Month: <span>June 2014</span>

Bwa gatatu, Suarez yongeye kurumana

Louis Suarez umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uruguay yarumye myugariro Giorgio Chiellini w’Ubutaliyani mu mukino wa nyuma mu itsinda D barimo, Uruguay yaje no gutsinda (1-0) isezerera Ubutaliyani mu gikombe cy’Isi. Hari hashize amezi 14 uyu musore w’ikipe ya Liverpool arumye umukinnyi wa Chelsea muri shampionat y’abongereza akanabihanirwa. Ikipe y’igihugu cye yakomeje muri 1/8 cy’igikombe cy’Isi […]Irambuye

Ingabo z’u Rwanda zanenze ‘Raporo’ ya EJVM

Nyuma yo kurasana kwa hato na hato kwabayeho ku matariki ya 11 na 12 Kamena 2014 hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Congo, itsinda ry’ingabo zihuriweho n’ibihugu byo mu karere rishinzwe kugenzura imipaka zakoze igenzura. Raporo kuri iri genzura ntabwo irajya hanze ku buryo bwemewe, gusa yageze mu bitangazamakuru bimwe na bimwe. Ingabo z’u Rwanda zasohoye […]Irambuye

Ku myaka 2 gusa yaba ngo ariwe musinzi muto mu

Police mu Bushinwa iri gukora ku kibazo kidasanzwe cy’umusinzi waba ari we ukuri muto kurusha abandi, uyu ni umwana w’umuhungu w’imyaka ibiri unywa kurusha ba se.  Uyu mwana witwa Cheng Cheng ngo yasomejwe ku nzoga bwa mbere afite amezi 10 gusa, ataruzuza umwaka ngo yari yatangiye kumara icupa ryose wenyine. Uyu mwana wo mu burasirazuba […]Irambuye

Abanyarwanda bemerewe kwinjira muri Congo nubwo ngo bizasubirwamo

Updated 25/06/2014 8hAM: Kuva ku isaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo kugeza ahagana saa mbili abanyarwanda babarirwa ku magana bashakaga kwinjira mu mujyi wa Goma babujijwe kwinjira batishyuye Visa y’amadorari 50 ibemerera kwinjira muri Congo. Abanyeshuri b’abanyarwanda biga i Goma, cyane mu mashuri yisumbuye ubu bari mu bizamini bya Leta, bo baje kurekurwa […]Irambuye

Nigeria: Boko Haram yashimuse abandi bakobwa n’abagore 60

Abarwanyi bo muri uyu mutwe batangaje kuri uyu wa kabiri ko bashimuse abandi bagore n’abakobwa bagera kuri 60 mu majyaruguru ya Nigeria. Ni inshuro ya gatatu babikoze kuko bwa mbere bashimuse abakobwa barenga 200, nyuma bashimuta abagore 20, ubu batwaye abagera kuri 60. Abagore n’abakobwa 60 ngo bashimutiwe mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro mu […]Irambuye

Rolex Awards2014: Nsengimana yatsindiye $ 50 000 azamufasha kwita ku

Umusore w’Umunyarwanda Olivier Nsengimana n’UmunyaKameruni Arthur Zang batangajwe ku rutonde rw’abantu batu bato bafite icyerekezo bakomoka ku mugabane w’Afurika, mu Buhinde, i Burayi no mu Burasirazuba bwo Hagati n’Ikigo gikomeye mu bya Siyansi kiri i London, ‘The Royal Society’, nk’abatsindiye igihembo Rolex Awards for Enterprise2014. Iki gihembo cyatangiye mu 1976 ubwo hibukwaga isabukuru ya 50 […]Irambuye

Sudan: Wa mugore wari warekuwe yongeye gutabwa muri yombi

Meriam Ibrahim Ibrahim Ishag wari warekuwe kuri uyu wa mbere yongeye gutabwa muri yombi hamwe n’umuryango we ku kibuga cy’indege cya Khartoum nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters. Abashinzwe umutekano bafashe uyu mugore hamwe n’umugabo we n’abana babo babiri kuri uyu wa kabiri ku kibuga cy’indege. Nta byinshi biratangazwa ku ifatwa ryabo. Uyu mugore w’imyaka 27 […]Irambuye

Dieudoné ari muri Kenya mu myiteguro y'imikino ya Commonwealth

Nyuma yo kwegukana irushanwa ryo gusiganwa ku maguru ryabereye mu gihugu cy’u Bufaransa mu mujyi wa Caen mu cyumweru gishize, kuri ubu Disi Dieudoné yatangiye imyitozo ikomeye cyane ahitwa LiftValley mu gihugu cya Kenya yitegura imikino ya Commonwealth. Iyi mikino izaba mu kwezi gutaha kwa Nyakanga nk’uko Disi Dieudoné yabitangarije Umuseke. Disi Dieudoné yadutangarije ko […]Irambuye

Abafaransa muri Gereza ya Kigali gushaka uruhare rw’igihugu cyabo

Itsinda ry’urubyiruko rw’abafaransa riri mu Rwanda rishakisha uruhare rwa Leta y’igihugu cyabo muri Jenoside yabaye mu Rwanda, ku buryo bwihariye ryageze muri Gereza ya Kigali riganira na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside, bavuga ku ruhare rw’Ubufaransa babonye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki kiganiro cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Kamena 2014. Umuseke […]Irambuye

en_USEnglish