Digiqole ad

USA: Ikatirwa rya Munyenyezi ryongeye kwigizwayo

Ikatirwa ry’umunyarwandakazi Munyenyezi Beatrice  ryari riteganijwe kuri uyu wa gatatu tariki 3 Nyakanga ryongeye kwimurwa ku nshuro ya kabiri bimurirwa ku itariki 15 z’uku kwezi.

Munyenyezi Beatrice
Munyenyezi Beatrice

Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha byo kubenshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka za Leta Zunze ubumwe z’Amarika ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi agahabwa ubwenegihugu, ariko nyuma aza kuvumburwa ko yabeshye.

Ubusanzwe nyuma yo kuburana muri Gashyantare uyu mwaka, Munyenyezi yagombaga gukatirwa tariki 3 Kamena, ariko abahagarariye Leta muri uru rubanza baza gusaba ko byakwigizwayo kubera izindi nshingano bari bafite, umucamanza aza kubyemera abyimurira ku itariki 3 Nyakanga.

Ariko inkuru dukesha urubuga rwa internet concordmonitor.com rukunze kwandika ku rubanza rwa Munyenyezi narwo ariko ruvuga ko amakuru rwayakuye ku biro ntaramakuru by’Abanyamerika “The Associated Press” aravuga ko nabwo atakatiwe ahubwo byongeye kwimurirwa ku itariki 15.

Munyenyezi Beatrice yafashwe mu mwaka wa 2010, ashobora kuzakatirwa imyaka iri hejuru y’icumi hakurikijwe amategeko yo mu mwaka wa 2010 ahana icyaha yakoze n’ubwo abamwunganira mu mategeko bo bavuga ko yari akwiye guhanwa hakurikijwe amatekeko ajyanye n’igihe yakoreye icyaha, yo agena igifungu kitari hejuru y’amezi atandatu.

Uko baygenda kose ariko Munyenyezi aracyafite imanza nyinshi kuko namara kurangiza igihano icyo aricyo cyose azakatirwa azahita yoherezwa mu Rwanda naho agakurikiranwa ku byaha akekwaho bya Jenosidengo ashobora kuba yarakoreye mucyahoze ari Butare yabagamo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Soma izindi nkuru bifitanye isano: http://www.umuseke.rw/?s=Munyenyezi

UUM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ariko se ko ari hahandi azakatirwa reka twiturize turebe , gusa icyaha ntigisaza!

  • Urabeshya uzageraho ukatirwe kandi uwunere!!

  • yewe, ibi nta kibazo biteye, nibashaka bazabishyire umwaka utaha; icyaha cya genocide ni icyaha kidasaza habe na gato bivuzeko rero igihe cyose iki cyaha kizahoraho kandi ko urukiko ruzahora rugifite uburenganzira bungana nk’ubw’uyu munsi mu gukatira uno mu gore, wenda hari abibeshya bibwira ko gutinza iminsi bizzagira icyo bifasha mu ikatirwa rye, aho baba bibeshye.

  • Ariko uyu mugore bamubitse mo iki? Bamukatire cg bamwohoreze mu Rwanda akurikiranwe n’inkiko. Ubundi ko yakoreye ibyaha abanyarwanda, bamuzanye.

Comments are closed.

en_USEnglish