Digiqole ad

Abatuye umudugudu bagiye gusura urugomero rwa Ntaruka ngo basobanukirwe n’ibura ry’amashanyarizi

Ibura ry’umuriro rya hato na hato muri iyi mpeshyi riragaragara henshi, ibi si ikibazo cyane. Ahubwo inkongi z’umuriro zimwe zinaturuka ku mashanyarazi nicyo kibazo ubu cyugarije benshi. Kenshi ariko usanga ngo benshi badasobanukiwe n’ibijyanye n’ibura ry’amashanyarazi cyangwa iby’izi nkongi.

Aha ni muri 'chambre de commande' ya Ntaruka abavuye mu Kanserege i Kigali barasonurirwa
Aha ni muri ‘chambre de commande’ ya Ntaruka abavuye mu Kanserege i Kigali barasonurirwa

Abaturage bo mu mudugudu wa Kanserege ya kabiri , mu murenge wa Gikondo mu kagari ka Kanserege kuri iki cyumweru bifashemo bamwe muri bo berekeza mu karere ka Musanze basura urugomero rwa Ntaruka ngo bamenye birambuye ibijyanye n’ibibazo bishingiye ku mashanyarazi.

Dina Mukamusoni niwe muyobozi w’uyu mudugudu, ni nawe wari uyoboye abandi muri uru ruzinduko, yabwiye Umuseke ko uruzinduko rwabo nta kindi rugamije uretse gusobanukirwa kubyo batazi no kugaruka kubyigisha abandi basize ku mudugudu.

Ku rugomero rwa Ntaruka basobanuriwe byinshi ku mashanyarazi, babwiwe amateka y’uru rugomero basobanurirwa ko rufite ubushobozi bwo gutanga megawatt 10, mu gihe igihugu cy’u Rwanda ngo gikoresha megawatt 75.

Ku bijyanye n’ibura ry’amashanyarazi, abatechniciens b’uru rugomero babasobanuriye ko nta mpamvu yindi ibitera uretse kuba aba yabaye macye. Ibi ngo bituruka ku mazi imashini zikaraga zigatanga umuriro.

Muri iki gihe cy’izuba ryinshi amazi y’imigezi nka Ntaruka, Mukungwa, Sebeya n’indi yose mu gihugu aragabanuka, ibi ngo bituma imashini zitabonaamazi menshi ahagije imashini zikaraga ziyabyaza ingufu z’amashanyarazi.

Nuko amashanyarazi yaba macye bikaba ngombwa ko agenda asaranganywa mu gihugu bagenda bayabasangiza haherewe cyane cyane ku hari ibikorwa remezo nk’ibitaro, inganda n’ibindi.

Abatechnicien babasobanuriye ko usibye nk’ikibazo gishobora kubaho cy’imashini kigatuma amashanyarazi abura, ubundi mu gihe cy’imvura haba hari amashanyarazi ahagije igihugu gikenera.

Igabanuka ry'amazi ku isonga ry'ikibazo cy'ibura ry'amashanyarazi rya hato na hato
Igabanuka ry’amazi ku isonga ry’ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato

Iby’inkongi

Umwe mu batechnicien kuri uru rugomero rwa Ntaruka yasobanuriye aba bari barusuye ko we yemera ko inkongi nyinshi ziri kwibasira igihugu zituruka ku mashanyarazi.

Ati “ ahanini uzasanga ari installation zishaje, urumva installation zo muri 60 cyangwa za 70 amashanyarazi y’iki gihe yagiye ahindagurika kugeza n’ubu, usanga amasinga menshi ashaje cyane ku buryo iyo habayeho ihinduka gato zihita zifatwa n’inkongi.

Iyo bitabaye ibi haba hari installation zakozwe nabi cyangwa zakoreshejwe insinga zitujuje ubuziranenge. Ibi ni ibintu njye mbona bitera inkongi ubu turi kumva henshi nko mu mijyi, mu maduka gutyo.”

Aba baturage bo mu mudugudu wa Kanserege ya Kabiri i Gikondo muri uru rugendo basobanuriwe ko mu kwirinda inkongi z’umuriro bakwiye gushishikariza abantu bafite inyubako zishaje kuvugura installation zazo, ndetse abari kubakaba bakagerageza gukoresha insinga zujuje ubuziranege.

Basabwe kandi kwirinda gukoresha ibikoresho bya’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge kuko nabyo bishobora guteza impanuka za hato na hato z’amashanyarazi.

Aba baturage babwiwe ko muri ibi bihe amashanyarazi aba ari macye, abantu bakwiye kwiga kuyasaranganya, birinda kuyapfusha ubusa, nko gucomeka ibikoresho bitwara amashanyarazi mu gihe bitari gukoreshwa, cyangwa gukoresha ibikoresho bitwara umuriro mwinshi cyane mu bintu bitari ngombwa.

Bateze amatwi ibisobanuro bahabwa kuri Ntaruka
Bateze amatwi ibisobanuro bahabwa kuri Ntaruka

Aha hatanzwe urugero rw’ibikoresho bishyushya amazi yo koga bitwara umuriro utagira ingano mu gihe hari ibikoresho bishya bikora uyu murimo airko bikoresheje ingufu zivuye ku murasire y’izuba.

Felix Kabandana umwe mu batuye Kanserege ya kabiri wari witabiriye uru rugendo kuri Ntaruka avuga ko bahavanye byinshi cyane batari bazi kandi bagiye gusangiza bagenzi babo basize.

Urugomero rwa Ntaruka rwashyizweho n’ababiligi mu 1959 ariko bagamije kwibonera ingufu zo kubafasha mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro. Aho bagendeye barusigiye abazairois (aba congolais ubu) muri sosiyete yitwaga SNEL

Mu 1973 nibwo amasezerano hagati ya Leta y’u Rwanda na Leta ya Zaire maze ruhabwa Leta y’u Rwanda ari nabwo nyuma hashyizweho ikigo cy’ingufu cya Legie des Eaux, nyuma kitwa ELECTROGAZ, hambere aha Reco-Rwasco, ubu EWSA.

Naho umudugudu wa Kanserege ya kabiri utuwe n’abaturage basaga 697 bari mu ngo 135 nkuko bitangazwa n’umuyobozi wawo Mukamusoni.

Uyu mudugudu wabo ngo usanzwe ugira ibikorwa by’ubufatanye bise “gira inshuti hafi” aho abaturanyi basurana mu gufashanya mu bibazo nk’uburwayi n’ibindi.

Uyu mudugudu kandi uvuga ko ufitenya imibanire (jumelage) n’imidugudu imwe n’imwe yo mu cyaro nk’umudugudu wa Kinyana murenge wa Muyira akarere ka Nyanza Mu Majyepfo ngo uherutse kubaha inka nabo bagakura ubwatsi.

Mukamusoni avuga ko ibyo bakora byose bigamije guteza imbere abatuye umudugudu wabo ndetse no kuzamura igihugu cyabo muri rusange.

ibisobanuro
Barahabwa ibisobanuro ku mikorere y’urugomero n’aho bihurira n’ibura ry’amashanyarazi
Ibyuma bya 'transfo' bihindura imbaraga z'amazi mo amashyarazi
Ibyuma bya ‘transfo’ bihindura imbaraga z’amazi mo amashyarazi
Ibyuma by'amashanyarazi yoherezwa ahatandukanye mu gihugu
Ibyuma by’amashanyarazi yoherezwa ahatandukanye mu gihugu
Umwe mu bakozi kuri Ntaruka arabasobanurira
Umwe mu bakozi kuri Ntaruka arabasobanurira
'Table de commande' ikoreshwa mu gusaranganya umuriro mu gihugu n'izindi Central
‘Table de commande’ ikoreshwa mu gusaranganya umuriro mu gihugu n’izindi Central
Igabanuka ry'amazi ryateye igabanuka ry'amashanyarazi akenewe
Igabanuka ry’amazi ryateye igabanuka ry’amashanyarazi akenewe
Mukamusoni Dina umuyobozi w'umudugudu wa Kanserege
Mukamusoni Dina umuyobozi w’umudugudu wa Kanserege

Photos/DS Rubangura

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Iki n’ igikorwa cyiza cyane cyo gusura ruriya rugomero. Ubumenyi nandi makuru bahavanye byabahaye gusobanukirwa kurushaho . Abanyarwanda muri rusange bakarebeye kur’ uru rugero rwiza rwa bano baturage b’ umudugudu wa Kanserege II, akagari ka Kanserege, umurenge wa Gikondo, bityo bakitabira gusura ahantu hatandukanye hirya no hino mu gihugu, bakamenya ibyiza, uburanga n’ ibikorwa remezo biri mu Rwanda.

  • umudugudu usobanutse kabisa. banze kwitwa abatagera ibwami babeshya byinshi

Comments are closed.

en_USEnglish