Digiqole ad

U Rwanda rwareze ‘Force Intervention Brigade’ gufatanya na FDLR muri Congo

Mu ibaruwa ndende yanditswe kuwa 09 Nyakanga n’intumwa y’u Rwanda mu muryango w’abibumbye i New York, Eugene Richard Gasana yandikiye HE Rosemary DiCarlo perezida w’akanama k’umutekano ka UN, agaragaza ko Leta y’u Rwanda yatahuye iby’ubufatanye bw’ingabo zoherejwe muri Congo n’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda wa FDLR.

Amb Gasana ubwo yashyikirizaga Ban Ki-moon impapuro zo guhagararira u Rwanda muri UN
Amb Gasana ubwo yashyikirizaga Ban Ki-moon impapuro zo guhagararira u Rwanda muri UN

Muri iyi baruwa yageze mu itangazakuru kuri uyu wa kabiri, ambasaderi Gasana yanditse agaragaza ko u Rwanda rwatoye umwanzuro 2089 (2013) w’akanama k’umutekano wo kohereza ingabo za “Force Intervention Brigade” (FIB) zo kongerwa muri “UN Organisation Stabilization Mission in the Democratic Republic of Congo” (MONUSCO), mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.

Nyamara akavuga ko ubu u Rwanda rufite ibimenyetso bifatika ko izi ngabo zikimara kuhagera zatangiye kugira ubufatanye bwa hato na hato n’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, umutwe kandi uregwa kugira uruhare mu guhangabanya amahoro mu Karere.

Amb. Gasana abwira DiCarlo ko u Rwanda rufite amakuru nyayo kandi arambuye ko hagiye haba inama zo kwiga ubufatanye hagati y’abayobozi b’izi ngabo za “Intervention Brigade” (FIB) n’abayobozi b’abarwanyi ba FDLR.

Ikindi kiri muri iyi baruwa ni uko ngo hari ubufatanye bw’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abarwanyi ba FDLR, ndetse bafashijwe na bamwe mu bafite ziriya ngabo za FIB.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR babarizwa mu duce two hafi y’umupaka w’u Rwanda, ngo bamaze kwinjizwa mu ngabo za FARDC.

Iyi baruwa ivuga kandi ko habayeho guha imbunda n’ibindi birwanisho FDLR zitanzwe n’ingabo za Leta ya Congo, ziriya ngabo ubundi zifite ubutumwa bwo guhashya imitwe irwanira muri Congo na FDLR irimo.

Muri iyi baruwa Amb. Gasana avuga ko ibi bikorwa byose biha isura mbi ingabo za UN zoherejwe muri buriya butumwa ndetse bikanatesha agaciro ubutumwa bahawe bwo kugarura amahoro batabogamye.

Amb. Gasana yamenyesheje Perezida w’akanama k’umutekano ka UN Rosemary DiCarlo ko byinshi mu byanditswe muri iyi baruwa biri no mu ibaruwa Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yandikiye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye kuwa 8 Nyakanga 2013.

Iyi baruwa yanditswe na Amb. Gasana HE Rosemary akaba yarahise ayishyikiriza akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye ifite ikiyiranga S/2013/402.

Ubwanditsi
UM– USEKE

0 Comment

  • ahaaa mbega UN nayo murimo icongo nzaba ndora
    umuntu wese izashigikira interahamwe ibye azabibaze Francois Mitera, laurent desire kabila, Mobutu Seseseko, Savimbi, nabandi ……………..na HABYARIMANA SE WAZO

  • Nibibahama bazasubire iwabo.

  • Ari ko ubundi ko twebwe uwa duhekuye ko ari FDlR mwaza retse Bose tukazabarasa burya ko.ubafA shije aba ashyigikiye jenocide

  • Francois Mitterand se yabaye iki? Ariko uziko mutari bazima?

  • ahaaaaa!ni danger gusa hari abantu bigize abavugizi b’isi kandi aribo bafata iyambere mu kuyanduza.ubu se UN niba idacyemuye ibibazo nk’ibi byo muri CONGO yaba imaze iki?

  • twebwe abanyarwanda ntituzihanganira uwariwewese wadusubiza muntambara,nibaze,tuzabaha isomo.kdi baribeshya abobishe nabo ntabandi.

  • Burya rero kambabwire inzoka iyoyijishiye kugisabo bayikubita batacyitayeho reka FDLR tuayirase naterankunga ubundi tuburane namateka byaruta

  • Numvise kuri RFI uwo mutwe SPECIAL wa UN umuvugizi wawo ADAHAKANA KO BABONANYE NA FDRL. Bivuze ngo impungenge za LETA y’u RWANDA zifite ishingiro. Umuvugizi wawo yavuze ngo ni murwege rw’imishyikirano igamije kubambura intwaro no kubashishikariza gutaha. Kuki aribo bahereyeho? Kuki batahereye kuri M23, Ese ubundi ubwo bashyikirana na FDRL bonyine umuntu akabizera ate? BAVUGANA IKI? Ese hari abanyamakuru baba bahari?Cyangwa urundi rwego ruri neutre.IBYO ARIBYO BYOSE HARIMO IKINTU KIDASOBANUTSE, U RWANDA RUKOMEZE RUKURIKIRE.

  • Numvise kuri RFI uwo mutwe SPECIAL wa UN umuvugizi wawo ADAHAKANA KO BABONANYE NA FDRL. Bivuze ngo impungenge za LETA y’u RWANDA zifite ishingiro. Umuvugizi wawo yavuze ngo ni mu rwego rw’imishyikirano igamije kubambura intwaro no kubashishikariza gutaha. Kuki aribo bahereyeho? Kuki batahereye kuri M23, Ese ubundi ubwo bashyikirana na FDRL bonyine umuntu akabizera ate? BAVUGANA IKI? Ese hari abanyamakuru baba bahari?Cyangwa urundi rwego ruri neutre.IBYO ARIBYO BYOSE HARIMO IKINTU KIDASOBANUTSE, U RWANDA RUKOMEZE RUKURIKIRE.

Comments are closed.

en_USEnglish