“Nta bwoba na buke ntewe no kuririmba live muri PGGSS5”- Rafiki
Mpazimaka Rafiki umuhanzi wamenyekanye cyane mu njyana yise “Coga Style”dore ko ari nawe wayizanye mu Rwanda, avuga ko nta bwoba na buke atewe no kuba yazaririmba live mu gitaramo cyo gutoranya abahanzi 10 bakunzwe mu Rwanda bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5.
Ku wa gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2015 nibwo hatangajwe ko Rafiki ndetse n’itsinda rya TNP binjiye mu mubare w’abahanzi bagomba kuvamo abazitabira irushanwa rya PGGSS5 nyuma yo gusezera kwa Urban Boys. Rafiki avuga ko nta bwoba na buke afite atewe n’iryo rushanwa.
Mu kiganiro Rafiki yagiranye na Umuseke ubwo yari amaze guhamagarwa mu bahanzi bagize amahirwe yo guhatanira mu bazajya mu 10, yavuze ko nta kibazo na kimwe atewe no kuririmba live ngo abe yatambuka uwo mutaru.
Yagize ati “Maze igihe kinini muri muzika, nzi inzira iyo ariyo yose yamfasha kuba natambuka uriya mutaru udutegereje nk’abahanzi 16 bagomba kuvamo 10 bazakomeza.
Nibaza ko nta bwoba na buke mfitiye iriya stage ku bijyanye no kuririmba live, kuko n’ubusanzwe kuririmbira kuri ‘CD’ ibyo bita Playback simbiheruka. Niyo mpamvu numva nta bwoba mfite”.
Benshi mu bakurikirana ibijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda, bemeza ko Rafiki ashobora kuzagira amazina menshi y’abahanzi abangamira basanzwe bakunzwe mu Rwanda. Bityo bakaba banasezererwa mu bahanzi 6 bagomba kuvamo.
Icyo gitaramo cyo gutoranya abahanzi 10 bagomba gukomeza mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Styar5, biteganyijwe ko kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2015 ahasanzwe habera Expo i Gikondo.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
umusaza courage kabisa turagushyigikiye warah
Comments are closed.