Digiqole ad

Espagne: Umunyamideli yaretse umwuga aba umubikira

Nk’umunyamideli, Olalla Oliveros yamenyekanye cyane muri Espagne mu mafoto, gukina filime, kwerekana imideri n’ibindi. Ubu yaratunguranye ubwo yabivagamo akajya kuba umubikira.

Yavuye mu mideri ajya mu myambaro y'abiaye Imana
Oliveros yavuye mu mideri ajya mu myambaro y’abiaye Imana yitwa de Maria

Ubu yambara imyambaro y’ubururu akaba ari ku rutonde rw’abenebikira bo muri saint Michael.

Yafashe iki cyemezo nyuma yo gusura abagore b’i Fátima muri Portugal.

Amagambo yatumye ahinduka ni ayo yasomewe avuga ngo “Umwami Imana ntajya yibeshya. Yambajije niba niba nzamukurikira,  sinahakana.”

Oliveros w’imyaka 36 ngo yumvise umutingito muri we n’aho hantu bituma adashidikanya ko ari Imana imuhamagaye, ubu ntakitwa Oliveros nk’akazina azwiho cyane ahubwo yitwa (Sœur) Olalla del Sí de María.

Uyu mubikira nyamara yagaragaye ku byapa bitandukanye muri Espagne, agaragara muri za Cinema no mu myiyerekano yo kumurika imideri none ubu yibera mu buzima butagaragara kenshi bw’ababikira badakunze kwigaragaza cyane muri rubanda.

Siwe wa mbere ariko kuko ngo no muri Colombia umukobwa wari waramamaye mu kwamamaza imideri mu 2005 witwa Amada Rosa Pérez yabivuyemo akerekeza mu kibikira.

Oliveros mu mwuga we wa mbere
Oliveros mu mwuga we wa mbere
Mu buzima bushya. Muri abo babikira ni uwa kabiri uvuye iburyo
Mu buzima bushya. Muri abo babikira ni uwa kabiri uvuye iburyo

Joselyne Uwase
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • wow!!!

  • Ibi bintu ni byiza. Gusa ntabwo bitangaje kuko abibuka amateka ya Paulo Mutagatifu muzi ko Imana yamutoye avuye mu batotezaga ubwoko bwayo nkanswe uyu wari umunyamideli. Ntitukinangire imitima burya ku Mana nta muntu ubaukabije kuba mubi ku buryo itamutora!Tumwifurije umugisha mu muhamagaro we mushya. Umubyeyi Mariya amubere urugero kandi natwe bitwigishe ibyo umuntu yaba arimo byose ntabwo riba rirarenga ku buryo atahinduka.” Nitwumva ijwi ry’Imana ntitukinagire imitima”Umunyamakuru wanditse iyi nkuru nawe urakoze cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish