Digiqole ad

Gushaka ya ndege ya MH370 bimaze gutwara akayabo ka miliyoni 8.6$

Ibihugu biri mu gikorwa cyo gushakisha indege MH370 yo mu gihugu cya Malaysia yaburiwe irengero kuva mu kwezi kwa gatatu byiyemeje ubufatanye mu gukomeza kuyishakisha. Ubu biri kureba uko  hagashyirwaho uburyo bwo kugabana ibiciro by’akayabo k’amadorari ari gukoreshwa mu gushakisha iyi ndege nk’uko byatangajwe n’umunya Austrariya uyoboye itsinda rikurikirana iki gikorwa kuri uyu wa Kabiri. Malaysia imaze gukoresha agera kuri miliyoni 8.6 y’amadorari mu bikorwa byo gushakisha.

Iki ni igishushanyo cyo ku mucanga cyakozwe n'umuhindikazi cyo gusabira abantu barenga 200 baburiwe irengero bari muri iyi ndege
Iki ni igishushanyo cyo ku mucanga cyakozwe n’umuhindikazi cyo gusabira abantu barenga 200 baburiwe irengero bari muri iyi ndege

Abafite mu nshingano zabo gukurikirana iby’iyi ndege bateraniye i Canberra muri Australia baganirira hamwe ku ntambwe ikurikiyeho yo gushakisha indege MH370 yaburiwe irengero kuwa 08 Werurwe itwaye abasaga 239.

Amezi asaga atatu arihiritse nta kanunu k’iyi ndege, byakomeje gukekwa ko iyi ndege ko ishobora kuba yarasandariye mu majyepfo y’inyajya y’Abahindi akaba ari nacyo gikomeje kugenderwaho.

N’ubwo igihugu cya Malaysia kirajwe inshinga no gushakisha iyi ndege yabuze ariho ihagurutse, iki gikorwa kiri kugenzurwa ndetse kikanakurikiranwa n’igihugu cya Austrariya kuko aricyo cyegereye ahakekwa ko iyi ndege yaba yarasandariye.

Aganira na Radio na Television bya Canada umunya Austrariya Angus Houston yavuze ko ibiganiro by’ubufatanye mu gushakisha iyi ndege bigikomeje.

Yaboneyeho n’umwanya wo gutangaza ko ibihugu bigomba kugira uruhare muri iki gikorwa birenze ibi bibiri ( Austrariya na Malaysia) dore ko ubwo iyi ndege yaburirwaga irengero yari itwaye abagenzi bakomoka mu bihugu bitandukanye nk’Ubushinwa bityo byose bikazagira uruhare muri iki gikorwa.

Ni nyuma y’ukwezi kumwe hakozwe igeragezwa ryo gushakisha ko haba hari ibice by’iyi ndege mu Nyanja hifashishijwe indi ndege yabugenewe idatwarwa n’umupirote nyamara ntihagira igisigazwa na kimwe cy’iyi ndege kiboneka.

Austrariya ikaba ikomeje gutangaza ko hakenewe abafite ubuhanga burenze muri iki gikorwa kandi nabwo ubu buryo bushya bwo gushakisha iyi ndege bukazafata nibura amezi atari munsi y’umunani.

Kugeza ubu igihugu cya Malaysia kimaze gusohora miliyoni 8,6 z’amadolari kuva iyi ndege yaburirwa irengero nk’uko byatangajwe ku nshuro ya mbere kuri uyu wa mbere n’abayobozi b’iki gihugu.

Gusa ubwo hatangazwaga uyu mubare w’akayabo k’amadolari igihugu cya Malaysia kimaze gusohora, hatangajwe ko uyu mubare ari uwo ku ruhande rw’iki gihugu ku buryo hatirengagijwe andi yaba yaratanzwe n’ibindi bihugu muri iki gikorwa.

Impuguke zikomeje gukurikirana iki gikorwa zo zikaba zikomeje gutangaza ko gishobora kuzatikiriramo akayabo k’amadolari atagira ingano bitewe no kuba inyanja y’ubuhindi ikekwa ko iyi ndege yasandariyemo ari nini cyane.

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish