Digiqole ad

Maroc ishobora kutakira CAN 2015 kubera gutinya EBOLA

Igihugu cya Maroc cyari cyaremejwe ko kizakira imikino ya nyuma y’irushanwa ry’umupira w’amaguru ry’ibihugu by’Africa (CAN) cyasabye CAF ko bishobotse  iri rushanwa ryakwimurirwa mu kindi gihugu kubera gutinya  ko bamwe mu bafana  bazaturuka mu bihugu bivugwamo Ebola bashobora kuyinjiza muri Maroc bakanduza abaturage baho.

Kubera EBOLA ibihugu byinshi byafashe ingamba zikaze zo kuyikumira
Kubera EBOLA ibihugu byinshi byafashe ingamba zikaze zo kuyikumira

Ministre wa Ghana ushinzwe imikino n’urubyiruko Mahama Ayariga yabwiye BBC ko mu cyumweru gishize CAF yabandikiye ibereka impungenge Maroc ifite kubera Ebola, inabasaba ko bibaye byiza yakwigizayo itariki y’itangizwa ry’iyo mikino cyangwa se ikareba niba nta kindi gihugu gishobora kwakira iriya mikino.

Africa y’epfo nayo ngo yahawe ibaruwa iyisaba kureba niba yashobora kwakira ririya rushanwa nubwo itarasubiza.

Kugeza ubu nta cyemezo CAF irafata ariko irateganya kuganira na Ministre w’ubuzima muri Maroc ku busabe bwabo nyuma ikazabonana n’abandi bayobozi bakuru mu by’ubuzima  kuwa 03 Ugushyingo 2014 bagafata umwanzuro ntakuka.

Ebola yatumye imikino yose ihagarara mu gihugu cya Sierra Leone, CAF kandi yahagaritse imikino yose mpuzamahanga mu bihugu bya Guinea, Liberia na Sierre Leone.

Kugeza ubu Ebola imaze guhitana abantu barenga 4 500 muri Africa y’uburengerazuba kuva uyu mwaka watangira. Imaze kandi kwica abagera kuri batatu mu bihugu bya USA na Espagne

Kubera iyi mpamvu, ibihugu byinshi biri gufata ingamba zidasanzwe zo gukumira EBOLA ngo itinjira mu bihugu byabo.

 UM– USEKE.RW

en_USEnglish