Ku kigo nderabuzima cya Gitarama ababyeyi bahagana barinubira servisi mbi
Ikigo nderabuzima cya Gitarama,gihereye mu murenge wa Shyogwe,mu Karere ka Muhanga. Bamwe mu baturage, bivuriza kuri iki kigo nderabuzima bavuga ko batishimiye serivisi bahabwa kuri iki kigo.
Niyonagira Damascene atuye mu kagali ka Tyazo yavuze ko yagiye kwivuza afite ubwisungane mu kwivuza abura uwamwakira ahitamo kujya ku ku ivuriro ryigenga kubera ko yari amerewe nabi.
Niyonagira yavuze ko yemeye gutanga 100% by’ikiguzi cy’ubuzima kandi afite ubwisungane kugirango ubuzima bwe butamucika.
Ati “Nyamara iki gihe najyaga yo abandi barwayi babiri twahahuriye bafite ubundi bwishingizi butari mutuel zacu zisanzwe bakiriwe vuba cyane.”
Yakomeje avuga ko iyo arwaye ubu ajya kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Kivumu gihereye mu murenge wa Cyeza kuko nubwo atari bugufi bwe ariko ho nibura yabonye bakira abarwayi neza.
Mu barwayi bagera ku 10 baganiriye n’Umuseke bose bahuriza kuri iki kibazo cy’imikorere mibi ya bamwe mu bakozi b’ikigo nderabuzima cya Gitarama kiri ku muhanda munini ugana I Huye na Ruhango.
Izi serivisi mbi ahanini ngo zihabwa abafite ubwisungane mu kwivuza bwa mutuel zisanzwe.
Twizeyimana Faustin, uhagarariye ikigo nderabuzima cya Gitarama,yemera ko ayo makosa ahari, ariko yavuze ko biterwa n’abakozi bake iki kigo gifite gusa ngo bandikiye Minisiteri y’ubuzima bayisaba kubongerera umubare w’abakozi.
Avuga ko mu bakozi 25 ikigo gifite,8 muribo aribo bavura abandi ni abakozi bashinzwe indi mirimo.
Twizeyimana yavuze ko andi makosa yagiye abaho yatewe nuko nta buyobozi iki kigo cyagiraga ariko akavuga ko mu minsi mike amaze agiyeho agiye kwihutira gukosora amwe mu makosa abarwayi bavuga.
Twizeyimana, avuga ko umubare w’abarwayi bakira ku munsi urenze ubushobozi bw’abakozi kuko iyo baje ari benshi batakirirwa rimwe bose.
Ikigo nderabuzima cya Gitarama cyatangiye mu mwaka w’1973 cyivurizwaho n’abaturage ibihumbi 15 baturuka mu tugali twa Ruli na Tyazo mu murenge wa Shyogwe abandi bahivuriza baturuka mu murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi.
MUHIZI Elisée
Umuseke rw/Muhanga.
0 Comment
Itariki yo guhimba yo yaje ryari ko twari tumenyereye iyo kubeshya nayo ikaba yarakuweho?
ariko se narumiwe, umuyobozi w’ikigo nderabuzima utema ishami ry’igiti yicayeho.byongeye akiha ijambo kdi hari ubuyobozi bumukuriye,ahaa! kandi amenye ko abaturage bafite MUSA babona service zimwe nizabandi nka RSSB CORAR.Etc
Sha mwaretse gukoresha iyi turufu yitangazamakuru mutwicira izina ngo mubone uko mwubaka iryanyu none se titulaire uje ejo azakora iki cyananiye Ganza nabo bari bafatanyije?araho arakabya gusa!basomyi mwumve iki kigo nivurijemo inshuro zirenga imwe peeh!nanarimwe nari nahezwa hanze cg ngo ndindizwe ese ko bafite abaforomo 8 ni benshi cyane ugereranyije na population cibre/catchment area bafite kuko umuforomo 1 kubantu 1000 mwo kabyara mwe mwatubabariye mukaduha amakuru afite ireme Elysee nawe niba utangiye ibyo nturi kubaka peeh|!kuko uri no gushyirishamo Ushinzwe monitoring na evaluation mu karere,PBF team,Dirisante n’abandi batabimenya ngo baceceke kuko njye nzi ko banyuza ibibazo byabo ku murongo nange nzi witwa DHS2/ Duhorana nabo rero mwica abaforomo intege bakomereze aho!!!!ibyo uwo uzabikemura se ubu yagize angahe muri quantity na quality evaluation abo yasanze batagiraga!azabikemura se azakura he abaforomo azarokilita abahandi cg azajya congo kubazana sha?Muduhe inkuru zifite ireme Mr
Comments are closed.