Month: <span>January 2015</span>

FDLR ishobora gutangira kuraswaho n’aka kanya! – Min. Mashabane wa

Maite Nkoana-Mashabane Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Africa y’Epfo yatangaje kuri uyu wa 27 Mutarama ko ibitero ku mutwe wa FDLR uba mu burasirazuba bwa Congo bishobora gutangira n’uyu munsi. Mbere y’Inama yaguye y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe uyu munsi i Addis Ababa, Mashabane yatangaje ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye za Force Intervention Brigade, zirimo n’abasirikare b’igihugu […]Irambuye

RMC yamaganye ihezwa ry’abanyamakuru muri Miss Rwanda 2015

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) kuri uyu wa 27 Mutarama 2015 rwanenze Rwanda Inspiration Back Up yahawe imirimo yo gutegura itorwa rya Miss Rwanda 2015 ku guheza abanyamakuru mu itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2015 aho  aho abemerewe gutara amakuru y’ibazwa ry’abarushanwa ari ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru(RBA) gusa. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu kabiri, Fred Muvunyi umuyobozi […]Irambuye

Oracle igiye kongerera urubyiruko ubumenyi mu gukoresha Software yitwa Oracle

Kuri uyu wa kabiri tariki 27 Mutarama muri Hotel des mille collines hasinyiwe amasezerano y’ubufatanye hagati ya WDA na Sosiyete y’Abanyamerika y’ ikoranabuhanga ku rwego rw’Isi yitwa Oracle kugira ngo izafashe Abanyarwanda bazigishwa na WDA kugira ubumenyi bwisumbuye mu ikoranabuhanga rigezweho. Igikorwa cyo gushyira umukono kuri aya masezerano cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye baturutse muri MYICT, […]Irambuye

Lagarde ashyigikiye Politiki y’ubwumvikane ngo yatanze umusaruro mu Rwanda

27 Mutarama 2015 – Christine Lagarde uyobora Ikigega cy’Imari ku Isi (IMF) ari mu Nteko y’u Rwanda kuri uyu mugoroba yatangaje ko nk’umugore ashyigikiye politiki y’ubwumvikane ikoreshwa mu Rwanda aho gukoresha iyo kutumvikana kw’amashyaka. Lagarde avuga ko Politiki y’ubwumvikane yatanze umusaruro mu Rwanda. Uyu mufaransakazi ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda. Lagarde yatanze ikiganiro […]Irambuye

“Imyaka 6 ishize ndi Guverineri sinatekereza gukorana n’umwanzi,” Bosenibamwe

Mu kiganiro Guverinieri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 27 Mutarama 2015 mu karere ka Gicumbi, yahakanye ko nta mugambi yagira wo gukorana na FDLR ndetse ngo nta buryo yari kuvugana n’umuturage ibya FDLR ngo bibure kumenyekana. Radio Rwanda yatangaje ko Bosenibamwe Aime yabajijwe ku bimaze iminsi bimuvugwaho ko yaba akorana […]Irambuye

Kuburanisha Col Byabagamba na Gen Rusagara byasubitswe kuko Kabayiza arwaye

*Kabayiza Francois avuga ko iyicarubozo n’uburwayi bw’umwijima asanganywe bitatuma abasha kuburana, *; * Arasaba ko yabanza akavuzwa kandi bikabamo impiduka kuko ngo avuzwa n’abamukoreye iyicarubozo, ibintu we ngo adafitiye icyizere*; *Col. Tom Byabagamba we ngo impamvu zatumaga akomeza gufungwa by’agateganyo ntizigifite ishingiro, arifuza kuburana ari hanze*; * Uwunganira Brg.Gen Frank Rusagara we ngo ntarishyurwa kuko […]Irambuye

Greenwich Hotel i Kigali, ngwino urebe itandukaniro…..

Greenwich Hotel ni Hoteli y’ikitegererezo muri Kigali kubera serivisi zitandukanye kandi zinoze itanga ku bayigana uwahageze niwe ubihamya. Iri i Remera ku muhanda uva Gisimenti werekeza mu Giporoso mu nsi gato y’Ikigo  cy’Igihugu cy’Ubuhinzi (RAB) muri Metero 300 uvuye ku Gisiment ugana i Kanombe. Ni mu rugendo rwa 1Km uvuye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali. […]Irambuye

Kirehe: Umukobwa yivuganye musaza we amukubise isuka ya macaku

Iburasirazuba – Mu murenge wa Kigarama Akagali ka Cyanya mu karere ka Kirehe umukobwa w’ikigero cy’imyaka 24  akurikiranyweho kwivugana musaza we witwa Gashugi Emmanuel wimyaka 20 amukubise isuka ya macaku mu mutwe kuri uyu wa 29 Mutarama 2015. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigarama  buratangaza ko nta yandi makimbirane bazi aba bavandimwe bari basanzwe bagirana ngo byaraturutse ku […]Irambuye

Bugesera: Abarobera mu Cyohoha barashinja Abarundi kwica amategeko y’uburobyi

Abanyarwanda barobera mu kiyaga cya Cyohoha y’epfo giherereye hagati y’akarere ka Bugesera na Komine ya Busoni yo mu ntara ya Kirundo ku ruhande rw’u Burundi, baravuga ko babangamiwe n’imitego yica udufi duto ikoreshwa n’abarobyi b’Abarundi ngo bigatuma umusaruro w’amafi ugabanuka. Ubuyobozi bw’umurenge wa Kamabuye uhana imbibi na Komine ya Busoni buvuga ko bwari bwaganiriye na […]Irambuye

Kagera: Abatanzania barashinja abanyarwanda kwambuka bakabiba inka

 Kuri uyu wa 26 Mutarama 2015 abaturage ba Tanzania batuye hafi y’umupaka w’u Rwanda mu karere ka Ngara mu gace ka Kagera baganiriye na Dr. Abdullah Makame umuyobozi wungirije ushinzwe ibijyanye na ‘East African Community’ muri Minisiteri y’ubutwererane ya Tanzania. Mu bibazo bamugejejeho bamubwiye ko abanyarwanda bambuka bakabiba inka bakurikirana ntibafashwe uko bikwiye. Umuyobozi w’Akarere […]Irambuye

en_USEnglish