari yarapfuye ahagaxze.

      Uwo niwe ubabaje cyane kuko iyo apfa kuba umugabo akazira icyo atikururiye aho kuzira ko yapfuye ahagaze. Nyamuneka witoneka izo roho nibwira ko niba ibyo amatorero atumenyesha ari byo yaba ari mu muliro. Nyamuneka dufatane urunana twubake ejo heza.

  • Ariko ayo magambo muyakurahe ajijisha abanyarwanda? Kajuga ntawabayeho n’amagambo yakwirakwijwe nabashaka kuyobya uburari kuko uwayoboraga interahamwe mu rwego rw’igihugu n’umugabo witwaga NKEZABERA wahoze muri MRND.
    ibindi nugushakisha kabisa.

  • ariko igihe kirageze ko abanyarwanda tureka kujya tumira ibivuzwe nabayobozi byose nkukuri amahoro ntashobora gushakishwa nabi iyo bibaye nabi ntabwo aba akiri amahoro ibyo tuvuga uyu munsi byaranze icyo gihe cya genocide turacyabibona uyu munsi abantu baracyapfa bishwe nabandi bahuje igihugu kenshi bakabaye babarinda none ngo u Rwanda ntiruzongera?! please? niba rutarongera se ibi byitwa iki?

  • @ Banga,

    Nibyo koko Chef w’interahamwe ku rwego rw’igihugu yari umututsi witwaga KAJUGA Robert,umusore muremure wavukaga muri commune Rukara i kibungo hafi y’igahini. Yari akomeye ku buryo n’abasirikali bamutiyaga kabisa. Intambara ikomeye muri kigali Kajuga yahungiye i butare atumbika muri hôtel Ibus,we n’abari bashinzwe kumurinda.
    Icyo gihe ninabwo ubwicanyi bwatangiye muri butare perefe Habyalimana amaze kwicwa.
    Kajuga rero numva ko mumuryango we benshi bapfuye muri genocide,ariko we sinamenya irengero rye kuko ntajya avugwa.

  • Ibyo prezida wacu avuga ni ukuri.uwaduha abandi bantu nkawe nibura muri buri Ntara tukaba dufite umuntu w’intwari nka Paul Kagame. ndababwiye icyi gihugu cyatera imbere ndetse byihuse.

  • Kajuga yabaye ho aba na president w’interahamwe mwene nyina na se mukuru we atuye aho Kimihurura aho yashanye nu mu damu ufite agence en douane …,abazi uyu muryango bemeza yuko gushyingira no gushyingirwa n’interahamwe biri mu bibaranga kuko igice kinini cyabo cyashakanye naba genocidaire ex: nku mukobwa bashyingiye umu genocidaire uri mu bubiligi uramurora uko abayeho ukagira agahinda !!!!

    Kajuga we yarapfuye.

  • Uraho ga Munyarwanda,
    Uwo ubwo yagerageje kuba umuntu niha yarahuye n’impanuka wimusonga. bo ni abavandimwe ni uko bayobye.Ubundi mukinyarwanda ngo iyo abavandimwe bacanze ibirenge ukuramo icyawe, nymara bafatanyije n’abasahuzi, barabashuka baratumarisha none ngaho barishyura abandi bigaramiye bagikoresha ayo mayeri ngo ni za democracy. Ese iyo democracy ninde wayumva nk’aho atabazi ra? Ibuye ryagaragaye ntiriba likishe isuka. Dufatane urunana twiyubakire igihugu cyo ngoma ya twese.

  • NZA, sintukana ariko nagira ngo ngucire umugani kandi njye n’inama ” Umugabo mbwa anyagiranwa n’abandi ati jye naboze”, ninde muri iki Gihugu cyacu jenoside itagizeho ingaruka? Ndahamya ko ntawe! Ikibazo tugomba kwibaza twese ni iki: nakora iki kugirango ibyabaye naba narabigizemo uruhare rutaziguye cyangwa ruziguye, naba ntaruhare nabigizemo, kugirango bitazongera kubaho ukundi mu Gihugu cyacu ndetse n’ahandi twaba dushobora kugira uruhare rwo kubikumira? Ese uwakubujije kwibuka abawe ninde? Hari itegeko rya Leta wabwira abandi ribikubuza? Cyangwa se ni ipfunwe bigutera? Niba baragize uruhare muri jenoside ba umugabo ubyirengere ujye wibuka ko baguhemukiye, ariko wange guhemuka nkabo! Ubwo nibwo butwari! Dukomere Banyarwanda dufatane urunana twubake urwatubyaye.

  • Nyakubyara we naho bavuga ko hatari Demokrasi hari abantu. ndagukunda cyane uragahoraho byibura abantu barahari ntawabishe, oh President wacu uzajye mu ijuru gusa nicyo nkwifulije. Gusa umenye ko dufite imbaraga duterwa no kukugiraho President turagukundaaaaaaaaaaaaa twiteguye guharanira amahoro rwose muburyo ubwo aribwo bwose Imana iguhe imbaraga n’ubwenge bwo gukomeza kutuyobora

  • Ni mureke twibuke abacu ariko kubibuka tubaha n’agaciro nugufasha abasigaye kandi tukanashyigikira umukuru w’igihugu cyacu igihe aba yerekana ubufasha n’indiri yabo babikoze atarya indimi kuko aba azi ko avugira abanyarwanda kandi bintwali.murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish