Digiqole ad

FARG yanenzwe kudakurikirana neza ibikorwa by’abo ishinzwe

Kuri uyu wa kane tariki 16 Ukwakira 2014, abayobizi b’Ikigega gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG) bisobanuye imbere ya Komisiyo y’abadepite bashinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) ku amakosa 11 yo kudakurikirana neza ibikorwa ikorera abarokotse nk’uko byagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya 2012-13.

Umuyobozi wa FARG ,Theophile Ruberangeyo
Umuyobozi wa FARG ,Eng. Theophile Ruberangeyo

Iyo raporo yagaragaje amakosa (ibibazo) 11 ikigega FARG kitakemuye uko bikwiye, muri byo ni nko kutagaragaza neza amafaranga yishyurirwa abarwayi n’ikigega FARG, kuba FARG ikoresha amafaranga make ku yo igenerwa n’itegeko, abarokotse jenoside batarabona aho baba na n’ubu nyuma y’imyaka 20 Jenoside ibaye.

Inzu zubatswe zikagwa cyangwa ntizuzure kandi ba rwiyemezamirimo hari amafaranga bishyuwe, imishinga itaratangiye kandi amafaranga yayo yaratanzwe, inka zatanzwe zihabwa abarokotse zimwe muri zigapfa n’imitangirwe y’inkunga y’ingoboka.

Mu gusobanura aya makosa, abayobozi ba FARG ntabwo bahuye n’akazi gakomeye nk’uko byagiye biba ku bindi bigo bya Leta nka Kaminuza cyangwa RAB, kuko na Raporo y’umugenzu w’imari yari yagaragaje ko FARG yahinduye byinshi mu mikorera aho yavuye ku gipimo cya 46% mu kubahiriza amabwiriza y’Umugenzuzi w’Imari iakagera kuri 72% ibintu yanashimiwe.

Umuyobozi wa FARG Theophile Mungangeyo, wari kumwe na Visi Perezida wa Njyanama, Nabahire Anastase, yabanje gusaba imbabazi ku bw’umuyobozi wa Njyanama Mery Asimwe utabonetse imbere ya PAC kandi yatumijwe, abadepite bakaba babifashe nko kubasuzugura ngo kuko ari inshuro ya kabiri atumizwa ntiyitabe.

Munyangeyo yavuze ko habaye amakosa yo kutabona ubutumire bwanditse ngo kuko ubwo babonye kuri telefoni ntabwo bwasabaga ko Perezida wa Njyanama ya FARG agomba kwitaba, iki kibazo cyatwaye iminota 20 kigibwaho impaka.

Ku makosa yagombaga gusobanurwa, Umuyobozi wa FARG yagaragaje ko mu mwaka Raporo y’Umugenzuzi yakozwemo, FARG yahawe amafaranga y’u Rwanda miliyari 22 mu gihe yo yari yasabye agera kuri miliyari 38, mu gihe itegeko riyigenera agera kuri 6% by’imisoro yinjijwe ni ukuvuga ko icyo gihe FARG yari guhabwa miliyari 44.

Abadepite ndetse n’umuyobozi muri Minisiteri y’Imari wari mu Nteko yavuze ko FARG ariyo iataragaragaje neza ibikorwa byayo ngo ihabwe amafaranga yemerwe n’abadepite kuko ngo mu kugenera ibigo amafaranga harebwa ku buryo byagaragaje neza igenamigambi, imigambi igihugu gishyize imbere (ibintu byihutirwa) n’ibindi.

FARG ikaba yasabwe kujya ikurikirana neza amafaranga ihabwa n’itegeko kugira ngo gahunda yateganyije zigende neza.

Ikibazo cy’amacumbi y’abarokotse Jenoside na n’ubu batarubakirwa ndetse na bamwe mu bubakiwe inzu zabo zikaba zikenewe gusanwa, FARG yavuze ko hakozwe inkusanyamakuru (database) ku buryo ikibazo cy’amacumbi mu myaka itatu kizaba cyakemutse.

FARG yavuze ko hakenewe amafaranga agera kuri miliyari 18 ngo inzu 3036 zikenewe kubakwa no kuvugururwa ngo bikorwe ariko ivuga ko ayo mafaranga iyaboneye rimwe itabasha gukurikirana ibyo bikorwa ngo kuko nta bakozi bahagije ifite.

Mu rwego rwo kugera FRAG igere kushingano yayo yo guhuza no kugenzura ibikorwa bikorewra abarokotse ari nayo nshingano yayo ya mbere, umuyobozi wayo Theophile Ruberangeyo yavuze ko  hagiye kujyaho abakozi ba FARG ku rwego rw’akarere 26 ndetse ngo Minisiteri y’Abakozi yarabemeye ku buryo bazatangira mu mwaka utaha.

Aba ngo bazaba bafite inshingano yo kugenzura ibikorwa bigenerwa abarokotse no kubikurikirana kandi bagatanga raporo ngo kuko byagaragaye ko abakozi bashinzwe imibereho myiza mu nzego z’ibanze bakora akazi kenshi ntibabashe gukurikirana ibyo bikorwa.

FARG kandi yavuze ko ababaruwe bakeneye ubuvuzi muri rusange ari abantu 18 573 muri bo hakaba hari abazavurirwa mu bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda n’abashobora gusuzumwa bakajya kuvurirwa hanze y’u Rwanda. FARG yabwiye abadepite ko bose hamwe bazatwara ingengo y’imari ingana miliyari 1,4 by’amafaranga y’u Rwanda, umurwayi uvurirwa mu Rwanda akaba abarirwa amafaranga y’u Rwanda 15000 mu gihe ujyanwa hanze abarirwa amadolari ibihumbi 20 ($20 000).

Abadepite bagize PAC basabye ko ibyo bibazo byose bivugwa muri FARG birangira mu gihe kizwi ngo kuko u Rwanda hari ibindi bibazo bikomeye nko guca nyakatsi no kubaka amashuri byakozwe mu gihe gito kandi birashoboka.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • nubwo ibobazo bitashira ariko Ruberangeyo hari ibyo yakze yashimirwa gusa asabwe kuzarangiza neza ibi yemereye imbere ya PAC maze abacitse ku icumu batishoboye bari mu Rwanda bakabona ubufasha b emerewe

  • Tuvugishije ukuri, uyu mugabo RUBERANGEYO ari mu bayobozi ba FARG bagerageje gukora neza. Courage kandi izo nama wagiriwe na PAC muzishyire mu bikorwa. Kandi ndizera ko bariya bakozi mwemerewe bazabafasha gukora byinshi mutashoboraga gukora.

    Muzibuke kandi no guha abatishoboye udushinga duciriritse tubyara inyungu aho bishoboka nabo mubona babishoboye maze bagende bava buhororo mu bagomba gufashwa ahubwo BIGIRE . Kandi mu myaka 3 mwaba mugeze kure.

    AKAZI KEZA RERO kandi Turabizi ko kaba katoroshye.

  • Théophile Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FARG tugusabira ku Mana ngo ikomeze ikongerere imbaraga z’umubiri n’umutima kubera uko witangira imirimo washinzwe n’igihugu.
    Waragerageje mu bigoranye kandi byatanze umusaruro mwiza.
    Komerezaho wicika intege Imana irebera imfubyi n’abapfakazi izabigufashamo kugirango nayo uyifashe kurengera izo mpabe.

  • Ibibazo biracyahari nko kubaka amazu adakomeye agasenyuka nta n’umwaka aramara, bikagaragaza kudakurikirana neza ba rwiyemezamirimo batagira n’impuhwe; ariko uyu muyobozi bivugwa ko agerageza gukora neza, cyane ko iki kigega cyaranzwe no gusahuranwa iby’imfubyi n’incike.

  • ikigaragara nuko FARG aho iboneye Theophile hakosowe ibintu byinshi cyane cyane mu bijyanye nimikorere gusa na none umuntu abonye umutwe w’inkuru akanayisoma urabona ko bitandukanye ahubwo njye navuga ko bayishimye aho kuyigaya kandi biragaragara rwose gusa bongere imbaraga ku buryo abagenerwa bikorwa bibageraho neza kandi ku gihe.

  • Nubwo hari ibitaragendaneza FARG yaragerageje gusa nibasyhire igufu mumishinga ibyara inyungu bafashe abacitse kwicumu kwirobera ifi !!!

Comments are closed.

en_USEnglish