Dr Harebamungu ntakozwa ibyo gusubiramo ibyiciro by’ubudehe
Mu gihe Imiryango y’urubyiruko iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abanyeshuri bahagarariye abandi muri za kaminuza n’amashuri makuru bavuga ko ibyiciro by’ubudehe bikwiye gusubirwamo kuko bigaragara ko bitakozwe neza, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Harebamungu Mathias we asanga nta mpamvu yo kubisubiramo kuko ngo bijya guhuza n’imibare yatanzwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare.
Mu nkuru yatambutse kuri Radiyo KFM ku mugoroba wo kuwa kabiri, Dr Harebamungu yumvikanye avuga ko ibi byiciro byakozwe mu nama z’abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bityo bikaba bibiha ireme kuburyo bitasubirwamo.
Dr Mathias Harebamungu, yabishimangiye kuwa kabiri tariki tariki ya 2 Nyakanga 2013, ubwo abaministiri batandukanye baganiraga n’abanyamakuru, bagamije gusobanura imyanzuro y’inama y’abaministiri yateranye ku wa 28 Kamena 2013.
Dr Harebamungu yasobanuye ko mu kugena ibyiciro by’ubudehe, abaturage bajyaga mu gacaca, urugo bemeje ko rujya mu cyiciro runaka rukajya aho.
Ikindi cyagendeweho ngo ni uko haba imibare y’ubudehe ya MINALOC, haba n’ibyavuye mu ibarura rusange rya gatatu ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, ikinyuranyo kitarenze 0.8% bityo ngo iyi mibare siyo yatuma ibyiciro by’ubudehe bisubirwamo.
Uko ibyiciro by’ubudehe bimeze
Icyiciro cya 1 : Abatindi Nyakujya | Icyiciro cya 2 : Abatindi | Uko bazajya bishyura muri Kaminuza |
|
|
Bazarihirwa amafaranga yose ya Kaminuza. |
Icyiciro cya 3 : Abakene | Icyiciro cya 4 : Abakene bifashije | |
|
|
Bazajya barihirwa 50% by’amafaranga y’ishuri. |
Icyiciro cya 5 : Abakungu | Icyiciro cya 6 : Abakire | |
|
|
Bazajya birihira amafaranga yose y’ishuri. |
Nk’uko bimaze iminsi bivugwa icyiciro cya mbere n’icya kabiri (Abatindi n’Abatindi Nyakujya), bazajya barihirwa amafaranga yose y’ishuri ya kaminuza.
Abo mu cyiciro cya gatatu n’icya kane (Abakene n’Abakene bifashije) bo bazajya barihirwa 50% by’amafaranga y’ishuri.
Naho icya gatanu n’icya gatandatu bo bazajya birihira amafaranga yose y’ishuri uko yakabaye.
Ibyiciro by’ubudehe byashyizweho kugira ngo byoroshye igenamigambi rya Leta ariko bisa n’ibyateje impaka mu nzego z’ubuzima no mu burezi.
Ubwo ibi byiciro by’ubudehe byatangiraga kubahirizwa, havutse impaka nyinshi, abaturage bamwe babanza kwanga gutanga ubwisungane mu kwivuza kuko bavugaga ko umusanzu ari mwinshi kandi utajyanye n’ubushobozi bwabo n’ubwo ibyiciro by’ubudehe bibashyira mu ntera runaka.
Kuko abaturage basa n’abamaze gusobanukirwa akamaro k’ubwisungane mu kwivuza byaje kugera aho birakemuka, abaturage bemera kubwishyura mu byiciro ibyo aribyo byose barimo kuko biruta kwivuza ku mafaranga yabo.
Impaka zindi zaje kuvuka, ubwo Minisiteri y’uburezi yavugaga ko abanyeshuri bakomoka mu miryango iri mu kiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe aribo bagiye kujya bishyurirwa Kaminuza 100%, naho abari mu kiciro cya gatatu n’icya kane bakarihirwa 50% ariko bakitunga ku mashuri, mu gihe ibindi byiciro bisigaye bizirihira.
Izi mpinduka mu burezi zije mu gihe hagiye kujyaho Kaminuza y’u Rwanda, amafaranga y’ishuri akaba yagabanyijwe bigaragara dore ko yavuye kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 250 kubigaga amasomo y’ubumenyi (science), n’ibihumbi 950 ku bigaga andi masomo ashyirwa ku bihumbi 600.
Bamwe mu baturage bakomeza kugaragaza impungenge zabo kuri ibi byiciro by’ubudehe bagasaba ko byasubirwamo kuko ngo bitagendeye ku mibereho y’Abanyarwanda ya buri munsi.
Mu minsi ishize Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko ibi byciro bibaye ngombwa byanononsorwa ariko anasobanura ko ibyo byiciro icyo bigamije ari ukugira ngo buruse igere kuwo ikwiye kuba ihabwa aho kugera no ku utayikeneye. Yasobanuye ko ingengo y’imari y’igihugu idashobora gukemura ibibazo bya buruse gusa kuko hari ibindi byinshi bikomeye biyireba. Ko rero ibyo byiciro by’ubudehe ari uburyo bwiza bwashyizweho ngo iyo buruse ibashe kugera kubo ikwiriye koko.
Umwe mu bayobozi b’imirenge aherutse gutangarije Umuseke ko ibi byiciro biramutse bikurikijwe uko bimeze ubu nibura 70% by’abanyeshuri bigaga muri za Kaminuza mu murenge we bahita bacikishiriza amashuri kuko ababyeyi babo nta bushobozi bwo kubarihira bafite.
Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW
0 Comment
ubwose murareba mugasanga umuntu urya nabi udashoboye kwitunga azabona 50% ya shoolfees rwose uwonawe akeneye ubufasha.bitabayibyo abanababahanga bakennye bazasigarinyuma.
turashimira leta uko idufasha ark iracyafite akazi kanini nibasubiremo ibibyicyiro nahubundi uburezi burazimye
Njye ndakeka ko ikibazo atari ibyiciro uko bikoze. Ahubwo ni ukwibaza ngo: UMUTURAGEURI MU CYICIRO CYA GATATU N’ICYA KANE afite ubushobozi bwo kurihira umwana we muri Kaminuza? Urugero: Reba Mu cyiciro cya gatatu: NGO ARYA NABI. MU Cyiciroc ya kane ngo: KUBA AFITE UBUSHOBOZI BWO KURIHIRA ABANA AMASHURI KUGEZA KU YISUMBUYE! None se hari urya nabi, yabitse 600 000 kuri compte? Niba se ubushobozi bwe mumwemerera kurihira abana be kugeza kuri A Level, bikaba bimushyira mu cyiciro cya kane, ayo kwishyura muri University azayakura he?? Ibindi rero byo ni ukureba iby byiciro uko bukoze in terms of aho abantu baturuka!!! Mwarimu wo mu cyaro kuko afite high bird rya 20 000 (igare) , bagenzi be baturanye bamushyira mu cyiciro cya GATANU!!!!!
kombona commentaire yanjye itagiye ho
uburezi kuri bose nigahunda nziza cyane inashimwa,ariko se byaba bimaze iki niba kwiga bigomba kurangirira mu mashuli yisumbuye.hatabaye ho kwirengagiza abantu bashyizwe mu cicero cya 3 ni 4,baba bahembwa angahe?mwalimu,umusilikali,umupolisi ,ndetse n’abandi nk’abo bafite ubushobozi bwo kubona 50%,uriya muhinzi mworozi wo muri biriya byiciro azaybona?ahasigaye n’aho ubushishozi bw’abayobozi bakuru batirengagiza imibereho y’abo bayora.naho ubundi nyine hakwiga mbarwa
ku byerekeye nibyo byiciro ndabona ntakwibeshya kunini kurimo ahubwo barimo guhuza ibintu bidahuye( umuntu udasagurira isoko kandi ari umuhinzi murabona azakurahe 300000 no gutunga umwana ku ishuri kandi abenshi baba bafite n’abandi biga muri za socondaire, ikindi hari ahandi hari urujijo umuntu agira isambu ihagije atabasha gusagurira isoko? biranashoboka ko barebye umubare aho kureba ubuso kandi nziko isambu imwe ishobora kuruta amasambu atatu ,ikindi n’umwero ku buso bungana ntungana mu gihugu cyose , abaturage bajya no kubishyiraho ntabwo bigeze basobanurirwa biriya byose.icyo nemeranya n’abaturage nuko umuntu wo mu cyiciro cya 3 ni 4 ashobora rwose kwishyurira mutuelle umuryango we cyane ko twatojwe indangagaciro yo kwigira ariko kwishyura 1/2 cy’amafaranga ya kaminuza ntiyabishobora.
Abanyarwanda turakabya kuko bakora ubudehe byari bishingiye kuri Mutuelle de santé aho bashakaga kumenya umuntu udashobora kubona amafaranga igihumbi (1000 frw). Aho mutuelle bayishyiriye kuri 3000frw murabona ko byateye ikibazo none muti ni ukwishyura amashuri. Dore uko leta ikora amakosa
Icyiciro1: nkurikije ubusobanuro butangwa na leta uwo muntu ntabaho birumvikana ko ntanumwana agira
Icyiciro2: Ntabana agira biga
None se leta izarihirira abantu batabaho? Nyamara aha mushatse mwakwikosora
Icyiciro3: umusaruro udahagije ,urya nabi …. Uyu ni umuntu wogufashwa
Icyiciro4: Leta yatubwira impamvu abana be bashobora kwiga amashuri yisumbuye ?
Icyiciro5: Ubundi uyu bamwita umukungujumba : ni umuntu ufite ibiryo
Icyiciro6: Uyu niwe mukire niwe wenyine wabona amafaranga y’ishuri kuko abana be nubundi basanzwe biga kaminuza
Ingaruka ntimuzagirengo zizaza kuri bariya bana gusa Dr Mathias alias Bordeaux (aho yize mu bufaransa ) wagombye kureba kure.
Nyakubahwa Dr Mathias mbwira koko ufite 300.000(50%) warya nabi? Jye nkurikije uko mbibonye icyiciro cya mbere,kabiri, na Gatatu barihirwa byose no kubatunga. Kane bagatangirwa 100% ariko bakitunga. Icya Gatanu bagatangirwa 50% kandi bakitunga naho ba Boss bakimenya(icya gatandatu). Impungenge rero ni izi kubera SACCOs na BPR,BK,UOB,UB,BCR abaturage bataba muri Banki ni bake. Kuba umuntu aba muri banki nta na 200.000 arigera agiramo ngo zimaremo ukwezi bakamushyira muri Gatandatu ni hatari(Urugero: Mwalimu wa Primary nko Muhanga-Ndiza,Nyaruguru,Nyamasheke-Mahembe,Nyamagabe,Ngororero.) kuko muri kigali yenda haba prime ariko yewe.
Ndabasuhuje.
Mfite utubazo tubiri:
1. Ndacyeka hashize nk’imyaka hagati y’ 5-10 bino byiciro by’ubudehe bikozwe. None mumyaka icumi haba hahindutse byinshi mu gihugu no mubuzima bwite bwa buri muntu; murumva hatarimo abaturage bakennye cyangwa bakize kurushaho kuva muri iyo myaka 5-10 ishize?
2. Ndetse hari rapport ivugako abaturage miliyoni bakuwe mubukene mumyaka ingahe ishize… ubwo se si ukuvugako bagiye mucyiciro kimwe cyangwa bibiri bikurikira ujya hejuru mu bukire?
Mu burayi amikoro y’umuntu bayabara bakurikije imisoro asora (kumushahara no kubikorwa byinjiza amafaranga nko kugira amazu ukodesha) noneho bikagaragara mumibare uko abantu barutanwa. Ese mu Rwanda ntayindi mibare yashingirwaho? kuko agaciro k’amasambu, inzu amatungo kajyenda gatandukanye bitewe n’akarere umuntu atuyemo, bityo umukene w’i Kigali yaba umukire i Nshili!
Birababaje kubona minisitiri w’uburezi yemeza ko umwarimu ashobora kuriha 50% y’ikiguzi cy’uburezi! Harya umushahara we ntawuzi? Iyo minisiteri imaze iki? Kubona umwana wa mwarimu acikirije amasomo kubera amikoro make y’ababyeyi kandi akabyuka ajya kwigisha! Ntimukicare mu biro ngo mutekerereze abantu ahubwo muzamanuke murebe uburyo abakozi banyu babayeho!
Sha ibi bintu ntibyoroshye.umuntu urya nabi se yakwishyura ate 30,0000Frw.None se hari nk’umuntu utigirira n’inzu yewe n’isambu yibera mu mujyi akodesha.Ariko kuba afite akazi bagenzi be ugasanga baramushyize mu kiciro cya 4 cg cya 5.Ubwo se uwo afite uburyo bwo kwishyurira umwana we university kweli?Ni ibyo gusubirwamo kabisa.
Ibi bikorwa na nde? bihamywa na nde? Ninde uzi amafaranga runaka afite muri Banki? Ninde uzi umutungo w’umuntu koko?!
Rwose ibyo ubaza nanjye ndabyibaza. Uwabishobora yasubiza. Murakoze. Imana irebere ur Rwanda.
Ni ngombwa ko mwajya mukurikirana inama zibera mu midugudu cyane cyane nyuma y’umuganda bitari ibyo muzahora muhura n’ingorane.
Mu rwanda rwose ikibazo dufite gikomeye ni uko benshi mu bayobozi ni INKIRABUHERI si ugutukana ariko tujye tuvugisha ukuri…ese ko ari inguzanyo babagurije bakajya bakurikirana uko bishyura ahanyuma ushoboye kwiyishyurira akabikora.
Abo bose banga kumva ugiye mu miryango bavukamo wakwiheba kandi inshuro nyinshi usanga batanarihira bene wabo ariko bajya gufatira abandi ibyemezo ngo afite ba se wabo nba nyina wabo nyirarume kandi wenda nabo barya rimwe ku munsi…
Banyamakuru ni uko bitashoboka ngo muzazabaze amabanki abantu nibuze bafite kuri Compte 1000 0000 FRW NIBWO MUZAMENYA UKO UMUNYARWANDA ABAYEHO..
Ikintu gishekeje..ngo afite inzu nziza…hari aho usanga mu giturage afite akazu gakeye ndetse ukaba wagira ngo wenda ni kwa Mwarimu ariko bamukwereka ugasanga no kwishyura Mituelle y’urugo rwe rwose ari ingorabahizi…kubera iki…uretse ubu ubutegetsi bugora abaturage…cyane mu mujyepfo bazi kwiyubakira amatafari amategura agacanga n’agasima kagenda abikora gahoro gahoro nyuma ya 5ans afite akazu gasobanutse…ariko kubona 600 000 ku mwaka wakemuye n’ibindi bibazo…ni hatari kabisa
Ese abo bagabo basakuza ngo abana ntibahabwe Bourse…kuki batiyishyurira tel…usanga babogoza ngo bahembwa makeya…ubwikunde no kwiyemera ni ikibazo
biriya byiciro rwose uburyo bikoze ntibisobanutse mu mibare ku buryo byakwifashishwa mu igenamigambi. ubu se washingira kuki, nibura bagakwiye kugaragaza mu mibare umutungo wa buri kiciro, naho ngo umuntu ntagira urwara rwo kwishima, ibyo ni imigani ntabwo mu mibare bifatika kuko inza zose abantu bose barazifite. Ubwo rero byagakwiye kugaragazwa mu buryo buri scientific, wagira ngo ni ibtekerezo by’umuntu nta bushskashatsi bwakozwe. Kuvuga ngo iyo abonye urupfu aba agira amahirwe, ibyo ni ugutekerereza umuntu ntan’aho bihuriye n’ubushobozi.
Jye mfite ikibazo kuri uyu mugabo:prezida yavuze ko bisubirwamo bigakorwa neza kandi abenshi usibye kubibwirwa ntituzi iyo byakorewe n’igihe byakorewe byatekinitswe n’inzego z’ibanze n’amarangamutima menshi cyane ngo hagendewe kuri gahunda ya mutuelle idafite aho ihuriye na bourse mubushobozi.
Nibisubirwemo kuko birateza umwuka mubi mugihugu n’abatakishimiye bakazamukira kuri iki kibazo muzindi nyungu
NJYE NTACYO NAVUGA GUSA IMANA NIYO IZI IMIBEREHO Y’UMUNTU KDI IMANA IJYA KUREMAMA UMUNTU NTAWE MURIBO YABANJE KUBAZA.TWIHESHE AGACIRO MURI BYOSE.
Ariko se ubundi ni gute bivuye kuri 830.000frw bikagera kuri 600.000frw?niberure ko batwirukanye ntibagire ibindi batubwira,ubwo se iwacu nzaba ndya nabi tuba ahantu hadafashije maze nzabashe icumbi ry’i Butare nitunge nanitangire 300.000,cyakora nibagure kiriya kigo cy’i wawa twese batwijyanireyo!yemwe ni akumiro.Niko mwa banyamakuru mwe iyo muba mwaraherekeje minister Biruta yagiye ngo kubimenyesha abanyeshuri muri za ngo maze mube mwararebye akababaro k’abanyeshuri ka bino bintu bakoze aho bavugaga bati n’ubundi se muratumenyesha iby’iki ko mwabyikoreye ubwanyu!
Niyo waba mu cyiciro bazakurihira ntabwo byakorohera kugeza ku inota fatizo rya kaminuza mu gihe wize mu ishuri ritari ryiza….
kuriki kibazo cy’abanyeshuri bikwiye gusubirwamo kuko niba umwana yarize secondaire arihirwa n’imishinga runaka cyangwa abagiraneza ngo kuko bamushyize mukiciro cya 3 cg 4 ngo azariha ayoyabuze yiga secondaire azayabona ngo nuko agiye muri kaminuza? nonese abobana Ministre yabatekerejeho cg !!!!!!!! nonese abobana bari bagize imana yokwibonera bource arumva atabahemukiye kubavutsa amahirwe yo kwiga ? ese Ministre tukwibarize wowe wize wirihira ? kuki batakwishyuza abize kera bakarihira abandi ? twabagirinama yoguhera kurabo bize n’ubundi barihirwa n’abagiraneza . Ministre shishoza neza ubone gufata ibyemezo kuko ugiye kugwiza abatize benshi mugihugu biguturutseho. urakoze.
Nyakubahwa minister korerwamo n’uwiteka wumvane ubushishozi ishingiro ry’abagenerwabikorwa m’uburezi kuko rwose ikiciro cya gatatu n’icyakane ntibakwigondera kwirihira kaminuza. Ese mwebwe rwose ntimwabaye mucyaro ngo mubone uko ukubayo ari ukubandika mubuzima
IMANA NI UMUKOZI WUMUHANGA KANDI IREBERA IMBWA NTIHUMBYA
yajambije uburezi none ageze no muri MINALOC IBYICIRO BY’UBUDEHE YARETSE MUSONI AKABICUNGA
Ko icyiciro cy’abakene kirangwa n’ibi, buriya bazakurahe moitie ya minerval n’ayo kwitunga?
Afite isambu idahagije
Aba afite inzu mbi
Arya nabi
Umusaruro udahagije, nta sagurira isoko
Abana biga nabi, bivuza nabi
Nta tungo
Mana wirirwa ahandi ugataha
i Rwanda. Wasobanuriye abakire ko hariho abakene bagasangira ibyo wabahaye . Naho…
ndumiwe , ngo umutindi nyakujya ngo ni udafite n’urwara rwo kwishima , ngo iyo abonye urupfu aba agira Imana? hahahahaha
sha ndabona mu gihe kiri imbere bazajya bafata abatindi nyakujya, bakabica kuko iyo babonye urupfu baba bagira Imana, ….biratangaje kuvuga ikintu nk’iki muri document officiel
Nyabuna Banyamakuru nimujye mukoresha imvugo ijyanye n’ukuri: ntabwo umunyeshuri yishyurirwa ahubwo aragurizwa kuko amafaranga ahabwa ni INGUZANYO nk’uko byasobanuwe kenshi.
Murambabarira abo tudahuje imyunvire, ariko njyewe mbona ikibazo atari ibyiciro by’ubudehe, kandi niyo byasubirwamo abaturage bitewe nabo muturanye ushobora kujya no mu cyiciro kiri hejuru k’icyo wari usanzwemo, so brothers & sisters mwiga muri za kaminuza, njye numva ikibazo cyaba ubushobozi bukuri buke bw’abanyarwanda batabona ayo mafaranga cyane abatuye mu byaro, ikindi uburyo ibyiciro by’ubudehe bikorwa, hagereranywa ubukene bw’abatuye umudugudu runaka, so nkumva biatri bikwiye gushyingirwaho muri gahunda zimwe na zimwe kuri national level, urugero umuturage wo mu mudugudu wo muri Nyaruguru ashobora gushyirwa mu cyiciro cya 4 cg icy 5 bitewe nuko afite inzu yenda ku mugwa hejuru cg wenda umwana we yiga muri secondaire gusa cg bitewe nuko afite itungo rigufi, uwo mu mudugudu wa Nyarutarama muri GASABO agashyirwa mu cya 1, kubera adafite inzu akodesha nyamara ahembwa 400,000frw ku kwezi. So numva hakumvwa impande zose kuko nka Leta gusubiramo ibyiciro birayihenda cyanee, ikindi sinibwira ko byanafasha nabo banyeshuri cyane kuko nibiramuka bisubiwemo bishobora kuba bibi kurushaho kuri bo, harebwa ubushobozi bw’abanyarwanda na context ibyiciro bishyirwaho.
Murakoze
Ibi byose rwose biraduteranya ku busa.
Njye numva iyo burse yakagombye guhabwa umwana wese wagize amanota menshi nta vangura rishingiye ku mutungo (ubutindi cyangwa ubukire).
Igahabwa abo leta ishoboye kuyiha ikurikije amikoro ifite. Noneho, abo batabonye amanota ahagije, abafite ubushobozi biyishyurire nk’uko basanzwe biyishyurira.
Naho ubundi, uwakumva iki kibazo yagirango igikuba cyacitse! Ariko ugiye muri ULK, UNLAK,….. usanga imyanya yabuze kubera abantu benshi bashaka kwiga birihira.
So, Leta yemeye kwigisha abana bose imyaka 12, nikomeze gutyo itange education de base. Ufite inyota yo gukomezanya na Leta imyishurira abiharanire arusha abandi amanota, bityo abe muri bake Leta ifite ubushobozi bwo guha inguzanyo, kandi bakiga neza!!!!.
Abatageze kuri ayo manota, babifite ubushobozi,bige biyishyurira.
Abatagize amanota yafatiweho, badafite n’ubushobozi bwo kwirihira,bajye mu bundi buzima kuko Abanyarwanda bose atari ngombwa ko biga Universite.
aha ndemeranya nawe 100% kabisa. ipiganwa kuri bourse ryagombye kuba hakurikijwe amanota ibindi byose bizahora bitera amahane
Ndabona ikiciro cya 3 ni icya 4 aribyo bifite ikibazo.
Hari aho bagira ngo afite itungo afite amafaranga. ubwo se itungo 1 cg 10 wayagurisha kangahe ngo ubone 50% bya minerval.Amafaranga se ni ukuvuga ngo afite angahe????Abantu bavuga ko amafaranga ari nk’amaraso buri wese agira ayo abashije kubona. Kuko nuriya wo mu kiciro cya mbere nawe arayafite iyo yasabirije arayabona. Bivuze ko kugirango umuntu abone 650 000 by’amanyarwanda yo kwishyurira umwana umwe cg 2 buri mwaka byo ntibishoboka kuri biriya byiciro. Ariko nyine na uwo mubyeyi agomba gufata umwanzuro akemera ko abanyarwanda bose bataremewe kwiga KAMINUZA!!!!!!!!!!!!!buriya ndumva aricyo bishatse kuvuga. Hejuru y’ariya mafaranga yose hiyongeraho ayo gucumbikisha no kugaburira umunyeshuri, ibikoresho amatickets n’ibindi.Nko mu kiciro cya gatatu ese ni iki buriya umuntu yatanga ngo abone ayo kwishyurira umwana we mu byo bavuze afite?Ese buriya atandukaniye he nuwo mu kiciro cya kabiri?
Niba ubudehe bwarakorewe mutuelle de santé kandi bishyura wenda amafaranga atarenze 10000 ku mwaka, mwibaze ukuntu ibyo bipimo twabikoresha mu kwishyura amafranga 650 000 hiyongeraho amacumbi, ibiribwa ibikoresho, amatickets????
Hari aho bavuga mu kiciro cya 2 bati abana be ntibiga mu kiciro cya gatatu bati abana biga nabi….kandi mu rwanda ngo hari uburezi kuri bose kugera ku myaka 12!Ministri nawe yaba yivuguruza cyane.
NTA MUNYARWANDA UKWIYE KUBA YAGIRA IMANA NGO YIPFIRE(mu kiciro cya mbere)MU GIHUGU KIRIHO GIFITE UBUYOBOZI. KO MUDUSUBIZA INYUMA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
jye ndumva ibyiciro bitasubirwamo kuko byaba ari akandi kazi gatwara umwanya n’amafaranga by’ Igihugu ahubwo MINEDUC ni yongere ibyiciro irihire abibyiciro kuva kucya 1 kugeza ku cya 4 ubundi 2 byanyuma bakabishyurira 50% niba byashoboka kuko ni inguzanyo basubiza barangije kdi nibongere agatege mu kwishyuza abishyuriwe na Leta kugira ngo na barumuna babo bige
Ngo arya nabi, nta rwara afite rwo kwishima, iyo abonye urupfu aba agira Imana, ese uwo koko yabasha no kwirangiriza primaire?
Abo ni ba mayibobo babandi barya imyanda yo mu kimoteri nabo mwananiwe gufasha none kuko batazi inzira y’ishuri, ngo nibo bo kurihirwa muri kaminuza. Munyumve neza; niba nta bushobozi buhari natwe turabizi turanabibona, ni mudufashe kwifasha cyangwa mukorane na ma banki usibye ko nta banki yakishingira umuntu usaba kwipfira, uwo niyo yabona ibya mirenge ntiyazapfa ahaze kuko iminsi ye yose yo kubaho yayimara yivuza ingaruka z,imyanda yariye kera akarinda apfa nabwo adakize.
Umwanzuro: Ntabeshye abenshi nibura 80% bari mu kiciro bita abakene bifashije mu BUZIMA BW’IBANZE( kurya mu rugero, Kwambara IBIMESHE, kwiga muri Nine years aho bishyura bitatu, kwisiga amavuta no kubaka nyuma y’imyaka myinsi akazu. Frankly speaking uwo ntiyanashobora gutanga ayatunga umwana muri kaminuza. Jye uvuga ibi narize ndanarihira abantu bene wacu kandi navutse ndi umukene cyane ariko ICYO NARUSHIJE ABANDI NI UKO NTIBAGIWE UKO BIRYANA N’UBWO BAVUGA NGO UMUSONGA W’UNDI NTURYANA…
Mana wafashije abalire kwibuka ko abakene babaho
Yewe!
Uyu nawe akwiye gusengerwa kuko ndabona ari danje rwose!
niba ari uku bigenze byibura uwagera mu byaro nk’i NYARUGURU ngo arebe byonyine n’uburyo abaturage babuze n’i buyo kurya,abone kuvugako bakwiyishyurira 50% ya school fees.
Rwose biriya byiciro bigiye gukurikirizwa kugirango abana barihirwe kaminuza sibyo kuko byakozwe hakurikijwe ibyusungane mu kwivuza.
Hakagobye rero gukorwa ibindi byiciro hakurikijwe kwirihira amashuri noneho muri kamunuza kuberako abaturage bu Rwanda barakennye pe kugirango umuturage ashobore kubona ariya mafranga ntibyoroshye kuko abenshi ni abahinzi kandi nibyo bahinze nabo ntibibahaza ngo basagurire isoko none ayo mafranga yavahe koko iki cyemezo ryose ni gisubiryemo nahubundi haziga mbarwa.
Banyarda dusangiye u Rda igihugu dukunda!bayobozi muzi gushyira mu gaciro murareba abo muyobora mugasanga hari abo mumaze guteza imbere kuburyo bakwirihira kaminuza mwe mwararihiwe mukarangiza?niba twese tungana hari demokrasi isesuye umuntu ubayeho nabi yabona ate uko yakwivana mu bukene?ni ukumusonga ngo areke kureba imbere? ko abize mbere nabo bagurizwaga ayo bishyura ajya he?niba amafranga yabaye make barihire abo batangiye arko umwana w’rda atavukijwe amahirwe kuko ndabona twaba tukiboshye!!!leta ishyira mugaciro mungiro no mubikorwa nigire icyo ikora!!!
Ntagihe abaturage tutagiriye inama leta yacu dukunda nuko yanga kutwumva kandi ari twebwe ibereyeho.Ubundi Leta ntiyari ikiye kurihira abanyeshuri amafranga yo kwiga, ahubwo ikwiye kubona ko umwana yagize amanota yo kwiga Kaminuza,bitewe n’amanota yagize, ntakindi gishingiweho, maze umwana akagurizwa amafranga yo kwiga Kaminuza, niba iwabo badafite ubushobozi bwo kumwishyurira. Igihe bizitwa umwenda umwana azishyura natangira akazi nkuko bimeze mubihugu byateye imbere,umubyeyi wishoboye ntazatuma umwana we atangira gusinyana na bank ko ahawe inguzanyo, ahubwo azamwishyurira. Ndibaza ko iyo bifatwa gutya ntawari gusakuza kuko byo ntibyari gushingira kuri ibyo byiciro by’ubudehe ahubwo abana bose bari kurshyeshywa n’amanota bagize.Yewe n’abari kujya kwiga hanze kubera bagize excellence ntawabagiraho ikibazo kuko batarihirwa n’igihugu ubwacyo akenshi.
njye ndumva ni icyiciro cya gatatu barihirwa kuko ndumva umuntu utagira itungo yagakwiye gufashwa nawe rwose
Comments are closed.