Airtel Rwanda yeteye inkunga imiryango 50 y’Abisilamu itifashije
Kuri uyu wa Gatanu Airtel Rwanda yateye inkunga y’amafaranga imiryango y’Abisilamu 50 itifashije yo mu Karere ka Nyarugenge. Iyi nkunga y’amafaranga ifite agaciro ka Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi nkunga ngo izafasha iyi miryango kubona ibyo kurya ku munsi wa Iftar (Idi-El-Fitr) uzwi ku izina ry’Irayidi.
Airtel yakoze iki gikorwa mu rwego ryo kwerekana ubufatanye n’urukundo ifitiye abakiliya bayo bo mu nzego zitandukanye harimo n’Abayisilamu.
Ukuriye ishami ry’imari muri Airtel-Rwanda, Mr. Tano Oware yagize ati: “ Umuryango wa Airtel wishimiye umusanzu utanze mu gufasha Abisilamu kwizihiza umwe mu minsi ikomeye iranga ingengabihe y’idini ryabo. Twizeye ko ubu bufasha tubahaye bubageze ku mutima.”
Umukuru w’Umusigiti wa Nyarugenge Imam Sheikh Issa Hagumimana wakiriye iyi mpano yashimiye Airtel kubera iki gikorwa cy’ingirakamaro yakoreye bamwe mu Bisilamu batishoboye.
Buri mwaka Abasilamu bo ku Isi bamara iminsi 30 biyiriza, basenga kandi bakora ibikorwa by’urukundo. Uku kwezi gusozwa n’umunsi mukuru Iftar (Idi-El-Fitr), uyu munsi Abasilamu barahura bagasangira ndetse n’abo mu yandi madini baratumirwa.
UM– USEKE.RW