Abagore basabwe kugira uruhare rufatika mu matora aje
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda arasaba abagore kugira uruhare mu gutegura amatora y’abadepite ateganyijwe mu kwezi kwa Nzeri kugirango azabashe kugenda neza.
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, komisiyo y’Amatora, Abahagarariye inzego z’abagore kuva ku rwego rw’Umurenge, Uturere kugeza ku rwego rw’Intara kuri uyu wa gatatu tariki ya 03/07/2017 mu cyumba cy’inama cya Avega Agahozo Rwamagana, Abagore basabwe kwegera abaturage hirya no hino mu Mirenge bakabasobanurira ibijyanye n’amatora kugirango bazarusheho kuyitabira ndetse batore neza.
Prof. Kalisa Mbanda avuga ko muri uyu mwaka bigaragara ko umubare w’abazitabira amatora wiyongereye.
Imibare Komisiyo y’amatora ifite kugeza ubu ngo igaragaza ko abaturage bazitabira amatora bavuye kuri Miliyoni enye ubu bakaba bageze kuri Miliyoni esheshatu.
Nk’uko Prof Mbanda yabitangaje, ngo Abagore nibo bafie umubare munini uzitabira amatora ungana na 54% ariyo mpamvu yabasabye kugira uruhare mu myiteguro y’amatora kandi bakazayitabira 100% kandi bagatora abayobozi bihitiyemo bazabateza imbere n’igihugu muri rusange.
Prof Mbanda kandi yashimye uruhare Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwakomeje kugira mu myiteguro n’imigendekere myiza y’amatora mu myaka yashoze kuko iyi Ntara ariyo yagendaga iza ku izonga.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Madamu Uwamariya Odette yijeje ubuyobozi bwa Komisiyo y’Amatora ko Intara izakora ibishoboka byose kugirango umuco mwiza wo kwitabira amatora kandi bagatora neza ukomeze kuranga Abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Uwingaiye Alice, umuyobozi w’inama y’igihugu y’Abagore mu Ntarra y’Iburasirazuba yavuze ko nk’Abagore biteguye uzagira uruhare rugaragara muri aya matora.
Iyi nama kandi yari yitabiriwe n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza, n’abadepite b’abagore bakomoka mu Ntara y’iburasirazuba.
Muri aya matora Abadepite bagera kuri mirongo inani bari mu byicaro by’abahagarariye amashyaka (53), abahagarariye ababana n’ubumuga (1), abahagarariye abagore 24, ndetse n’abahagarariye urubyiruko (2) bakaba aribo bazatorwa.
UM– USEKE.RW