Digiqole ad

Umurozi wo muri Ghana yavuze ko ariwe waroze Cristiano Ronaldo

Hari impungenge ko kubera imvune Cristiano Ronaldo ashobora kudakina igikombe cy’Isi mu mukino ubanza ikipe ye ya Portugal izakinamo n’Ubudage, umurozi wo muri Ghana yatangaje ko ariwe nyirabayazana w’iyo mvune ya Ronaldo.

Nana Kwaku Bonsam
Nana Kwaku Bonsam

Nana Kwaku Bonsam ni umurozi uzwi cyane muri Ghana, izina rye risobanuye “Ishitano yo kuwa gatatu” mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka yavuze ko Cristiano Ronaldo atazakina igikombe cy’Isi kubera imvune, mu gihe habura iminsi 7 ngo gitangira bisa n’aho ibyo yavuze bishobora kuba.

Ikinyamakuru The Gualdian kivuga ko uyu murozi ngo hari ibibabi yavuguse bivanze n’ibindi bintu bitandukanye ngo yavanye ku mana ze, ibi abishyira ku ishusho ya Christiano Ronaldo nk’ibimukururira iyo mvune. Ngo azakira ari uko abishaka. Ronaldo afite imvune yagiriye mu myitozo mu minsi yashize.

Uyu murozi ati “ Nari nabibabwiye ko bizamfata amezi ane ndi kumukoraho bikomeye ku buryo muvana mu gikombe cy’Isi, nibura mubuze gukina umukino wa Ghana.

Imvune afite ntabwo yavurwa n’umuti uwo ariwo wose, ntabwo bashobora kubona igitera imvune ye kuko ni bintu by’imyuka. Uyu munsi ni ivi, ejo ni ikibero, ejo ni ikindi..

Mu cyumweru gishize nagiye ahantu hatandukanye nshaka imbwa enye kandi narazibonye, ndi kuzikoresha imyuka bita Kahwiri Kapam, izatuma aguma hasi.”

Uyu murozi aravuga ko ubu yahagurutse ngo Ronaldo ntazakine igikombe cy’isi, by’umwihariko umukino na Ghana.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mu izina rya Yesu Kristo  wabambwe i Gorigota ku musaraba, abazimu bashye. Christiano nasenge Imana yo mu ijuru irusha imbaraga satani nabakozi be kandi niba adakijijwe  yakire Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo ubundi arebe ngo satani arahunga agakina.

  • Amen Amenimbaraga za ba konikoni Zaratsinzwe no Kwa Farawo.arakira mwizina rya Yesu wa bambwe igorogota.

Comments are closed.

en_USEnglish