AMAFOTO y’umukino wa APR FC na Al Ahly mu Misiri
Nta gitunguranye, muri week end APR FC yatsindiwe mu Misiri 2 – 0 nyuma yo gutsindirwa mu Rwanda mu mukino ubanza nabwo 2 – 0. Umunyamakuru Reda Ghanem wo mu Misiri yabwiye Umuseke ko uyu mukino Al Ahly nabwo yagaragaje ko irusha byinshi APR FC cyane mu marushanwa nk’aya y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa.
Al Ahly yagaragaje ingufu nyinshi kuri uyu mukino kurusha muwabanje i Kigali nk’uko bivugwa n’umunyamakuru Reda Ghanem.
Kuri uyu mukino Moomen Zakaria yatsinzemo ibitego bibiri wenyine ku munota wa 30 na 49. Icya mbere yagitsinzwe ku mupira yahawe na Hussein El-Sayed.
Uyu mukinnyi Zakaria akaba yaravuye mu ikipe ya Zamalek mukeba ukomeye wa Al Ahly mu kwezi kwa mbere uyu mwaka. Ibi nibyo bitego bya mbere atsinze muri iyi kipe.
Abatoza Vincent Mashami wungirije muri APR FC na Ibrahim Mugisha utoza abazamu bari muri stade badatoza kubera ibihano bashyitiweho n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ubusanzwe ihita imenyesha CAF ibyemezo byayo.
Aba bahagaritswe imikino itatu kubera imyitwarire ku mukino wabereye i Rusizi APR imaze gutindwa.
Aya ni amwe mu mafoto y’uyu mukino:
Photos/Reda Ghanem
Faustin NSENGIYUMVA
UM– USEKE.RW
8 Comments
Kwari ukwigaragaza gusa bari barasezerewe cyera,gusa ni dutegure bizaza
Hahaha hahaha..A.P.R Iyo Yatsinzwe mba Nunva meze Bon.. Igikona Bacyinitse Mu Gisafuriya Cyuzuyemo Igikoma !! Ngayo Nguko Ibaba Rurahasigaye
Ndakeka ufana Rayon
gutsindwa kwa APR kuntera akanyamuneza
APR yagize amahirwe menshi. iyo haba abafana nk’abo twabonye i Kigali gusa yari krya 6. Nigaruke ku itetero yitetere
We have really no football in Rwanda….
Yewe yewe,hanyumase kwishima ko APR yatsinzwe idatsinzwe namwe byo bivuze iki koko,wagirango mwarwaye indwara yitwa APR ariko buriya niyo muryamye ntimujya murota APR FC koko,umuntu nukuzajya ababona akababwira ngo mwapfa APR mugakuramo akarenge kuko ndumva yarabahabuye cyane,ntakundi byagenda burya umugabo aratinywa na kera kose byahozeho gusa ikibazo cyanyu nuko mutinya ariko intinyi yanyu mugashaka kuyisigiriza ngo APR barayibira,barayitetesha …… mwe se iyo mwatsinze kuki mutavuga ko babibiye cyangwa iyo APR yatsinzwe kuki mutavuga ko bayibye?yewe muzajye kwa muganga kwivuza iyo ndwara yabateye kwifuza no kugambirira nabi.
iyi match yari danger waaaaaa Watch this http://www.yopika.tv/20150510/v-haha_sport_1_name-1068735-554e8043648ed6.10117393.html
Comments are closed.