Digiqole ad

FDLR ishobora gutangira kuraswaho n’aka kanya! – Min. Mashabane wa South Africa

Maite Nkoana-Mashabane Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Africa y’Epfo yatangaje kuri uyu wa 27 Mutarama ko ibitero ku mutwe wa FDLR uba mu burasirazuba bwa Congo bishobora gutangira n’uyu munsi.

Maite Nkoana-Mashabane avuga ko igihe icyo aricyo cyose ubu FDLR yagabwaho ibitero
Maite Nkoana-Mashabane avuga ko igihe icyo aricyo cyose ubu FDLR yagabwaho ibitero

Mbere y’Inama yaguye y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe uyu munsi i Addis Ababa, Mashabane yatangaje ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye za Force Intervention Brigade, zirimo n’abasirikare b’igihugu cye, zishobora gutangira ibitero kuri FDLR igihe icyo aricyo cyose nizitegura nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru CityPress.

Ati “N’ubu twicaye aha jyewe namwe ibitero byatangira, cyangwa bikaba ejo cyangwa nyuma y’ejo. Biraterwa n’uko ingabo ziteguye.

Zamaze (ingabo) kubona aho zizahera. Ni ahabo ho kumenya uko babikora, ariko bafite ikizere ko bazabikora neza ku buryo hatazabaho gusubira inyuma. Inshingano yacu ni ukurimbura imitwe yitwaje intwaro.”

Mme Mashabane avuga ko ibikorwa byo kurimbura imitwe yitwara gisirikare mu burasirazuba bwa Congo kimaze igihe kinini gitangiye. Akavuga ko umutwe wa FDLR utahereweho kuko wari wabanje gutangaza ko ugiye gushyira intwaro hasi, ngo niyo mpamvu wahawe amezi atandatu yo kubikora.

Ati “Kuba bararenze ku itariki bahawe, ibitero bya gisirikare nta kizabisibya. Nta mpamvu y’izindi nama zo kongera kwicara ngo abantu baganire iki kibazo.

I Addis Ababa muri iki cyumweru haratangira inama yaguye y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe, mu byo iziga harimo n’iy’akanama kazaterana kuwa kane kiga ku bibazo by’amahoro n’umutekano muri Africa.

UM– USEKE.RW  

32 Comments

  • Twizere ko uyu mugore ns leta avugira nabo imvugo ariyo ngiro.

  • si ngaho, abari iyo mu mashyamba rero mushatse mwataha cg se mwemere mupfe nk’uko imbwa zipfa

    • Iyakaremye niyo ikamena FDLR ihizwe kangahe muri Congo kandi ihigwa ningabo zibihugu bibiri icyarimwe? ndavuga u Rwanda na Congo? barayiranduye se? Iyaba barayiranduye ntabwo yahora muri za discours z’abategetso bose b’u Rwanda nyuma y’imyaka isaga 20.

  • Babishaka batabishaka u Rwanda ruri tayari kwirwanaho igihe cyose FDLR yasunutsa ubuzuru ku butaka bw’igihugu cyacu.Bazabaze gitifu w’umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze uko byamugendekeye we n’amashumi ye.

  • Kuvuga byo murabizi…

  • Hatuezi kurudi nyumaaaa! Yuri tayari kurinda igihugu cyacu nubwo haza nde,FDLR izasunutse ubuzuru kumupaka kuyereke aho tubera akaga

  • dukunda ibikorwa kurusha amagambo niba ibyo avuze ari ukuri byaba aribyo gushimwa kuko FDLR ibangamiye umutekano w’akarere kose kandi kurimburwa kwayo niko kuzazana amahoro mu biyaga bigari

  • @ MUHIZI : iba utemera jya wizera cg urore iba utibuka ntuka nirengagize…, reka nguhe ingero unasubire mu mateka urabisanga mo.

    Ex: iya EX FAR twarayitsinze ibice nyinshi
    Iya CONGO turayitsi mu bice byinshi biyihize.
    Iya abacengezi nubwo yari goye bivanze na baturage turayitsinda.
    Senior offices bacu nibo bagize uruhare runini muzo kubohora Uganda, Mozambike

    Uyu munsi turatabara tukanatsinda inyamabi hirya no hino kw’isi henshiiii

    Izi zose abazitsi n’abana b’u Rwanda barahari nubu.., ubu ni gidikare kigezweho cy’umwuga ni bikoresho bihanitse.

    Soooo ryama usinzire ugoreke urarinzwe.

  • @ Munyarwanda menya ko Uwiteka atabereye maso umudugudu abarinzi babera maso ubusa .

  • Nibyo mbere ya byose harinda Uwiteka.
    Uwiteka agafasha ugerageza.
    Ibyinjiji Uwiteka yarabitanze.

    Rero nubihinyuza rara urangaje iwawe nugeza dimanche uzagaruke tuganire tuzavuga rumwe.

  • Ese Mana aho Zandagu zanjye ntizaba zigiye kuba impamo
    Mbiteze amaso,,,,,,,

  • Ngo “Ishobora…” , ” n’ubu…” Ibyo byose ko ntabyo twumvise iyindi mitwe iraswa? Ubanza ababivuga batazi abo babwira: Umushirabwoba aheruka kuvuga ati icyangombwa ni uko u Rwanda rurinzwe hatitawe ku kuba ibyo bavuga bazabikora cyangwa ntibabikore.
    Munyarwanda ndagushimye, Gloria ibyo avuga nkeka ko ari kwa kundi amadini ahuma abantu amaso bavuga ibintu ukumirwa: Niko Gloria,ukeka ko usenga cyane kurusha uko ibihumbi amagana by’abatutsi basenze bikarangira biciwe mu nsengero? Ukeka ko abashinzwe umutekano bataryama ari uko atari abantu nkawe bakeneye kuruhuka nijoro? Reka nkubwire:Nturyama ngo usinzire kuko usenga kurusha abandi: ni uko hari abataryama ngo ubashe gusinzira.

    • You are right bro. They are too many people who sacrifice their time&energy to save our lives.

      Imana izabahe umugisha kd ibagororere kubwo kwitanga bagira.Iyo mbanyuzeho numva binkoze mu mutwe nkumva ibyo ngeraho byose aribo.

      Courage RDF

  • yes nizereko uyumutwe ibyawo birangiye nubwo kubyizera bitoroshye abawurandura nibo bawushyigikiye pe

  • Imana abasobanukiwe uko ikora ntibirare
    Kuko ikoresha ibigaragara nkibitakibaho.
    Abasenga by’ukuri tube maso.

  • Gloria afite ibyo yifuza bimuteye isoni nawe kubivuga akabisanisha n’ijambo ry’Imana ngo bipfe ku murema agatima kucyo afitiye indoto !!!

    Nonese atinyuke avuge ati “FDLR nayo yarasa igatsinda” hoya yaba akabije yifuje ko abicanyi natsinza bityo agahitamo kubigoronzora ngo abibyaze ibindi azengurutse !!!

  • Ari Muhizi, ari Gloria n’abandi batekereza nkabo, twarabamenye! Ingabo z’U Rwanda nti zisinzira kuko ziyemeje kurinda Umutekano w’Abanyarwanda n’Ubusugire bw’Igihugu cyacu. Abarara bacura imigambi mibisha yo kongera kumena amaraso y’abana b’U Rwanda nka FDLR ni mukureyo amaso, mutahe mu rwababyaye, abakoze ibyaha babiryozwe, abadafite icyo biyagiriza bafatanye n’abandi kubaka Igihugu. ” Agateretswe n’Imana nti gahirikwa n’umuyaga”. Tugire amahoro y’Imana.

  • fdlr nibashake bazayireke ntabwoyahirahira izamurwanda nabobarabizi uretse gutwika amakara ntakindi bashoboye babaye ingegera umuntu yirirwa acana amakara yarangiza nwazatera urwanda koko?barangiza ngo FPR yateyurwanda imazimyaka 30 ntamuyobozi winkotanyi wigezamera nka fdlr nomwishyamba baribasobanutse

  • Turambiwe amagambo nk’ayo adasobanutse kandi ajijisha.” Bishobora gutangira n’uyu munsi ” se bivuze iki, bitumariye iki nk’abanyarwanda.Nyamara igihugu cye ubwo cyafatanyaga na Malawi na Tanzaniya kurasa M23, ntibyigeze bakoresha izi mvugo zidafututse kdi bari bavuze ko bazakurikizaho indi mitwe yitwaje intwaro.Dushaka ibikorwa n’aho amagambo nk’aya adafututse anajijisha ntituyakeneye.

  • yewe nge musigaye munsetsa,ibyo bitero byanyu muvuga buli kanya ngo biratangiyeeeee bigahereraho.ese mwe ko mwagiyeyo kenshi ko FDLR yabananiye.
    Hanyuma se muli Afrika yepfo ali ZUMA nuriya mugore ninde ufite ijambo ryanyuma?

  • Ababwira ko batubeshya mu magambo bavuga baba bibeshya! Umugabo yaravuze ngo tutitaye kubyo bavuga ko bazakora cyangwa batazakora igihugu kirarinzwe. Icyo twifuza nuko ntawe uzasunutsa utuzuru ku mbibi zacu naho kuba mu mashyamba bazakomeze bayabanemo n’ababashyigikiye natwe twiteza imbere.Bibeshya ko tutazi ibyo batekereza natwe reka tujye tubereka ko tutabizi. RDF oyeeeeeeeeeeeeeee

  • iyaba natwe badutumiraga tukajya kuricyo kiraka mbege byiza abashenzi tukabacyura uwanze akaraswa,niko bimeze RDF tuko tayari kwa kirakitu.

  • @KNALLER : uzabaze uwari muri FDLR icyo gihe uvuze akaga yahuye nako iba yaranarokotse !!!

    Kirya gihe akazi kari kenshi gatandukanye ikizima akari kagenderewe kakozwe neza bishimishije ,iba mubo ushyigikiye hari abasigaye bifite indi mpamvu ibitera unarebye wasanga ifite akandi kamaro keza mu gihe kizaza….

    Soooo nubasura cg uzanatumeho ubabwire uti mwikina n’umunyamaboko.

    • Ariko uyu wiyita Muntarwanda, ubundi akiyita Munyarwanda yarerewe he? Comments zose aba atuka abo badahuje ibitekerezo cyangwa akabasebya, niko sha, abantu bose bagomba guhuza ibitekerezo, udatekereza nkawe se ufite uburenganzira bwo kumusebya cyangwa kumutuka? Ibi ni ukwerekana
      wickness ikabije ndetse n’ubujiji n ubucinyankoro byo mu rwego rwo hejuru”. Abo ucinyaho inkoro ni ukubera umugati nyine baguha, ukabona nyine ko utari unawukwiye ukajya uhora uhakirizwa ibihe byose, ejobundi abo wagize Imana, abashoborabyose………… nibavaho ni nkamwe muvuga nk abafarizayi ngo ‘”nabambwe nabambwe”‘. Dore aho nibereye!
      FDRL ramba
      FDRL Oyeeeeeeeeeeeeeee!!!
      FDRL ushyigikiwe n’abanyarwanda batari bake hano mu rwa Gasabo.

  • Ariko rero twumvikanye ko FDLR tudakwiye kuyiha umwanya munini tuyivugaho cyane kuko unarebye ni nk’aho idahari. Kuki ikomeza kuturangaza idutesha umwanya? Ese yaba ikomeye cyane ku buryo yo yaturasaho baramutse bakomeje kwinangira kuyirandura? Dukeneye amakuru nyayo:

  • RPA tutasongaaaaa songa mbele vita bado hayija isha kwenye inshi yetu hatutacoka kwa mobailo hadi tutawaondowa wale wabaya woteeee. inkotanyi turimaso kandi turacyariba bandi ba za 1990-1991-1992-1993-1994 ntacyahindutse ahubwo noneho imyitozo yariyongereye birushijeho.
    Rwanda oyeeeeee
    Abanyarwanda oyeeeeeeeeeeee
    Kagame oyeeeeeeeeeeeeeeee
    Ingabo z’u Rwanda oyeeeeeeeeeee

  • abareba neza bazi aho igihe kigese
    abasenga musenge kuko ntajambo imana ivuga ngo rihere

  • ufite uburenganzira bwo kumusebya cyangwa kumutuka? Ibi ni ukwerekana
    wickness ikabije ndetse n’ubujiji n ubucinyankoro byo mu rwego rwo hejuru”. Abo ucinyaho inkoro ni ukubera umugati nyine baguha, ukabona nyine ko utari unawukwiye ukajya uhora uhakirizwa ibihe byose, ejobundi abo wagize Imana, abashoborabyose………… nibavaho ni nkamwe muvuga nk abafarizayi ngo ‘”nabambwe nabambwe”‘. Dore aho nibereye!
    FDRL ramba
    FDRL Oyeeeeeeeeeeeeeee!!!
    FDRL ushyigikiwe n’abanyarwanda batari bake hano mu rwa Gasabo.

  • Dany, ni ryari uzemera ko abatutsi ataribo bapfuye bonyine???, nako urabyemera ni ryari uzatinyuka kubyandika???,abatutsi,abatutsi,abatutsi….,abandi se bari ibimonyo???umunsi muzavugira ku mugaragaro ko na bahutu bishwe , kandi mukareka kubakandamiza, niyo ntangiriro y’ubumwe n’ubwiyunge

  • Ariko babona turabana bogukinisha ukobishakiye bakoze ibyobako bakareka amagambo adashira yaburimusi kdi kukintukimwe

  • @ Alaine: Mwaharaniye ko ” double genocide” yemerwa kuva mwatsindwa muri 1994 ariko ntimuzigera mubigeraho na rimwe. Murinda kwirirwa muhimba se ubundi mwumvaga buriya bunyamaswa mwakoze bwari kubageza kuki kindi uretse gutsindwa, kuba ba ruvumwa, guhunga n’ ikimwaro kidashira ?

  • Usibye se nyine wowe utemera Double genocide, mapping repport uzi icyo isobanura?

Comments are closed.

en_USEnglish