Digiqole ad

Mu gukura umwana akeneye gukuza ubwenge. Mufashe

Uretse gukura mu gihagararo umwana agomba no kuba akuze mu bwenge ,ubwonko bwe butekereza neza. Kimwe mu bintu bituma ubwenge bwe bukora neza hakubiyemo n’imirire ye. Ariko sibyo gusa. Hari n’ibindi.

Print

Ubushakashatsi (JAMA Journal of Medicice ,2010) bwagaragaje ko umuntu atangira kwiga akiri mu nda ya Nyina.

Ibi abahanga babivuze bamaze kureba ukuntu uturemangingo fatizo tugize ubwonko (neurons) dukura twihuse mu gihe cya mbere cy’amezi atandatu urusoro rukozwe.

Iyo umuntu amaze kuvuka, imyaka itatu ya mbere ye kw’Isi iba ari iy’agaciro kanini. Ubwenge bwe niho bukura cyane kandi ni naho aba akeneye urukundo rwinshi kurushaho handi ababyeyi bakamuba hafi.

Ubushakashatsi bwerekana ko mu myaka itatu ya mbere uruhinja rumara kw’Isi ubwonko bwarwo bukura ku rugero rurenga 80%.

Ibi rero bivuze ko ababyeyi bagomba kuba hafi y’abana babo cyane kugirango babafashe muri iyo mikurire.

Mu Rwanda ndetse no bindi bihugu hagaragara ikibazo gishingiye ku kuntu ababyeyi batakibona umwanya uhagije wo guha abana babo urukundo bakiri bato cyane cyane kubera akazi kenshi ababyeyi baba bafite.

Hasi reka turebe zimwe mu ntambwe zafasha umubyeyi gukuza ubwenge bw’umwana we no kumuha urukundo nyarwo.

a)      Reka umwana wawe akine, yisanzure

Umuhanga w’Umufaransa witwaga Jean Piaget yanditse ko burya imikino y’abana ari bumwe mu buryo bw’ibanze butuma bamenya ibibakikije kandi bigatuma baba abahanga.

Namwe Babyeyi murabizi neza ko umwana ashobora kuba arwaye cyangwa ashonje ariko akifuza gukina!

Mureke akine ariko umurinde gukinisha ibikoresho bityaye cyangwa bitwika (amashamyarazi ,Imbabura, inzembe, ibyuma…)maze urebe ngo ubwonko buratyara.

b)      Irinde kubabwira nabi!

Abana bato bakunda kurakara vuba cyangwa se bagashimishwa bikabije n’akantu gato.Kubera umunaniro wiriranywe ushobora kubifata ukundi.

Ihangane,menya ko bo batazi iyo mihangayiko wiriwemo maze ubareke bakwisanzureho.Jya wibuka ko abana ari abatware!Bo baragukunda  kandi nawe urabakunda.

Wibababaza rero .Jya ubabwira neza nabo bazagukunda! Nta kintu gishimisha umubyeyi nko kumva umwana we amubyira ati ‘ Ndagukunda Mama cyangwa Papa’!

c)       Jya uvugisha ibibondo byawe

Ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana. Umubyeyi uganiriza abana be baba bato cyangwa bakuru aba azi ubwenge kandi bituma abana be bamukunda, bakumva ko bemerewe kubaza ibibazo kandi kubaza bitera kumenya.

Umwana si ngombwa kumuvugisha iyo amaze kumenya kuvuga gusa, umwana utaravuga aba akeneye kumva, uramubwira ukamuganiriza nkaho yumva, bimutyaza ubwenge akakwiyumvamo ndetse akumva ibyo umubwira.

Kubera amatsiko menshi baba bafite yo kumenya ibibakikije usanga babaza ibibazo ubundi bibazwa abaprofeseri ba za Kaminuza.

Gusa Mubyeyi gerageza ubasubize uko ushoboye.Ariko wirinde kubereka ko ubasuzuguye cyangwa utabitayeho.

 

d)      Bashakire ibikoreho byo kwigiramo kandi ubibafashemo

Ushingiye ku myaka bafite ndetse no mbaraga z’ubwenge bafite, ushobora gutuma abana bawe baba abahanga mu byo biga.Bagurire ibitabo babisome.

Bereke Filime z’ubwenge, zigisha ubuzima busanzwe,zitari zazindi za Hollywood(Califonia).

Bajyane gusura za Museum,Libraries,Festivals,National natural reserves n’ahandi. Buri wese ujye umuha ibibazo azasubiza cyangwa se umureke agusobanurire ibyo yumvise mu makuru (TV cyangwa Radio).

Ibi ni uburyo bwo guha umwana wawe urufunguzo rwo kwiga akaminuza akazagira icyo yimarira kera.

e)      Muhe uburenganzira bushyize mugaciro

Uko umwana wawe agenda akura kandi  yitwara mu bibazo ahura nabyo nibyo bizakwereka ko ashobora guhabwa uburenganzira runaka. Gerageza kumwereka ko hari icyo ashoboye ariko umurinde kwirara ngo yumve ko ari Kamara.

Kumuhozaho ijisho bishobora gutuma ahorana ubwoba.Ubwo bwoba butuma akwanga bityo akaba yanatsindwa mw’ishuri.

Muri make ibintu tubonye haruguru biragaragaza ko kubyara no kurera umuntu akavamo umugabo cyangwa umugore ushoboye bitoroshye. Ariko byose biterwa n’ukuntu umuntu yarezwe akiri kw’ibere rya Nyina.

Babyeyi rero mushimirwa ingufu n’urukundo mushyiraho kugirango ubuzima bw’abana banyu butere imbere ariko hakenewe ingufu nyinshi muri iki gihe aho technology yateye imbere,abana bakaba barerwa naTeleviziyo  cyangwa abandi bantu batababyaye. Ni ibyo kwitonderwa!

Nizeyimana Jean Pierre
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ni byiza kutugira inama. Ikibazo ni ukubona umwanya .

Comments are closed.

en_USEnglish