Digiqole ad

Kwibohora bitwibutsa inshingano dufite yo kubaka imibereho twifuza- Perezida Kagame

Mu ijambo yagejeje kubari bitabiriye imihango yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 19 u Rwanda rumaze rwibohoye yanahujwe na gahunda zo kwizihiza isabukuru y’imyaka 51 u Rwanda rumaze rwigobotoye ubutegetsi bwa gikoroni n’imyaka 50 umuryango wa Afurika yunze ubumwe ubayeho, Perezida Kagame yavuze ko kwizihiza ibyo byose byongera kwibutsa Abanyafurika n’Abanyarwanda by’umwihariko ko bagomba guhera kubyo bafite bakiyubakira ejo hazaza habo kandi bagaranira kwigira no kwihesha agaciro.

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bari bateraniye i Kami kwizihiza umunsi wo Kwibohora. Photo: PPU
Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bari bateraniye i Kami kwizihiza umunsi wo Kwibohora. Photo: PPU

Ibi birori byabereye mu kigo cya gisirikare cy’i Kami, kiri mu mudugudu wa Kami, Akagari ka Gasharu, umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo  hari hakoraniye abaturage bo mu midugudu 11 ikikije uyu mudugudu.

Abayobozi bo mu nzego zo hejuru barimo muri ibi birori byitabiriwe kandi Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame, Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi, abayobozi bakuru mu nzego za gisirikare n’izindi nzego z’umutekano, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba, Umugaba mukuru w’ingabo za Burkina Faso Général Nabéré Honoré Traoré n’abandi.

Perezida Kagame bigaragara ko yakiranywe urugwiro n’abaturage bo muri aka gace, yatangiye ijambo rye abifuriza isabukuru nziza y’imyaka 19 u Rwanda rwibohoye. Yavuze ko mu gihe hizihizwa uyu munsi Abanyarwanda bakwiye kujya bikuka inshingano yo kubaho, kubaho neza, kwigira, kwiha no kugira agaciro, ibyo kandi ngo bikuzuzwa mu nshingano rusange basangiye n’abandi Banyafurika.

Yagize ati “U Rwanda rufite amateka yarwo ariko amateka yarwo ntatandukana cyane n’amateka y’abandi banyafurika, n’ubwo u Rwanda rufite n’amateka y’umwihariko, amateka yacu y’umwihariko ahuza itariki ya mbere y’uku kwezi n’itariki ya kane y’uku kwezi (ubwigenge no kwibohora).”

Perezida Kagame kandi yavuze ko uwakwibaza aho ibi byombi bitandukaniye cyangwa icyo bivuze, akwiye kumenya ko byombi ari intambwe ebyiri zatewe imwe yuzuza indi, byombi biganisha Abanyarwanda ku gushobora kubaho, kwibeshaho uko bakwiriye kubaho n’uko babyifuza, ndetse ngo ntibikwiye kujya bigira abandi bivuna babyibazaho, ahubwo bakwiye kubirekera Abanyarwanda.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ayo mateka yose n’izo ntambwe ebyiri, ziterwa mu buzima bw’u Rwanda, Abanyarwanda badakwiye kwemera kurebera ibijyanye n’ubuzima bwabo.

Agira ati “Abanyarwanda ntibakwiriye kuba indorerezi ku bijyanye n’uko bazamera ejo hazaza, nicyo cya mbere cyabanje kwica u Rwanda, aho babanje kuba indorerezi.”

Ati "Abanyarwanda ntibakwiriye kuba indorerezi ku bijyanye n’uko bazamera ejo hazaza."
Ati “Abanyarwanda ntibakwiriye kuba indorerezi ku bijyanye n’uko bazamera ejo hazaza.”

Perezida Kagame akomeza avuga ko itariki ya Kane (4) Nyakanga ari intambwe yiyongereye kw’itariki ya mbere Nyakanga kandi ngo ni itambwe ikomeye yibutsa kandi igaha inshingano Abanyarwanda yo kuvuga ngo “Ntibishoboka” ko bakomeza kubaho  nk’indorerezi.

Ibi kandi ngo bikaba bireba buri Munyarwanda wese umuto, umukuru, umugore n’umugabo kuko uko batera intambwe mu majyambere akiri macye ariko ashimishije, uko bagenda babigeraho ari nako bikwiye kubibutsa ko imbere hari ibindi byinshi bakwiye kugeraho, ariko batazabigeraho bakomeje kuba indorerezi, ahubwo ngo bazabigeraho bakomeje umuhate wo kwigira no kwihesha agaciro.

Perezida Kagame kandi yongeye gusaba Abanyarwanda gufatanyiriza hamwe bakarinda ibyo bagezeho ndetse bakarinda icya bihungabanya. Gusa ibi ngo birasaba Abanyarwanda gukora bidasanzwe kandi bagafatira urugero ku mateka y’igihugu kuko ngo ibyayabayemo byigisha gukora ku buryo budasanzwe, kugira ngo bahangane n’ibibazo bagomba gukemura.

Perezida Kagame yanavuze ko amateka yibukwa uyu munsi yibutsa ko Abanyarwanda bari mu nzira idasanzwe, aho buri Munyarwanda agomba gufatanya n’undi bakubaka igihugu basangiye ku buryo bungana, ntawuhejwe, ntawusubijwe inyuma, ntawubujije undi ijambo.

Ati “Abana b’u Rwanda bakiga bakageza igihugu ku mutungo gikwiye kuba gifite, Abanyarwanda bakagira ubuzima bwiza, bakigaburira bakihaza ndetse bakanasagurira amasoko, bakubaka ibikorwa remezo, bagakoresha ubwenge, umutungo w’igihugu n’imbaraga z’amaboko bafite bakagera kubyo bifuza, nk’iby’abandi bashoboye kugeraho.”

Ibi ngo bizagerwaho Abanyarwanda babanje kwimenya no kumenya abana babo bakabakunda, bakabaha imbaraga, bakabaha uburyo n’ibindi.

Asoza ijambo rye yashimiye Abanyarwanda bose ku bikorwa n’imikoranira bya buri munsi, bigaragara ko bamaze kurenga ibyabaca intege, ibyacamo ibice, aho buri wese yumva afite inyungu kuri mugenzi we.

Perezida Kagame kandi yanatashye ikigo cya gisirikare cya Kami cyasanwe ku bwitange bw’ingabo z’u Rwanda, asura n’umudugudu uri i Gishari ahazatuzwa imiryango y’abatishoboye bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi igera ku 150, n’abimuwe ahantu hashobora kwibasirwa n‘ibiza.

Perezida Kagame aramutsa Gen Patrick Nyamvumba na Gen. Maj. Jacques Musemakweli.
Perezida Kagame aramutsa Gen Patrick Nyamvumba na Gen. Maj. Jacques Musemakweli.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette, Minisitiri Louise Mushikiwabo, Gen James Kabarebe na Gen Patrick Nyamvumba ubwo bageraga i Kami.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri Louise Mushikiwabo, Gen James Kabarebe na Gen Patrick Nyamvumba.
Perezida Paul Kagame n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'Igihugu Gen Patrick Nyamvumba.
Perezida Paul Kagame n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu Gen Patrick Nyamvumba.
Gen Nyamvumba arimo kuganira na Perezida Kagame.
Gen Nyamvumba arimo kuganira na Perezida Kagame.
Perezida Kagame aramutsa abitabiriye ibirori.
Perezida Kagame aramutsa abitabiriye ibirori.
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda Brig. Gen Joseph Nzabamwita.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig. Gen Joseph Nzabamwita.
Umyobozi w'Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba ubwo yakiraga Perezida Kagame.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba ubwo yakiraga Perezida Kagame.
Perezida Kagame arimo gusobanurirwa aho imirimo yo kubaka aya mazu yubakirwa abahoze ahantu hahanamye igeze.
Perezida Kagame arimo gusobanurirwa aho imirimo yo kubaka aya mazu yubakirwa abahoze ahantu hahanamye igeze.
Aya ni amwe mu mazu zubatswe n'Inkeragutabara, ku bufatanye n'Akarere ka Gasabo. Abazaba muri muri aya mazu ni bamwe mu bahoze batuye ahantu bashobora guhura n'ibiza.
Aya ni amwe mu mazu yubatswe n’Inkeragutabara, ku bufatanye n’Akarere ka Gasabo. Abazaba muri muri aya mazu ni bamwe mu bahoze batuye ahantu bashobora guhura n’ibiza.
Gen Patrick Nyamvumba aganira n'Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo.
Gen Patrick Nyamvumba aganira n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo.
Minisitiri Louise Mushikiwabo n'Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo Willy Ndizeye.
Minisitiri Louise Mushikiwabo n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Willy Ndizeye.
Uhereye ibumoso hari Gen Nyamvumba, Gen. Major Jacques Musemakweli, Gen James Kabarebe, Fidele Ndayisaba na Minisitiri Musoni.
Uhereye ibumoso hari Gen Nyamvumba, Gen. Major Jacques Musemakweli, Gen James Kabarebe, Fidele Ndayisaba na Minisitiri Musoni.
Bamwe mu basirikare bari bitabiriye umunzi mukuru wo Kwibohora.
Bamwe mu basirikare bari bitabiriye umunzi mukuru wo Kwibohora.
Perezida Kagame yasabye abaturage kurinda ibyo bagezeho.
Perezida Kagame yabasabye  kurinda ibyo bagezeho.
Bakurikiye ijambo ry'Umukuru w'Igihugu.
Bakurikiye ijambo ry’Umukuru w’Igihugu.
Uyu mubyeyi yarimo kugaragaza ibyishimo kuri uyu munsi wo Kwibohora.
Uyu mubyeyi yarimo kugaragaza ibyishimo kuri uyu munsi wo Kwibohora.
Aba bandi nabo barimo kwishimira uyu munsi benshi bavuga ko wabakuye ahaga.
Aba bandi nabo barimo kwishimira uyu munsi benshi bavuga ko wabakuye ahaga.
Muri ibi birori kandi ibyishimo byari byose, abaturage babyinana na Perezida.
Muri ibi birori kandi ibyishimo byari byose, abaturage babyinana na Perezida.
Aba basirikare bati uru Rwanda tuzarwubaka.
Aba basirikare bati uru Rwanda tuzarwubaka.
Morale yari nyinshi kuri uyu munsi.
Morale yari nyinshi kuri uyu munsi.

Photos: PPU

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • nibyo koko abanyarwanda bagomba guhera kubyo bafite maze bakiyubakira ejo hazaza heza habo, ntago ari abanyamahanga bazaza kubakira abanyarwanda ahubwo ubwabo nibo bazafata iyambere maze bakiyubakira igihugu, ibi rero abanyarwanda si ukubitozwa kubera ko batangiye urugamba rukomeye rwo kwiyubakira igihugu.

  • mbanje kubasuhuza,mbifuriza umunsi mukuru wo kwibohora duharanira kuzuza inshingano dufite twubaka ijo hazaza turinda ibyo twagezeho dufatanya na our president his exelance paul kagame

    • wamwise Nyakubahwa ntiwandike ibyongereza bitari byo twigire no ku Kinyarwanda twitiratira ibyo tutazi ngo ………. his exelance !!!!

  • Abanyarwanda batozwaga ubutwari bwo kwitanga igihe bibaye ngombwa ko igihugu cyugarizwa n’amahano. Kuba barahindutse rero indorerezi ni ikintu cyari gikwiye gucukumburwa kugira ngo tumenye neza iyo ndwara y’ubwoba no kwiheba yaturutse.Ese nuko mu myaka ijana ishize uwabigeragezaga yabiziraga. Intwari zatashye ni nyinshi sinkeka ko aro cyo cyabiteye da!!!!Kuba indorerezi irebera aho bawe bakindagurwa byo ni amarorerwa !!!U Rwanda ntirugomba gusigarana ijambo gusa ridaherekejwe n’ishema rishingiye ku bikorwa.

    Ntarugera Mazimpaka François

  • Uyu munsi wo kwibohora ntabwo usanzwe.Parade ya gisirikare na police yavuyeho se?

Comments are closed.

en_USEnglish