Digiqole ad

Gutungurana mu rutonde rw'abahanzi bazahatanira PGGSS4

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 25 Gashyantare 2014, imbere y’abahanzi benshi n’abanyamakuru batandukanye b’imyidagaduro bahuriye ku Kicukiro, ku cyicaro cy’uruganda Bralirwa mu Mujyi wa Kigali hatangajwe amazina y’abahanzi 15 bazatoranywamo icumi (10) bazajya mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku ncuro ya kane (PGGSS4).

PGGSS4

Kuri iyi ncuro hajemo abahanzi batatu b’igitsinda gore, abo ni Paccy, Knowless na Teta.

Uretse Teta na Paccy baje muri iri rushanwa ari ubwa mbere, hajemo n’abandi bashya nka Bruce Melodie (wahoze afasha abahanzi bahataniraga iri rushanwa), itsinda rya Active (nayo irimo umusore witwa Derek wahoze afasha abahanzi bahatanira iri rushanwa), Uncle Austin, Edouce, Jules Sentore na Amag the Black.

Hagarutsemo kandi Jay Polly, Urban Boys, Christopher, Senderi International Hit, Dream Boys na Kamichi.

Senderi International Hit na Christopher bari bahibereye.
Senderi International Hit na Christopher bari bahibereye.

Gusa uko ari 15 bose si ko bazahatanira iri rushanwa, ahubwo bazatoranywamo abahanzi 10 bajya mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya PGGSS, bitandukanye n’uko byakozwe mu myaka yabanje.

Muri uyu mwaka biteganyijwe ko tariki 15 Werurwe aba bahanzi 15 bazahurira mu gitaramo cy’imbaturamugabo cya live, hanyuma itsinda ry’abakemurampaka ritoranyemo 10 bajya mu cyiciro cya nyuma.

Aba 10 nibo bazakora ibitaramo bizenguruka igihugu cyose bizwi nka “Road shows” n’ibya live bisoza irushanwa, ari nabo bazajya bahabwa Miliyoni y’amafaranga buri kwezi.

Iri rushanwa ritegurwa ku bufatanye bw’ikigo cya ‘East African Promoters’ gisanzwe kimenyerewe mu gutegura ibitaramo n’ibirori bitandukanye mu Rwanda n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa BRALIRWA.

Uretse kuba risusurutsa abakunzi ba muzika ni irushanwa rifite akamaro ku banyarwanda muri rusange kuko biteza imbere ubucuruzi aho ibitaramo biba byabereye, bikazamura abahanzi n’umuziki w’u Rwanda muri rusange, ndetse abakunzi ba muzika bakabasha kwibonera abahanzi babasanze iwabo kubataramira ku buntu.

Abatangajwe none:

1. Paccy
2. Knowless
3. Teta Diana
4 Bruce Melody
5. Active
6.Uncle Austin
7. Jule Sentore
8. Amag The Black
9. Edouce
10. Jay Polly
11.Urban Boys
12. Christopher
13. Senderi International Hit
14.Dream Boys
15.Kamichi

Rutaganda Joel
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Abandi bose byari Okay, arko Teta na Active ntibari bakwiye kugaragara mo kuko ni Super Star ntago ari Upcoming. Teta se arusha Queencha? Active c irusha Tbb? Oya oya!!!

  • wapikabisa oya, mwashyizemo abatagombaga kujyamo kuko nka EDOUCE NA ACTIVE ntibagombaga kuzamo kuko haribeshi mwasize baribashoboye mujyemubanza mushishoze neza.

  • rafiki arihe munje mureka favouritism

  • Queencha kuki mwamwibagiwe kandi nawe ashoboye .

  • Where is Queen Cha!Guma Guma yashatse abataRakora muzika nagato akaba aribo izamura..ibi nibizana imyiryane tuu

  • Abahanzi bafashe barahagije kandi nabo. Mbifurije intsinzi

  • Teta bamushyizemo kubera indirimbo ya Fafa Fata hanyuma nibarangize ngo gushishura bizacika!! ahubwo abahanzi nako abaririmbyi bacu nababwira iki nibashishure da

  • Queen Cha na TBB ntibagombaga kubura kabisa.

  • Ni urutonde rwabaririmbyi apana abahanzi, ntabahanzi tugira mu Rda!!

  • Kombona bahagaze Bralirwa yabuze intebe za bashyitsi? ibijyagushya birashyuha iyi ni inenge yambere namwe mumfashe gushaka izindi.

  • Twimishimye International Hit, kubura kwe kwaba ari nko kubura Rayon muri Shampionat y’umupira w’amaguru, nyabuneka judges muzahatubere wenda twishimeho, uzi ukuntu yamamaza ashyushya ibintu atuma n’abatazi primus Gumaguma bayimenya!! Senderi we genda uri Hit koko. Amagambo menshi ibikorwa bike!!Imana ishumbusha ntaho yagiye!!!

  • Queencha byo mwamwibagiwe pe?

  • ha ibyo mu rwanda biranyica.ubuse muri aba bose ni nde urusha Mani Martin guhanga no kuririmba?mwamwumbwira?

  • Kuba Dream Boyz Yagarutse Ni Ok Ok Ndabemera Sana!

  • Kuba mudashyizemo Queen Cha murambihirije, gusa ntacike intege najya yitabira ibitaramo ajye atumenyesha umuntu abe ariho amusanga turebe ko twagerageza kumuha support .

  • niba hari ahantu haba amariganya mubahanzi ni mu rwanda nyamara tukirirwa turirimba ngo barshaka gutera imbere, ubu active ivutse ejo bundi irusha TBB gukundwa?TETA wamenyekanye mundirimbo imwe arusha mani martin , fireman, queen cha,gukundwa?edouce yakoze iki kuburyo yajya muri competiton nkiriya, tujye tuba abanyakuri ninayo mpamvu nanga industrie ya music mu rwanda shame on you kabisa ntimuzatinda kubona ko amafranga mushyiramo muzi ko yubaka ahubwo ariyo azabisenya ,umuseke nkukoo mwakoze critiques kuri miss rwanda mukore no kuri guma guma

    • Nanjye birandenze pe, ndumiwe!!!! Active umenya nta n’umwaka bamaze, Teta we uretse mu bibyiga n’akaririmbo kamwe ke numvise ntanahandi muzi ubuse ama roadshow azajya ajyamo yose niyo azajya aririmba gusa? cg ubu nibwo agiye gutangira gusohora izindi. Ahaaaaaaa

  • use amag aruta fireman green c arihe mbega uburiganyaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

  • ariko muratubeshya kweli izo mpinja ngo ni active,teta diane kweli ubwo mwabajyanaga he?queencha se arihe?muragapuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu!!!!!!

  • Ariko Uriya Musore Mani Martin Bamuhora iki??? ko bose abari kurutonde abarusha kucyi ataza mo????

  • CNGZ KURI JAYPOLLY TWISHIMIYE IGARUKA RYE!!! AZAGITWARA.

  • 1. Paccy

    3. Teta Diana
    4 Bruce Melody
    5. Active

    7. Jule Sentore

    OUT!!!

  • umuhungu wacu AMAG THE BLACK u best hip hop azakijyana pe tumurinyuma turi benshi murabeshya tuzahangana

  • uru rutonde ntabwo rutunganije neza kuko hari abahanzi batakagombye kubonekamo nka: Active group,Sentore Jule,Teta, Senderi, Uncle Austin, ikimenyane kirimo kirakabije.Ubu se Fireman na Green P na Queen Cha barihe? Icyakora ni sawa ubwo Jay POlly yagarutsemo. Ariko bajye bashyiraho n’amazina y’amanyarwanda kuko ari abahanzi nyarwanda Atari abanyamahanga. nka BYUMVUHORE.

  • urwo rutonde hiyongereho na Byumvuhore J. B. Ariko umuhanzi udashaka gukoresha izina rye rya Kinyarwanda kandi ari mu bahanzi nyarwanda ahite akurwamo kuko ubwe aba yataye umuco nyarwanda yigize umuzungu.NI Byizako twitwa andi mazina y’amahanga ari amakiristo ariko ntitukibagirweko ababyeyi bacu batwise andi yakavukire.Erega ugaya imfura z’iwabo bucya agenda?ubwo uvuze nka AMAG THE BLACK WAKUMVAKO UWO ARI UMUNYARWANDA?Mureke tugume k’umuco wacu mwiza KUKO Udateye ISONI?Muri rusange abahanzi bacu baragerageza guhanga neza kandi mukomereze aho tubari inyuma.Rwose mutubwire Nandi mazina yanyu ya gakondo kuko ntateye isoni rwose keretse niba ababyeyi barataye igihe bayabita.ubuse ko Byumvuhore yitwa gutyo byamukuye mumubare w’abahanzi?Mumbabarire ni icyifuzo cyanjye kubyakosorwa niba mutabiciye amazi.Ariko nifuzaga comments kuri icyi cyifuzo.

  • Ubuyobozi bwa PRIMUS GUMA GUMA bugiye gusebe sha biriya binyobwa. kubera abahanzi 6 badashoboye.

  • I will never go to see the road shows because of BULL DOGG,FIREMAN,GREEN P and P FLA absences.

  • TWISHIMIYE GUSUBIZWA MU IRUSHANWA KWA “JAY POLLY” BUT TUBABAJWE NO KUTAGARUKAMO KWA “FIREMAN ” NDETSE NA MUGENZI WE “BULL DOG” BUT NTAKIBAZO KUVA JAY POLLY YAGARUTSEMO HOPE KO NTAMARANGAMUTIMA AZAKORESHWA CG SE AMANYANGA . JAY POLLY ARAYIKWIRIYE KABISA. GOOD LUCK JAY POLLY!

  • na piano the grooveman arakenewe

Comments are closed.

en_USEnglish