
U Rwanda ni urugero rwiza ku gihugu cyacu – Transparency I. ya Niger
Mu ruzindiko rw’iminsi itanu bamazemo mu Rwanda, abakozi b’ikigo gishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane (Transparency International-Niger) batangaje kuri uyu wa 28 Gashyantare 2015 ko babonye byinshi mu Rwanda bituma ruba intangarugero ku gihugu cyabo mu kurwanya ruswa birimo kuba ubuyobozi bwaregerejwe abaturage, amategeko ya Leta afasha gukumira ruswa ndetse n’ubushake bw’igihugu mu kuyirwanya.
Umuyobozi wa TI-Niger yavuze ko batekereje gukora urugendoshuri mu kurwanya ruswa maze bagahitamo u Rwanda bitewe n’urwego igihugu cy’u Rwanda kimaze kugeraho mu kuyirwanya mu gushyiraho amategeko ayikumira no kuyubahiriza.
Maman Wada umunyamabanga mukuru wa TI-Niger ati: “Mu bihugu byinshi by’Afurika usanga bafite inyandiko zisobanutse neza ariko gushyira mu bikorwa ibyanditse bikaba ikibazo, u Rwanda icyo rubarusha ni uko rushyira mu bikorwa amategeko aba yashyizweho.”
Mme Wada yongeyeho ko ikibangamiye ubutegetsi bw’igihugu cya Niger ari amategeko yakera adasobanura neza n’ingaruka za ruswa kuko itegeko rihana ibyaha ryagiyeho mu mwaka wa 1963 kandi ruswa uko igenda yiyongera iba igomba kugendana n’amategeko mashya yo kuyikumira no kuyirwanya. Gusa ngo bafite ikizere ko umunsi uzagera ikibazo cya ruswa ikagabnuka muri Niger.
Kuba u Rwanda rwaraje ku mwanya wa kane mu bihugu bya Afurika byabashije kurwanya ruswa kuburyo bugaragara ngo ntivuze ko ruswa yacitse, umunyamabanga nshingwabikorwa muri TI-Rwanda Appolinaire Mupiganyi avuga ko ruswa ikigaragara mu nzego zose haba iza Leta n’izabikorera cyane cyane mu gutanga za serivisi zitandukanye nk’akazi bitewe n’uko abanyarwanda batarumva neza akamaro ko gutanga amakuru kuri ruswa.
Mupiganyi yaboneyeho gusaba abanyarwanda kugira uruhare mu gutanga amakuru yaho ruswa igaragaye kugirango Transparency International-Rwanda ibashe kugera ku nshingano zayo.
Abanyarwanda bijejwe ko umuntu wese utanze amakuru kuri ruswa agirwa ibanga mu rwego kubungabunga umutekano we.
TI-Rwanda kandi yashyizeho abafatanyabikorwa bita abakorerabushake mu turere dutandatu bagamije gukusanya amakuru kuri ruswa maze bakayabashyikiriza.
U Rwanda ruri ku mwanya wa kane muri Afurika nk’uko byagaragajwe n’icyegeranyo cyakozwe na banki y’isi mu mwaka wa 2010, rukaba ku mwanya wa 50 ku isi mu kurwanya ruswa.
Ibindi bihugu byaje imbere y’u Rwanda birimo Botswana ku myanya wa mbere, Cape Verde ku mwanya wa kabiri naho Mauritius ku mwanya wa gatatu.
Thėodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
3 Comments
ni byo koko mu Rwanda turi ku mwanya mwiza mu rugamba rwo kurwanya ruswa kandi n’ubundi urugamba rurakomeje kuko kuyirwanya ari uguhozaho
Ariko mwibuke ko ruswa y’igitsina yo yafashe indi ntera ikomeye cyane .
None se uriya mudamu wasenyewe kubera 50000frs ko hari n abandi benshi mubyita iki?
Comments are closed.