Mu Rwanda hakoraniye inzobere zigira hamwe uko hakumira indwara zitandura
Abahagarariye inzobere mu buvuzi baturutse hirya no hino ku isi bahuriye i Kigali mu rwego rwo gukumira indwara zitandura nka kanseri n’umutima.
Iyi nama yateguwe na Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) ifatanyije n’abafatanyabikorwa mu buzima hagamijwe gushaka ingamba nyazo zo ku rwanya indwara zitandura mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.
Afungura inama ku mugaragaro, Minisitiri w’ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho yavuze ko u Rwanda rwakoze ibikorwa by’intagereranywa mu kurwanya indwara zitandura, ariko kandi ngo birasaba ubufatanye no guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo birusheho kugerwaho.
Minisitiri yavuze kandi ko u Rwanda rufite gahunda ihamye yo kurwanya indwara zitandura kandi ko rukorana n’ibindi bihugu bihugu bihuje ibibazo.
Yagize ati “Afurika yibanze cyane ku kurwanya indwara zandura, cyane cyane nka HIV, n’igituntu kandi byaragabanutse ku buryo bugaragara, mu Rwanda bikaba byaragabanutse ku rugero ruri hejuru ya 75%.”
Iyi nama ikaba yahuje abahanga mu by’ubuvuzi baturutse mu bihugu bigera kuri 18 mu kurebera hamwe uburyo bwo kurwanya indwara zitandura.
Indwara zitandura ni indwara karande zimara igihe kirekire kandi zikongera ubukana ku rugero ruto.
Amoko ane y’ingenzi y’indwara zitandura ni umutima, kanseri, indwara zo mubuhumekero na diyabete.
Minisitiri Binagwaho kandi avuga ko muri iki gihe igikwiye kwitabwaho ari uburyo bwo kwirinda indwara zitandura, hibandwa ku kwigisha uburyo bwo kuzirwanya.
Muri iki gihe inzego z’ubuzima mu Rwanda zikomeje kwiyubaka mu rwego rwo gukumira indwara zitandura no kuzivura.
Mu bitaro bya Butaro, ikigo kivura kanseri kirongererwa ubushobozi ku buryo cyakwakira abarwayi barenze igihumbi cyakiriye umwaka ushize.
Gov.rw