Ibivugwa ku butabera bwa ICC mu bihugu by’Afurika
Kuva ICC yashingwa hashingiwe ku masezerano ya Roma, rwagombaga guhana ibyaha byibasiye inyokomuntu. Kuva rwatangira gukora tariki ya 1 Nyakanga 2002 benshi barakibaza kuri uru rukiko mpuzamahanga cyane barushinja rwibasira Abanyafurika.
Gusa hari n’abandi ibaza niba koko aba Banyafurika baba batakoze ibyaha, abandi bibaza niba ku yindi migabane ntabanyabyaha bahari.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Jeunafrique na cyo kibazaga ibibazo bitandukanye: Kuki abakurikiranwa n’uru rukiko buri gihe bateza kwibaza mu mitima y’abantu, aho baba buzuza inshingano zabo?
Babiri mu babajijwe bavuze ko ari uru rukiko rufite amateka ashingiye ku Burayi, rusa n’urwashyiriweho Afurika ndetse ruterwa inkunga n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi muri byo byinshi byakolonije Afurika.
N’ubwo ibi bihugu byatanze ubwigenge ngo byaba bigishaka kwivanga muri Politiki y’Afurika, iyi ngo ni yo mpamvu ituma abaturage bavuga ko uru rukiko rukandamiza abayobozi muri Afurika.
Uru rukiko kandi rwakomeje kunengwa n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, ndetse n’abanyabwenge bo kuri uyu mugabane bavuga ko uru rukiko rukunda kwibasira uyu mugabane.
AU yigeze gusaba akanama k’umutekano ka ONU kubuza urukiko kwibasira uyu mugabane bitaba ibyo igakuramo akarenge, aha kandi wigeze kugira inama Uhuru Kenyatta wa Kenya kutazitaba uru rukiko rwa ICC.
Hari Tariki 7 Gashyantare ubwo uru rukiko rwatangiraga inyigo ku byaha biri gukorerwa muri Centrafrica kuva muri Nzeli 2012, Umushinjacyaha, Fatou Bensouda yerekanye ko ibyaha bikurikiranwa n’uru rukiko ibyinshi bikorerwa muri Afurika.
Ibi byaha ibyinshi ni ibyibasiye inyoko muntu n’iby’intambara. Mu byaha uru rukiko rwakurikiranye icyenda ni ibyo muri Africa kongeraho ibiri kwigwaho byibasira inyoko muntu muri Centrafrica.
Mu mwaka ushize uru rukiko rwongereye kwibazwaho nyuma y’abayobozi ba Kenya bari gukurikiranwa n’uru rukiko aribo “Uhuru Kenyatta na William Ruto”, Perezida w’iki gihugu na Visi Perezida we.
Aha hakibaza impamvu uru rukiko rutari kwihangana ngo Perezida Uhuru Kenyatta arangize manda ndetse yubahirwe n’ubudahangarwa nk’umukuru w’igihugu cyane ko bwemerwa muri Politiki mpuzamahanga.
Abanyafurika bo barongera bakibaza impamvu uru rukiko rwaba rudakurukirana ibyaha nk’ibi bijya bibera ku yindi migabane cyane bagatunga urutoki nka America y’Epfo ndetse no muri Asia.
ICC igikoresho cya Politiki y’ibihugu bya rutura?
Abanyafurika bibaza niba uru rukiko rutibasira uyu mugabane ku bw’inyungu z’ibihugu bya rutura cyane ko byagaragaye ko ibi bihugu birusha ingufu Umuryango w’Abibumbye nyuma y’uko unaniwe gufata icyemezo ku maraso yamenekaga muri Syria kubw’inyungu z’Ubushinwa n’Uburusiya.
Ariko ugasanga muri Cote d’Ivoire, Libya… kuko ari insina ngufi bahatwara uko bashaka mu gihe cy’imvururu.
Ubuhinde n’Ubushinwa byo mu ishyirwaho ry’amasezerano ya Roma ntibyahise biyashira amakenga, bibifashwamo n’uko byari bitangiye kugira ijambo ku isi.
Ni Inkunga y’Uburayi mu rukiko yatera benshi byo kwibaza
Icyegeranyo cyo muri 2013 cyavugaga ko 60% by’amafaranga akoreshwa n’uru rukiko yaba atangwa n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi. Bityo bakabiheraho bavuga ko uru rukiko rwaba rubyina umudiho w’indirimbo yatewe n’ibihugu byo mu.
Ikindi cyagiye kivugwa ni uko ibihugu by’Afurika byagiye bisinya amasezerano ya Roma, bitabanje kumenya byinshi bikubiyemo n’ingingo zizabigonga. Abandi babikoreshejwe n’amarangamutima ngo babonwe neza mu bihugu bikomeye.
Ibi ngo byakorwaga ku bw’inkunga ndetse n’imiryango mpuzamahanga ibifasha.
Gusa bose si ko bakamira urukiko mu kitoze
Mu bashyigikira ibyo ICC ikora, bavuga ko uyu mugabane wibasirwa n’intambara, ubukene waba ari wo ukunda kugira ibyaha byinshi byibasira inyokomuntu ndetse no gutandukira ku mategeko ari yo mpamvu uru rukiko rutaba rukwiye kurebera ibyaha.
Ibihugu 122 Rwashyize umukono ku masezerano y’uru rukiko, harimo ibyo muri Amerika byose, iby’Uburayi byose, byinshi muri Oceania n’ibindi bimwe na bimwe muri Africa.
Uburusiya bwarasinye ariko ntiburajyamo neza, na ho Leta Zunze Ubumwe z’America zateye utwatsi aya masezerano kuko itabonagamo inyungu zayo.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Bajye bahana ingegera z’abapresident zituyobora. Kuba rudahana abazungu ntibivugako rutahana abaafrika.
“ingegera zabapresident zubayobora” ushate kuvuga nkande, yampayinka uwo president wingegera ukuyobora ninde sha ha ha ha
Erega igihe kiregereje ngo Africa nayo ibe imwe abayobozi bayo bicare bahuze ibitekerezo barebere hamwe ucyakubaka union africain ahoguhora mubugoryi bwakinyafurika dushyamiranye kd twese turi uruhu rwirabura mbese noneho iyo ugeze i burayi noneho urumirwa abazungu baratwanga nabirabura ubwacu nidukundana nigute babura kutwiha ngobadutware ukobishakiye biboneye ark ndakeka ahobirimo kugana “l’afrique va domine le monde antien” :impinduka zizazanwa natwe twagiye ishyanga kwiga icyo abazungu bakoze kugirango babe umwe kd bizashoboka mwibukeneza mwe na perezida ba afrika mutarebakure Mandela yababyiyeko bo bakoze iyo bwabaga bakarwanya ivangurakoko abasigira umurage namwe wogushirahamwe mukarebera hamwe icya vana Africa mubucakara abazungu baratubonera bagakabya “Museveni yarwanyije ubutinganyi kuko arimico yibihe byanyuma abazungu bagenda batwinjizamo kugirango badutware uko bishakiye ark ejo n’ejo bundi muzaba abambere mukumwica ahokumunya inyuma mukamaganira hamwe ibyobikorwa”
ariko ko narinzi ko Umuseke utahitisha igitekerezo cyirimo ibitutsi buriya uwiyise Never-Again ntabwo atukanye usibye ko mbona ikinyabupfura cyo ntacyo yigirira?
Ubwo nawe ngo uramuruse!amarangamutima gusa niyo akuzanye nnone niba ariko abibona uragirango uvuge ngwiki?bamwe babita amabani nawe ngo babise ingegera!!!!haaaa